Gupfakazwa na Jenoside byatumye ashinga umuryango wo kuvura ibikomere byayo

Umunyarwandakazi Denyse Uwimana wapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko nyuma yo kubura umugabo we n’abagize umuryango we yahuye n’igikomere gikomeye cyo kumva atakongera kuvugana n’abamwiciye n’abafitanye amasano nabo, ariko aza gukira icyo gikomere.

Bahuye n'abahagarariye Shallom Ministries ku Isi baganira uko bakomeza kugirana imikoranire ihuza Abanyarwanda aho kubatanya
Bahuye n’abahagarariye Shallom Ministries ku Isi baganira uko bakomeza kugirana imikoranire ihuza Abanyarwanda aho kubatanya

Avuga ko yahisemo gushinga umuryango yise (Iriba Shallom International) nka bumwe mu buryo yabonaga bwamufasha gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu gusenga, no gusaba imabazi kuzitanga bikaba byarafashije benshi mu Rwanda no mu Mahanga.

Uwimana avuga ko bimwe mu bikorwa bakora birimo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kwikura mu bwigunge, bakiteza imbere, gufashanya komorana ibikomere ku bakoze Jenoside n’abo biciye, no kwita ku bakobwa babyaye inda batateganyije kuko na byo bitera ibikomere.

Mu Karere ka Ruhango hamwe mu ho bakorera bagabirana bakanorozwa amatungo magufi, avuga ko gusura abafatanyabikorwa b’Akarere ka Ruhango ko guhana inka bishimangira ikimenyetso cy’ubumwe n’ubwiyunge kuko biri mu muco Nyarwanda wo gukundana no guhana igihango.

Avuga ko Shallom Ministries bagendera ku ihame ry’Ubumwe bw’Abanyarwanda, bagafa abakoze Jenoside n’abayirokotse kubakana u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza, kuko ari bwo Igihugu kizagira amahoro arambye.

Agira ati, “Nanjye naciye mu nzira ndende y’urwango, mba ndi umubyeyi wujukuruje, naciye mu bikomere by’ihungabana ariko nateye intambwe ndababarira nanjye mbabarirwa urwo rwango ngira uruhare mu kubaka Igihugu cy’u Rwanda”.

Avuga ko yarokokeye muri CIMERWA mu Bugarama, akabaho nabi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko akaza gusanga n’ubwo yahuye n’ibikomere byinshi hari benshi bamurushaga kubabara, bituma yiyemeza gushinga umuryango wafasha gukira ibikomere no gutanga imbabazi.

Agira ati, “Nifuje ko twaba iriba abantu bavomamo amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, kandi birashoboka ko hari abakorewe ibibi biciwe, bateye intambwe y’ubwiyunge n’ababiciye kandi bizatuma n’abakiri bato bazakurana uwo muco, kuko njyewe numvaga ko ntazongera guha umukono n’uwanyiciye umuryango, ariko Perezida wa Repubulika yashyizeho ubumwe bw’Abanyarwanda yatumye mbohoka mbona amahoro mu mutima wanjye”.

Bishimira ko umuryango Shallom Ministries wongeye kubagarurira ubumwe bakaba bagabirana inka nta rwicyekwe
Bishimira ko umuryango Shallom Ministries wongeye kubagarurira ubumwe bakaba bagabirana inka nta rwicyekwe

Umwe mu bahawe inka wo mu Murenge wa Kinazi avuga ko uwo muryango wababereye ibisubizo kuko nk’umupfakazi wa Jenoside, yamaze kwifatanya na bagenzi be ndetse n’abamuhemukiye bakaba babanye mu mahoro.

Agira ati, “Ntabwo tukirebana ay’ingwe na bagenzi bacu, ndetse byatumye Umurenge wacu umaze guhabwa ibikombe biriri by’ubumwe n’ubwiyunge n’isanamitima, binyuze mu gutanga ubuhamya, no gusenga”.

Avuga ko bamaze kugabirana hagati yabo bikaba byaratumye ubuzima bwabo buhinduka abakabona amata, bakiteza imbere bakaba bageze hamwe ku ihene zisaga 60 n’inka zisaga 20, akaba asanga kwegerwa no guhugurwa ku bumwe n’ubwiyunge ari iby’ingenzi kuri bo.

Undi wo mu muryango utarahigwaga wagabiwe inka n’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko byatumye yumva ko abarikotse Jneoside nta rwikekwe bagifitiye ababahemukiye, bityo akaba asaba bagenzi be kubohoka bakumva ko nta mpamvu yo kudasigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Agira ati, “Nk’utarahigwaga muri Jenoside nagabiwe n’uwarokotse, birantungura kuba umuntu wiciwe abe wakabaye afite umujinya yumva ko twafatanya kubaka igihugu ni ubutwari bukemeye bafite bwo kumenya kubabarira”.

Umuryango Shallom Ministries umaze gutanga inka zigera kuri 44, mu Karere ka Ruhango, zikaba zimaze kubyara izindi zirenga 100, kandi zikomeje gukwirakwira mu banyamuryango bigatuma bakomeza gahunda yabo yo kugabirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndashimira akarere ka ruhango gakomeje kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu baturage bako. mukomereze aho bayobozi beza ba ruhango tubari inyuma

GITEFANO yanditse ku itariki ya: 23-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka