Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho - Min. Busingye

Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, yaciye amarenga ya #GumaMuRugo, mu gihe #GumaMuKarere yaba nta musaruro itanze.

Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19
Minisitiri Busingye yaburiye abantu ko badakwiye gukinisha icyorezo cya COVID-19

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri Busingye yifurije abaturarwanda umwaka mushya muhire wa 2021 ariko anababurira ko COVID-19 ikomeje kugaragara cyane mu bantu, bamwe ndetse ikabahitana, asaba abantu kurushaho kwirinda.

Minisitiri Busingye yagize ati "2021 iratangiye ariko Covid iravuza ubuhuha!! Imaze kudutwara 105. Kimwe cya kabiri muri bo yabatwaye mu kwezi k’Ukuboza 2020, kandi abarembye si bake. Inkuru ya Covid-19 ubu ni incamugongo. Guma mu Karere nidatanga igisubizo murumva ikizakurikiraho. Twirinde ku bushake nyabuna!"

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Mbere tariki 04 Mutarama 2021, mu Rwanda abandi bantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ni abagabo batatu b’imyaka 82, 73 na 43 n’umugore w’imyaka 68 bitabye Imana bari i Kigali.

Abo bantu bane bahise buzuza umubare w’abantu 105 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Mbere mu Rwanda habonetse abantu bashya 172 banduye COVID-19, naho abandi 64 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 172 babonetse mu bipimo 2,251 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 146, Rubavu: 7, Kayonza: 6, Rusizi: 3, Nyamasheke: 2, Nyamagabe: 1, Huye: 1, Muhanga: 1, Ruhango: 1, Gisagara: 1, Bugesera: 1, Musanze: 1, Kirehe: 1.

Kugeza ku wa Mbere, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 8,848 muri bo abamaze gukira ni 6,816 naho abakivurwa ni 1927.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

oya ibyo bireba busingye mujye munumva abaturage rwose guma mu rugo yerekanye ko mudashoboye kugaburira abakene wenda yaba guma mu rugo y’igice gifite ibibazo ariko hari n’abumva mwaburira abantu gusa bakimenya ntimutangaze imibare ihahamura abantu tube nk’abaturanyi urwaye yivuze upfa tumushyingure urukingo ruzaba ruza n’aho guma mu rugo izahonda ubukungu hasi , abayobozi bacu mushishoze mwirakaza population ubu se abaturanyi ntibabana nayo?

kayihura yanditse ku itariki ya: 6-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka