Gukoresha nabi telefone bishobora guteza amakimbirane mu muryango

N’ubwo telefone ifasha mu itumanaho no mu bindi bikorwa bitandukanye mu buzima bwa buri munsi, ishobora no guteza ibibazo ndetse bikomeye igihe idakoreshejwe neza hagati y’abashakanye.

Gukoresha telefone nabi bishobora gusenya ingo
Gukoresha telefone nabi bishobora gusenya ingo

Uyu munsi twifuje kurebera hamwe uburyo telefone ishobora guteza amakimbirane hagati y’abashakanye, ku buryo bitagenzuwe neza yanabasenyera.

Hari umuryango umwe utifuje ko amazina yabo atangazwa twaganiriye, utubwira ibibazo wahuye nabyo kubera telefone, ko yabateje umwiryane n’ubwumvikane bucye.

Umugabo ati “Telefone sha zirasenya ingo cyane kandi nta n’ibidasanzwe tuba twakoze, iyanjye umugore aherutse kuyimanyagura n’ibintu byose by’akazi kose kaba karimo biragenda, ngo navuganye n’umukobwa”.

N’agahinda kenshi yakomeje agira ati “Ubu ko wambwira n’iyo wavugana na shitani koko icya mbere ari ukumena telefone koko, uzi neza ko inaguhahira? N’ubu ibipande byayo biri imbere y’igitanda nanze kubijugunya nawe ntabikoraho kandi hashize amezi ane, ubwo uhere aho wibaza uko abatihangana babigenza!”

Uyu mugabo mu avuze ko buri gihe umugore amugira muri telefone akagenzura ibyo aba yakoze byose.

Ati “Umva ni danje (danger), message zose zanjye arazisoma, MOMO agomba kurebaho sinemerewe Ijambo ry’ibanga muri telefone yanjye, sinemerewe guhamaga igitsina gore birabujijwe iwanjye. Uwo mpamagaye agomba kumenya izina rye, icyo akora n’icyo anshakira cyangwa mushakira, Watsapu zose agomba kuzigenzura, iyo mba nabona ubundi buryo bw’itumanaho nazinukwa burundu telefone”.

Tubajije uyu mugabo niba agenzura Telefone y’umugore we yasuzije muri aya magambo “Sinshobora kureba muri telefone ye kuko sinkunda ibitamfitiye akamaro, kuko imyitwarire y’umuntu iyo utabasha kubana nayo murabipfa, kandi hari ibindi byinshi byiza akora bigufitiye akamaro”.

N’ubwo uyu mugabo yahuye n’ibi bibazo byose by’uko atumvikana n’umugore we kubera telefone, avuga ko kugira urukundo mu rugo ku bashakanye bisaba kuba hari icyo ukundira umuntu n’icyo wirengagiza kibi agukorera, byose bigaherekezwa no kwihangana.

Umugore w’uyu mugabo tumubajije ikimutera gufuha yavuze ko ari uko atizera umugabo we, kandi agatekereza ko kumuca inyuma abifashwamo na telefone, akaba ariyo mpamvu ayigenzura cyane.

Munyema Innocent na Esperance Nikuze, bemeza ko urugo rwabo rwari rusenyutse kubera telefone.

Umugabo yafuhiraga telefone cyane ku buryo byageze ubwo bikurura umwuka mubi mu muryango bituma umwe yumva yakwigendera akabisa mugenzi we.

Ikibazo telefone yamuteraga ngo iyo babaga bose bavuye mu kazi bagataha bagahurira mu rugo, yabonaga umugore yibereye muri telefone ntamuhe umwanya wo kuganira na we bigatuma yumva atitaweho.

Esperence Nikuze we avuga ko yumvaga umugabo we arimo amubuza uburenganzira bwe bwo kwisanzura areba ibyaciye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kureba ubutumwa inshuti ze zamwandikiye.

Ati “Naje kubiganiriza inshuti y’umugore dukorana ambwira ko ibyo bintu ari bibi nzabireke, ariko birananira neza pe”.

Esperance avuga ko mugenzi we yaje kumugira inama buke buke agenda abihindura aza kubasha kwiyunga n’uwo bashakanye.

Ese abashakanye mu gihe telefone zitariho ntibagiranaga ibibazo

Umusaza witwa Samuel Nsengiyumva avuga ko ingo za kera zagiranaga ibibazo, ariko ntibyari bishingiye ku gufuha no kutizerana hagati y’abashakanye.

Ku bijyane n’uko abona ko telefone ishobora gusenya ingo yavuze ko bishoboka.

Ati “Erega ikoranabuhanga ryazanye byinshi, kuko mbona boherezaho amafoto, koherezanya ubutumwa bwanditse, kurangariramo ntibahane umwanya wo kuganira ku mishinga y’urugo ndetse ntibagire umwanya wo kubaka umubano mwiza hagati yabo, ibyo byose byabasenyera batarebye neza”.

Nsengiyumva abona bisaba kumenya uburyo umuntu akoreshamo telefone, kugira ngo idateza umwiryane n’umutekano mucye mu rugo.

Avuga ko uretse no mu rugo usanga telefone irangaza abantu benshi nko mu nama, mu nsengero no mu biganiro hagati y’inshuti zahuye ndetse no mu nzira umuntu agenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka