#GumaMuRugo turayikozaho imitwe y’intoki - Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye, avuga ko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatanzwe, akigishwa ndetse agasubirwamo, ariko hakaba hari abanze kuyumva no kuyashyira mu bikorwa ahubwo bakirara, ari na ho ahera avuga ko hashobora gusubizwaho gahunda ya #GumaMuRugo mu gihugu hose.

Minisitiri Busingye arakangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19 nta kudohoka
Minisitiri Busingye arakangurira abantu kwirinda icyorezo cya Covid-19 nta kudohoka

Mu butumwa akunze kunyuza kuri twitter bushishikariza abantu gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, Minisitiri Busingye yagize ati “Kwirinda Covid-19 byaravuzwe, birigishwa, bisubirwamo, ingamba turazibwirwa. Aho kumva ngo twubahirize ibyo dusabwa bamwe bakirara. None guma mu rugo totale turayikozaho imitwe y’intoki, tuyikururiye.Twirinde,Twirinde”!

Minisitiri Busingye akunze kunyuza ubutumwa kuri twitter, aho buri gitondo akunze gutambutsa ubutumwa bushishikariza abantu kwirinda no kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Guhera mu minsi mike ishize, imibare y’abandura Coronavirus ikomeje kuzamuka, aho Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kuzamuka kw’iyo mibare byaturutse ku idohoka ku ngamba zo kwirinda icyo cyorezo.

Mu minsi ine ikurikiranye kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize, mu masoko abiri yo mu Mujyi wa Kigali ari yo irya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana habonetse abarwayi barenga 250, bituma ayo masoko ahita afungwa by’agateganyo mu gihe abahacururizaga n’abahakoreraga basabwe kuba bimukiye ahandi.

Abo bakoreraga muri ayo masoko kandi ndetse n’abahakoreraga imirimo y’ubwikorezi (abakarani), basabwe kujya muri guma mu rugo, kandi bakitabira gahunda yo kwipimisha iri kubakorerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka