Gusaba no gutanga imbabazi byakijije ibikomere abagize uruhare n’abarokotse Jenoside

N’ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubugome bw’indengakamere igasigira abayirokotse ibikomere byinshi yaba ku mubiri ndetse no ku mutima, guha imbabazi abayigizemo uruhare byabakijije ibikomere.

Ni urugendo rutoroshye rusaba ubutwari ku mpande zombi, kuko yaba gutera intambwe umuntu akemera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no gutanga imbabazi ku muntu warimbuye umuryango wawe akagusiga iheruheru, bisaba ubutwari bukomeye butagirwa na buri wese.

Gahunda y'isanamitima yafashije imiryango irenga 100 gusaba no gutanga imbabazi ku barokotse n'abagize uruhare muri Jenoside
Gahunda y’isanamitima yafashije imiryango irenga 100 gusaba no gutanga imbabazi ku barokotse n’abagize uruhare muri Jenoside

Ubu butwari ni bwo bwagizwe na bamwe mu miryango y’abarokotse ndetse n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bo mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, maze bibafasha gukira ibikomere ndetse no kwiyunga nk’imwe mu ntambwe y’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Jean Baptiste Kamanzi wo mu Kagari ka Nyarurama mu Murenge wa Gatenga, ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akabifungirwa imyaka irenga 10 nyuma yo guhamywa icyaha. Avuga ko bagiye mu bitero byinshi byahigaga Abatutsi, ku buryo hari igitero yibuka biciyemo abantu batandatu bo mu muryango wa Athanasie Mugiraneza.

Ntibyagarukiye ku kwica abo mu muryango wa Mugiraneza gusa, kuko Kamanzi avuga ko nyuma bamutwariye amatungo bakayarya.

Nyuma yo kuregwa baje gufungwa ndetse bakatirwa na Gacaca, ari nabwo Kamanzi yateye intambwe yo gusaba imbabazi kubera ko yumvaga aremerewe ku mutima.

Ati “Ntarasaba imbabazi numvaga nsa nk’uboshye ku mutima, ku buryo n’uyu mukecuru iyo twahuriraga ahantu namubwiraga nti muraho ariko ntarabohoka, ngo mumenere ibanga ry’abantu be babuze, n’amatungo yabo, ariko noneho isanamitima ni ryo ryatwinjiyemo kugira ngo dusabe imbabazi abo twahemukiye, nibwo nahagurutse ndabivuga, mbibwira Athanasie na we arahaguruka ati nguhaye imbabazi”.

Gahunda y'isanamitima ikorwa binyujijwe mu madini n'amatorero nka rumwe mu nzego abaturage bumva cyane bakanagirira icyizere
Gahunda y’isanamitima ikorwa binyujijwe mu madini n’amatorero nka rumwe mu nzego abaturage bumva cyane bakanagirira icyizere

Athanasie Mugiraneza avuga ko kubura abavandimwe be byamusigiye ibikomere bikomeye ku mutima, ariko kutamenya aho bajungunywe ngo abashyingure mu cyubahiro bikomeza kumukomeretsa kurushaho, ku buryo kuba Kamanzi yarateye intambwe yo kumusaba imbabazi, akanamwereka aho abe bajugunywe, hari icyo byamufashije mu kumuvura ibikomere.

Yagize ati “Kugira ngo mbabone yarabimbwiye ambwira n’uko inka baziriye, n’aho bagendaga bazibagira, ariko abandi babikoranaga turi mu rukiko bakamubuza kubivuga, ariko we akavuga ati ndabivuga kugira ngo banyihere imbabazi, gusa icyo gihe nta mbabazi nari nakabasha kugira, nyuma mpabwa inka ya Gira Inka, ni we wankamiraga, nibwo numvise ntangiye gushaka kumuha imbabazi ariko bikananira”.

Akomeza agira ati “Baje kuduha inyigisho z’isanamitima nibwo Kamanzi yahagurutse arabivuga neza, numva biranshimishije, ndabohoka, nsigaye ngenda ntafite ubwoba, bimfasha kubasha gusenga, kuko hari amasengesho ntabashaga kuvuga, ariko ubu ndagenda nkavuga isengesho rya dawe uri mu ijuru, kandi narongeye nsubira muri korali, ubu ndaririmba, ndirimbana n’abo twavugaga ko tudahuje, ariko ubu turasabana, umutima wanjye warakeye neza, numva ntakiri jye nyine, numva mfite abavandimwe”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, Emmanuel Mugisha, avuga ko mu kigereranyo giheruka cy’ubumwe n’ubwiyunge bari kuri 93%.

Ati “Tturifuza ko kiba 100%, kugira ngo abaturage bacu biyumvanemo, bakundane, bashobore gufatanya mu iterambere ry’igihugu. Hari akagari kagaragayemo ubwicanyi cyane ka Nyarurama, harimo abantu benshi bafunguwe bemeye icyaha, tugira ngo tubahindure biyumvanemo n’abarokotse, bajyanemo mu iterambere”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gatenga avuga ko bifuza kugera ku gipimo cya 100% mu bumwe n'ubwiyunge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga avuga ko bifuza kugera ku gipimo cya 100% mu bumwe n’ubwiyunge

Kubera ko abantu bemera bakanumva amadini n’amatorero cyane, mu murenge wa Gatenga bahisemo gukora ubukangurambaga binyuze muri yo, hakanigishwa amategka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku rubyiruko, kugira ngo itazongera kubaho ukundi.

Ubu bukangurambaga bunyuze mu madini n’amatorero, bumaze gufasha imiryango irenga 100 y’abatuye mu murenge wa Gatenga, gusaba no gutanga imbabazi ku bagize uruhare n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka