Guma mu Rugo na Guma mu Karere byongerewe iminsi itanu (5)

Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rirebana n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, rivuga ko gahunda ya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali no mu turere umunani twari tuyirimo, ndetse na Guma mu Karere ahasigaye byongerewe iminsi itanu (5), ni ukuvuga guhera ku itariki 27 kugeza ku itariki 31 Nyakanga 2021.

Iryo tangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru tariki 25 Nyakanga 2021, riravuga ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kurushaho gushimangira intambwe nziza imaze guterwa mu kugabanya umubare w’abandura Covid-19 ndetse n’abahitanwa na yo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira president wa Repuburika ko akomeje kutureberera na minister yu buzima idahwema gufata ibipimo murwego rwoguhangana na covid 19 abanyarwanda twese turasabwa kubahiriza ingamba za ministeri yubuzima twambaraneza agapfukamunwa dukaraba intoki intera ya metero hagati yumuntunundi--------

Niyogakiza Fabien yanditse ku itariki ya: 25-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka