Gukoresha ikoranabuhanga mu ibarura rusange byatumye dusagura hafi miliyari 7- NISR

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) kiratangaza ko kubera gukoresha ikoranabuhanga mu ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe ku nshuro ya 5, byatumye basagura hafi Miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda ku yari yarateganyijwe.

Habarugira Venant, umuyobozi ushinzwe ibarura muri NISR avuga ko bategura ibarura bari baragennye ko rizarangira ritwaye Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda ariko kubera gukoresha ikoranabuhanga babona bazasagura.

“N’ubwo ibigomba gukorwa byose bijyanye n’ibarura bitararangira ubu tugenekereje turabona ko tuzakoresha agera kuri Miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga ko tuzasagura nibura hafi Miliyari 7 kuko ibihenze cyane byamaze gukorwa.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kugeza ubu barimo kugana ku musozo w’ibyari biteganyijwe, ibisigaye akaba ari ukumenyekanisha ibyavuye mu ibarura kandi ngo ntibisaba amikoro ahanitse.

Habarugira akomeza avuga ko kugira telefoni zigezweho zifashishijwe mu ibarura byatumye hakorwa ibarura ryujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, amakuru akaba abitse neza mu buryo bw’ikoranabuhanga bitandukanye na cyera hagikoreshwa impapuro.

Ikindi iri koranabuhanga ryafashije ni uko bitari bikiri ngombwa kujya gukora ubugenzuzi kuko bari bafite uburyo bakurikirana buri mukarani w’ibarura batavuye aho bari, bakamenya aho yageze n’aho atageze ndetse bakanahita bamenya ahakenewe ubufasha mu buryo bwihuse.

Habarugira Venant, umuyobozi ushinzwe ibarura muri NISR
Habarugira Venant, umuyobozi ushinzwe ibarura muri NISR

Ati: “Ibi rero byose byatwaraga amafaranga ariko kubera ikoranabuhanga twarayazigamye. Murabona ko ikoranabuhanga ari ryiza kandi uretse no kudufasha gusagura buriya ryoroheje n’akazi.”

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ku nshuro ya 5 ryabaye muri Kanama 2022 ryagaragaje ko abanyarwanda ubu ari 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho mu 2012. Iyi mibare igaragaza ko 48,5% ari abagabo, naho 51,5% ni abagore.

Iri barura kandi ryagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba ifite abaturage 3,563,145, Intara y’Amajyepfo ikagira 3,002,699 bangana na 22,7%, mu gihe Intara y’Iburengerazuba ifitemo 2,896,484 bangana na 21,9%, naho Intara y’Amajyaruguru ikagira 2,038,511 bangana na 15,4%, naho Umujyi wa Kigali wo ukaba utuwe na 1,745,555 bangana na 13,2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka