Guma mu Rugo ibasigiye isomo ryo kwirinda no kurinda abandi Covid-19

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri iteranye ku wa Gatanu tariki 30 Nyakanga 2021, igakuraho gahunda ya Guma mu rugo, yaherukaga gushyirirwaho Uturere umunani n’Umujyi wa Kigali, abatwara abagenzi ku magare na moto bo mu Karere ka Musanze, ni bamwe mu bishimiye gusubukura imirimo, aho bafite intego yo kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19 banayirinda abandi.

Aya mabwiriza mashya yasohotse mu gihe bamwe bakekaga ko bashobora kugumishwa mu rugo, cyangwa hagakomorerwa ibyiciro bimwe na bimwe.

Uwitwa Niyonzima utwara abagenzi ku igare yagize ati: “Ubuzima twari tumazemo iminsi turimo bwo kubaho muri Guma mu rugo tudakora, ntibwari butworoheye. Kuko nk’uko mubizi, benshi mu batwara amagare, babona ikibatunga ari uko twakoze. Twari duhangayitse, twibaza tuti ese bazadukomorera, cyangwa bazakomorera abamotari nk’uko n’ubushize byakozwe; mbese byari byatuyobeye. Rero kuba badutekerejeho natwe tukemererwa kongera gukora nabyishimiye cyane”.

Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye
Bishimiye ko Guma mu Rugo bari bamazemo iminsi yarangiye

Undi witwa Ndikumana Emile yagize ati: “Muri iyi minsi ya Guma mu rugo byari ibibazo bikomeye cyane ku muntu nkanjye w’umunyonzi, ubayeho mu buzima bwo gukodesha, utunze umugore n’abana. Bansabaga ifaranga ryo kugura icyo kurya nkabura aho nkwirwa, kuko bitashobokaga ko njya mu muhanda gutwara abagenzi ngo mbone amafaranga. Twariho mu buzima butoroshye, cyane ko ndi no mu bantu batigeze bahabwa imfashanyo muri ibi bihe. Rero kuba badukomoreye, birambohoye, kuko ngiye kongera gukora, nkabona igitunga umuryango”.

Mu gihe Guma mu rugo imaze igihe kirenga ibyumweru bibiri, abemererwaga kugaragara mu mihanda itandukanye yo mu Karere ka Musanze batwaye moto n’amagare, ni ababaga batwaye imizigo gusa. Ibi na byo benshi ntibyari biboroheye.

Umumotari witwa Nsabiyaremye Daniel yagize ati: “N’ubwo Inama y’Abaminisitiri ibanziriza iheruka guterana, yari yarashyizeho amabwiriza y’uko za moto n’amagare byemerewe gutwara imizigo, ariko ubwabyo na byo byari bigoranye kuko hari nk’ubwo umuntu yicaraga mu rugo ategereje uwamuhamagara ngo aze amutwaze umuzigo, hakaba hashira n’iminsi irenga itatu utabonye ikiraka”.

N'ubwo bari barahawe amahirwe yo gutwara imizigo, ngo ntibyabinjirizaga agafaranga nk'ako binjiza igihe batwaye abagenzi
N’ubwo bari barahawe amahirwe yo gutwara imizigo, ngo ntibyabinjirizaga agafaranga nk’ako binjiza igihe batwaye abagenzi

Undi ati: “Hari n’uwashoboraga kuguhamagara ukajya gukorera nk’ayo mafaranga magana atatu, nk’igihe uguye mu gakosa gato, ugacibwa amande y’amafaranga arenze ayo wakoreye, bikiyongeraho no kujyanwa muri sitade. Kuba rero twongeye kwemererwa gutwara abagenzi, ni amahirwe duhawe yo gukora ngo tubeho tudashonje”.

Abamotari n’abatwara abagenzi ku magare, bemeza ko biteguye kwitwararika ntibarenge ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Mu ngamba bafite, harimo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabuni, guhana intera hagati yabo igihe baparitse n’igihe batwaye abagenzi, kwambara neza agapfukamunwa no kubanza gusuzuma neza niba abo batwaye bubahirije amabwiriza yose y’ubwirinzi, kugira ngo icyorezo kidakomeza gukwirakwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka