Gukunda gusenga byamushoboje kubabarira abamuhemukiye mu gihe cya Jenoside

Cansilde Kabatesi utuye mu Mudugudu wa Kinyaga, Akagari ka Cyahinda, Umurenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko gukunda gusenga byamubashishije kubabarira abamuhemukiye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabatesi Cansilde wiyemeje kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside
Kabatesi Cansilde wiyemeje kubabarira abamuhemukiye muri Jenoside

Kabatesi ubu afite imyaka 58. Jenoside yamutwaye umugabo wamusigiye abana batatu, ahungiye i Burundi umwe apfirayo.

Agarutse mu Rwanda ngo yumvaga ababajwe n’abe bishwe mu gihe cya Jenoside, ariko agakunda kujya gusenga. Mu gihe cyo guhana amahoro mu kiliziya intimba ye yariyongeraga iyo yahindukiraga akabona abo agomba kuyaha ari abagore bagifite abagabo, we uwe yarishwe.

Ati “Nabaga mboshywe no kuba ndi umupfakazi kandi mbona ba bana ntazabahagurukana ngo njye gushaka. Mu kiliziya, bavuga ngo duhane amahoro ya Kiristu nahindukira nkabona ni abo twashyingiriwe rimwe bagifite abagabo, nkumva ndatigise, nkumva simerewe neza. Nkajya nsenga Imana ikamfasha, ngenda mbohoka gato gato. Imana imbera umubyeyi n’ubu ni umubyeyi wanjye”.

Kubabarira kwe ntikwagarukiye aha, kuko yaje no kubabarira abari bamurimo umwenda w’ibye byangijwe mu gihe cya Jenoside. Imbarutso ngo yabaye inyigisho za Padiri Ubalid Rugirangoga wari waje mu Kiliziya i Cyahinda, agashishikariza abantu gusaba imbabazi no kuzitanga.

Icyo gihe ngo yahagurutse mu Kiliziya, avugira mu ruhame ko yiteguye gutanga imbabazi ku bazamwegera bakazimusaba, cyane cyane bamurimo umwenda w’imitungo bangije. Icyakora, ngo yabuze abamwegera ngo ajye kubasinyira byemezwe ko nta mwenda bamurimo.

Muri iki cyumweru cyatangijwemo ukwezi k’Ubumwe n’Ubwiyunge (Ukwakira 2020), noneho baje kumureba, ku buryo bahanye gahunda y’uko bazahurira ku murenge akabasinyira ko umwenda w’ibihumbi 400 bari bamurimo batakiwumugomba.

Ati “ Nzagenda mbasinyire. Nta ndonke mbakeneyemo ngo njye kubasenyera kandi ari abapfakazi nkanjye. Nta n’ubwo nabyakira ngo bingwe ku mutima”.

Ibi kandi ngo yabyumvikanyeho n’abana be na bo bari bamubwiye ko nibaza kumusaba imbabazi azazitanga.

Ati “Abana nari nababwiye nti ese ubundi ko mutahaba, inka yanjye ko iragirwa n’abavandimwe, guhinga ko ari bo babimfashamo, bakanzanira utuzi, njyewe njyenyine nakwimarira iki? Na bo barambwiye bati ibyo ukora turabikwemereye”.

Kugeza ubu mu Murenge wa Cyahinda Kabatesi atuyemo, imanza za Gacaca z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside zisigaye zitararangizwa ni 35 gusa, kandi na zo ngo uku kwezi k’Ukwakira 2020 kuzasiga zirangiye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko.

Agira ati “Muri 2018 muri uyu Murenge hari habaruwe imanza 400 zitararangizwa ariko ubu hasigaye 35. Ibi babikesha icyo bise Intambwe isubira, ikorwa n’abiyemeje kudacika intege mu kuganiriza impande zombi: abangirijwe imitungo n’abagomba kubariha”.

Mu bagize Intambwe isubira harimo abari mu matsinda y’Amataba y’Ubumwe n’Ubwiyunge (agizwe n’abagize uruhare muri Jenoside hamwe n’abapfakajwe na yo) yashinzwe muri Cyahinda ku bufatanye n’umuryango AMI. Icyakora harimo n’abandi bashishikajwe n’ubumwe n’ubwiyunge bashyizweho ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umurenge.

Naho mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyaruguru yose, kugeza ubu hasigaye imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside zigera kuri 300 zitararangizwa. Ku ikubitiro hari izisaga ibihumbi 28.

N’ubwo kandi hari abangije imitungo bagiye bishyura mu buryo bw’amafaranga, imanza nyinshi zarangijwe mu buryo bw’imbabazi nk’uko bivugwa na Meya Habitegeko. Uretse ko kuri we no kwishyura amafaranga abantu bagiye bacibwa na byo birimo imbabazi.

Agira ati “Erega buriya no kuvuga ngo abantu barishyura, na byo ni imbabazi. Wakwishyura iki cyahwana n’akababaro wateje? Waraje usanga umuntu mutatonganye, uramwirukankana, umuhushije umurira inka. Uyu munsi nyuma y’imyaka 26 wishyuye inka imwe. Ubwo se urumva uba wishyuye koko? Ni imbabazi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka