Gukorera hamwe hagati y’impunzi n’abaturiye inkambi bituma barushaho kubana neza - MINEMA

Umuyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Philippe Habinshuti, avuga ko guhuriza hamwe Abanyarwanda baturiye inkambi n’impunzi mu bikorwa by’iterambere, bifasha mu mibanire myiza na gahunda za Leta zikarushaho kugenda neza.

Impunzi n'Abanyarwanda baturiye inkambi bakorera hamwe bakiteza imbere
Impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi bakorera hamwe bakiteza imbere

Yabitangaje ku ya 20 Gicurasi 2022, mu kwizihiza imyaka 60 Croix Rouge imaze ikorera mu Rwanda, ahanatanzwe ibikoresho ku Banyarwanda n’impunzi z’Abakongomani ziri mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo, bize imyuga itandukanye ndetse n’imishinga y’iterambere ihuza impunzi n’Abanyarwanda.

Urubyiruko rwahawe ibikoresho by’ibanze ni abarangije amasomo y’imyuga harimo guteka, gukora amazi, ubwubatsi, gukora imisatsi no kogosha no gukora amashanyarazi, bize ku bufatanye bwa Croix Rouge y’u Rwanda.

Muganwa Jean ni umwe mu rubyiruko rwigishijwe umwuga wo gukora amazi mu ishuri rya IPRC-Ngoma, akaba yahawe ibikoresho by’ibanze bizamufasha gukora akazi yize.

Avuga ko imibereho ye igiye kurushaho kuba myiza kuko amafaranga azajya akorera, azunganira inkunga yahabwaga n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR).

Ati “Jyewe ndi impunzi nta murima ngira hano hepfo, mfashwa na UNHCR na PAM ariyo itugenera ibyo kurya, nibwo buzima nari mbayeho nta kazi ariko kubera ko nize umwuga nkabona n’ibikoresho icyo nzabasha gukora kizunganira ibyo UNHCR ingenera.”

Bororera mu kiraro kimwe
Bororera mu kiraro kimwe

Ndangamiyumukiza Etienne, ahagarariye itsinda ry’aborozi b’inka ‘Twiteze imbere mu bworozi’, avuga ko guhuriza hamwe impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi mu bikorwa by’iterambere byatumye nta makimbirane agaragara hagati yabo.

Avuga ko Leta n’abafatanyabikorwa bayo babagize umuntu umwe, ku buryo imibanire yabo imeze neza babana nta kwishishanya.

Agira ati “Ndashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo baduhuje batugira umuntu umwe, umuturage n’umunyenkambi biyumvanamo, ibi byatumye haboneka umutekano hagati y’inkambi n’umuturage wo hanze. Ikindi ibigenerwa impunzi bigenerwa n’abaturage bose bakabyisangamo.”

Nshimiyimana Said ahagarariye Koperative Twisungane Nyabicwamba, y’abahinzi igizwe n’abanyamuryango 56 bagizwe n’Abanyarwanda baturiye inkambi ya Nyabiheke batishoboye ndetse n’impunzi.

Avuga ko ku bufasha bwa Croix Rouge babonye ubutaka bwo guhinga, ku buryo ubu ngo abatarabashaga kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza basigaye bishyura mbere y’uko umwaka wayo utangira.

Habinshuti avuga ko ibikorwa bya Croix Rouge biza byunganira ibisanzwe bihari bya Leta, binyura mu mushinga ‘Jyambere’, ahabera ibikorwa bigamije guteza imbere no gufasha impunzi n’abazakiriye harimo kwagura imbyumba by’amashuri, ibikorwa remezo by’ubuzima, amasoko n’ibindi kugira ngo bose babashe kubona serivisi nziza.

Croix Rouge yashyikirije ibikoresho by'imyuga abo ku mpande zombi bahuguwe
Croix Rouge yashyikirije ibikoresho by’imyuga abo ku mpande zombi bahuguwe

Avuga ko bidakwiye ko Leta yagira ibikorwa bigenewe impunzi ukwazo, ndetse n’abaturage ukwabo kuko byaba atari byiza kandi bitazana umubano mwiza hagati yabo.

Ati “Kubahuza mu bikorwa ni ukugira ngo babandi bakiriwe babashe nabo kugira rya terambere ariko bahuriraho n’abaturage babakiriye. Bituma rero n’imibanire iba myiza ndetse na gahunda za Leta zibasha gutambuka zikagera hose kubera ko nta tandukaniro hagati y’impunzi n’abaturage bazakiriye.”

Visi Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Françoise Mukandekezi, avuga ko nk’uko biri mu nshingano zabo zo gufasha abababaye kurusha abandi, impunzi nazo ziri mu byiciro bifashwa ariko kugira ngo babashe kwiyumvanamo n’abaturage babakiriye, biba byiza kubahuriza hamwe mu bikorwa by’iterambere.

Avuga ko ibikorwa by’iterambere birimo iby’ubuhinzi, ubworozi, ubudozi ndetse n’imyuga itandukanye bihuza impunzi n’Abanyarwanda baturanye nazo, byose byatwaye Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 240.

Ngo iyi mishinga ijyanye na Politiki y’Igihugu yo kwigira, kandi igomba no kugera ku mpunzi u Rwanda rwakiriye.

Kubahuriza mu bikorwa ngo bituma biyumvanamo bityo bakaba umwe, aho kugirana urwikekwe, cyane ko badahuje umuco.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka