Gukunda igihugu, gukorera hamwe n’ubwitange ni byo bituma umukozi arushaho kuzuza inshingano - Mufulukye

Umuyobozi mushya w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Mufulukye Fred, yasabye abakozi b’iki kigo ko niba bifuza kurushaho kunoza akazi, bagomba gukunda igihugu, ubwitange, ubunyangamugayo no gukorera hamwe nk’ikipe.

Yabibasabye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, mu muhango w’ihererekanyabubasha wayobowe n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyirarukundo Ignacienne.

Habaye umuhango w'ihererekanyabubasha
Habaye umuhango w’ihererekanyabubasha

Uwari umuyobozi mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Rtd ACP Gilbert Rwampungu Gumira, yashimiye abakozi bakoranaga ndetse anizeza abayobozi bashya ko mu gihe bamukeneyeho ibitekerezo yiteguye kubafasha kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano bahawe.

Umuyobozi mukuru mushya w’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco, Mufulukye Fred, yashimye Leta yashyizeho iki kigo kuko gifasha urubyiruko rwishoye mu biyobyabwenge bagataha bameze neza bashobora gukora bakitunga n’imiryango yabo.

Yasabye abakozi gukomeza kurangwa n’ubwitange, gukunda igihugu, ubunyangamugayo no gukorera hamwe nk’ikipe.

Ati "Ubwitange, gukunda igihugu, ubunyangamugayo no gukorera hamwe nk’ikipe ni byo bizadufasha kuzuza neza inshingano zo kugorora uru rubyiruko."

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Nyirarukundo Ignacienne yashimye umuyobozi mukuru ucyuye igihe ubwitange n’umurava byamuranze.

Yanashimiye abakozi bakoranye umunsi ku wundi ndetse anaha ikaze umuyobozi mushya.

Yamwizeje ubufatanye ndetse anamumara impungenge ku bakozi bagiye gukorana.

Yagize ati "Igihe uzakenera inama zacu turahari tuzagufasha. Ariko nanone ntugire impungenge aba bakozi mugiye gukorana ni abanyamurava cyane."

Abayobozi bagiye kuyobora iki kigo ni Mufulukye Fred Umuyobozi Mukuru
Na Rtd CP Faustin Ntirushwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka