Gukoresha abana igisirikare ni ukwica abazarwanirira igihugu- Gen. Dallaire

Lt Gen.(Rtd) Romeo Dallaire, wigeze kuyobora ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda(MINUAR) muri 1994, yasabye ibihugu birimo u Rwanda gufasha amahanga kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Gen. Dallaire yahamagariye ibihugu kurwanya ikoreshwa ry'abana mu gisirikare
Gen. Dallaire yahamagariye ibihugu kurwanya ikoreshwa ry’abana mu gisirikare

Dallaire yabitangarije mu mahugurwa yabareye i Kigali kuri uyu wa kane tariki 14/11/2019, yateguwe n’umuryango witwa ’Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’, yashinze agamije kurwanya iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

Uyu muryango wahuye na bamwe mu ngabo z’ibihugu bya Tanzaniya, Uganda, Kenya, Somaliya, Sudani, Sudani y’Epfo, u Rwanda hamwe n’abahagarariye ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino muri Afurika.

Gen. Dallaire ahora avuga ko Umuryango w’Abibumbye (UN) watereranye ingabo zari iza FPR-Inkotanyi mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse ko wo wagombye kuba warakumiriye hakiri kare.

Abitabiriye amahugururwa
Abitabiriye amahugururwa

Yasobanuye icyatumye ashinga umuryango ufasha UN gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare, aho afasha ibihugu kwemeza no kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Vancouver muri Canada muri 2017, agamije kwirinda kwinjiza abana mu gisirikare.

Gen. Dallaire yagize ati “Abana ni ishingiro ry’ubukangurambaga butuma intambara ibaho mu buryo burambye, kuko bo bayitangira bakiri bato bakayikomeza kugeza babaye bakuru.

Ubwicanyi bwabaye hano mu Rwanda bwakozwe n’abakiri bato, Interahamwe bari abana. Iyo ukoresheje abana mu gisirikare uba wishe abazarwanirira igihugu bose.

Icyagakwiye gukorwa ni uko abana bashobora kuba umusemburo w’amahoro, iyo uhuguye neza abasirikare n’abapolisi rero, ni bo bashobora kuzana izo mpinduka”.

Dallaire asaba ibihugu kwirinda gukoresha abana igisirikare ndetse no kujya kubikangurira abandi hirya no hino ku isi aho bifite abasirikare n’abapolisi mu butumwa bw’amahoro.

U Rwanda rufite ingabo, abapolisi n’abasivili barenga ibihumbi bitandatu mu bihugu bya Repubulika ya Santarafurika, Sudani na Sudani y’Epfo.

Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen. Albert Murasira, avuga ko Leta ndetse na we ku giti cye, bashyikiye amasezerano ya Vancouver kandi bazayashyira mu bikorwa.

Maj Gen. Albert Murasira, Minisitiri w'Ingabo z'igihugu
Maj Gen. Albert Murasira, Minisitiri w’Ingabo z’igihugu

Umuvugizi w’Ingabo, Lt Col. Innocent Munyengango, akomeza avuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango wa Dallaire azabaha ubushobozi bwo kurinda abana igisirikare mu Rwanda no mu mahanga aho ingabo z’u Rwanda ziri hose.

Agira ati “Habayeho kugirana amasezerano na Romeo Dallaire Initiative, ikigamijwe cy’iyi nama ni ukugira ubumenyi buzadufasha gutanga amasomo hirya no hino ku isi aho turi, kugira ngo tubwire n’abandi ububi bwo kwinjiza abana mu gisirikare”.

Col. Innocent Munyengango
Col. Innocent Munyengango

Umuryango ‘Romeo Dallaire Child Soldiers Initiative’, uritegura gushyira ikigo cyawo mu Rwanda, kizajya gifasha ibihugu byo mu karere gukumira iyinjizwa ry’abana mu gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si.Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka