Gukoresha amafaranga y’amanyamahanga ku batabyemerewe biracika burundu mu mezi atandatu - BNR
Ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bwatangaje ko gukoresha amafaranga y’amanyamahanga (Amadorali, Amayero n’ayandi) mu buryo bwo kwishyurana, bizaba byacitse burundu mu gihe cy’amezi atandatu.

Hashize igihe benshi biganjemo abakodesha inzu z’ubucuruzi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, binubira kwishyuzwa ubukode mu Madorali ya Amerika, bagaragaza ko bituma uko agaciro k’Idorali kazamutse n’ibiciro by’inzu bakoreramo birushaho gutumbagira.
Ibi kandi byongeye gukomozwaho na Perezida Paul Kagame tariki 9 Mutarama 2025, ubwo mu kiganiro yari yagiranye n’abanyamakuru yatangazaga ko ikibazo cy’abarenga ku mategeko, bakishyuza ubukode n’izindi serivisi mu madovize nyamara bishyura imisoro mu mafaranga y’u Rwanda, gikwiye kurandurwa byihuse.
Icyo gihe yagize ati “Ni bibi no ku nshuro ebyiri kuko uwo wishyurwa mu Madorali cyangwa Amayero mu misoro ntabwo yishyura mu Madorali yishyura mu mafaranga y’u Rwanda, rero ntabwo ari byo. Uwo muntu ushyiraho kwishyurwa ubukode mu Madorali, na we aba akwiriye kwishyura mu Madorali mu buryo bw’imisoro bishyura ariko ibyo byose bikwiye kuba bifite uburyo bikurikiranwaho, ibyo ni nko kwica amategeko, abishe amategeko bakabihanirwa.”
Perezida Kagame yagaragaje ko hari urwego rurimo gukora ibishoboka ngo iki kibazo gikemuke burundu, kandi bigomba gukorwa mu buryo bwihuse.
Nyuma yaho, BNR yatangaje amabwiriza mashya y’imikoreshereze y’amadevize mu gihugu, arimo ibihano biremereye ariko akanemerera abishyura cyangwa bishyuza ibyatumijwe hanze, cyangwa ibyoherejweyo kubikora mu madevize.
Amabwiriza ya BNR ategeka ko kwishyuza ibicuruzwa na serivisi mu madevize bibujijwe, kandi bihanwa n’amategeko cyeretse bikozwe nk’uko biteganyijwe mu mabwiriza rusange.
Aya mabwiriza mashya yashyizwe hanze ku wa 30 Gicurasi 2025, yongerewemo ingingo ya 20 bis, ivuga ko kwishyuza cyangwa kwishyura mu madevize ibicuruzwa cyangwa serivisi byatanzwe cyangwa byatumijwe hanze y’Igihugu byemewe.
Ingingo ya 34 y’aya mabwiriza igaragaza ko umuntu ushyiraho igiciro mu madevize iyo ari ku nshuro ya mbere ahanishwa ihazabu ya Miliyoni 5Frw, byaba ubwa kabiri agahanishwa Miliyoni 10Frw.
Iyo umuntu akoze ibikorwa by’ubucuruzi mu madevize ahanishwa kwishyura 50% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya mbere; cyangwa akishyura 100% by’ayakoreshejwe muri icyo gikorwa, ku nshuro ya kabiri kuzamura.
Bisobanurwa ko ibihano byishyurwa mu mafaranga y’u Rwanda, hakoreshejwe ikigereranyo cy’ivunjisha ryo ku munsi igihano cyafatiweho.

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, yamurikaga icyegeranyo cy’igihembwe ku bukungu bw’Igihugu, akanatangaza ibyemezo BNR yafashe na gahunda zitandukanye kuri politiki y’ifaranga, Guverineri wa BNR Soraya Hakuziyaremye, yavuze ko abantu benshi bagiye bahindura kontaro (Contract) zabo cyane cyane mu nyubako z’ubucuruzi, kuko ariho icyo kibazo cyari cyiganje.
Ati “Ubundi ifaranga ryemewe ni iry’u Rwanda, keretse mu bucuruzi bumwe na bumwe inzego zikorana n’abanyamahanga n’abohereza ibintu mu mahanga n’ababikurayo. Ubu turimo turareba n’uburyo dusobanura neza ayo mabwiriza kugira ngo inzego zemerewe kuba zikoresha amafaranga y’amahanga, ubundi amahoteli aremerewe n’izindi serivisi zijyanye n’ubukerarugendo.”
Yunzemo ati “Hari ibiganiro n’inzego zitandukanye n’abikorera kugira ngo ibyo binozwe, ariko icyo tubona ni uko hari umusaruro mwiza kuko abantu bagiye babihindura kandi banumva neza impamvu ayo mabwiriza ariho, bisaba gukomeza kwigisha, ku buryo twumva ko rwose mu mezi atandatu ari imbere ari ibintu bizaba byacitse burundu, n’ababa babikora bakaba babihanirwa burundu.”
Ingingo ya 37 iha buri wese inshingano zo kumenyesha Banki Nkuru amakuru azi cyangwa yamenyeshejwe, yerekeye ibikorwa byo kuvunja amadevize mu buryo butemewe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|