Gukuraho urujijo: Uwari uhitanye abafana b’Amavubi turitiranwa ariko si njye : Ndayisaba Fabrice Eto’O

Ndayisaba Fabrice uzwi nka Eto’O akaba ari Umuyobozi wa Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (NFF Rwanda) yita ku bababaye, cyane cyane abana batishoboye ibafasha kuva mu buzima bubi bakajya mu ishuri bategura ejo hazaza habo heza, aravuga ko yitiranyijwe n’undi Ndayisaba Fabrice uherutse gutabwa muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yasinze akenda guhitana abafana bishimiraga intsinzi y’Amavubi.

Ndayisaba Fabrice wari ugonze abantu ( ibumoso) witiriwe Ndayisaba Fabrice Eto'O wa NFF Rwanda
Ndayisaba Fabrice wari ugonze abantu ( ibumoso) witiriwe Ndayisaba Fabrice Eto’O wa NFF Rwanda

Ndayisaba Fabrice Eto’O yavuze ko benshi mu bakunzi b’ibikorwa bye, bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, ndetse n’abaterankunga ba Fondasiyo abereye umuyobozi, bakimara kumva itangazo rya Police ry’uko uwitwa Ndayisaba Fabrice yatawe muri yombi akekwaho icyo cyaha, batangiye kumuhamagara abandi bakamwoherereza ubutumwa bumunenga, bamubwira ko batunguwe n’iyo myitwarire mu gihe bamufataga nk’umwana w’indashyikirwa.

Ati “ Kuva uyu mugabo yatabwa muri yombi ndimo ndisobanura cyane pe. Abangaya bazi koko ko ari njye, abambaza niba koko ari njye nkabasobanirira ko ari uwo twitiranwa, ndetse hakaba hari n’abandi bari guhererekanya ubutumwa kuri whatsaap, bavuga ko batangajwe n’imyitwarire idakwiye umuyobozi wa Fondasiyo.”

Yakomeje agira ati “ Icyo nabwira abantu bose banyitiranyije n’uyu mugabo ni uko Njye Ndayisaba Fabrice, nsanzwe nshishikariza urubyiruko imyitwarire myiza, ubunyangamugayo n’ikinyabupfura, by’umwihariko muri iyi minsi nkaba narahagurukiye kubashishikariza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid19. Ikindi kandi sinywa inzoga . Ntabwo rero ari njye warenga kuri ibyo nkakora ayo makosa rwose si njye ni uwo twitiranwa”.

Fabrice Eto'O yihebeye ibikorwa byo kwita ku bana bato batishoboye akabahindurira ubuzima
Fabrice Eto’O yihebeye ibikorwa byo kwita ku bana bato batishoboye akabahindurira ubuzima

Ubutumwa butandukanye bwohererejwe Ndayisaba Fabrice Eto’O

Ndayisaba Fabrice Eto’O yanongeye gukangurira Urubyiruko kurushaho kubaha no kubahiriza amabwiriza yo guhangana n’ikwirakwizwa ry’Icyorezo cya Covid19, anabibutsa ko Covid19 yica n’abana bityo bakaba bagomba kuyirinda kugira ngo gahunda zo kuyirwanya zihute icyorezo gitsindwe, abantu basubire mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Fabrice we,uzagere muri.gakenke umurenge coko akagali nyange.urubyiruko rwaho ruteye agahinda.inzoga nitabi.babigize nkibiryo.nurangiza ugere.mumurenge washyorongi.igice gihera kuri nyabarongo naho nuko.uzaba ugize neza.

Alias yanditse ku itariki ya: 1-02-2021  →  Musubize

Fabrice atabare mugenzi we kugirango amufashe gukira ubusinzi amwigishe indangagaciro z’umunyarwanda ko agomba kutiyandarika no kwitesha ikuzu mu gihugu kandi biracyashoboka kuko ibyo yakoze yabitewe ninzoga aziretse yanahanagurwaho ubusembwa yiteye.

Muvunyi Albert yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka