Gukorakora abagore n’ubujura byatumye hashyirwaho ibwiriza ryo gucana amatara yo mu modoka

Abashoferi b’imodoka zose zitwara abagenzi rusange bategetswe kujya bacana amatara yo mu modoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo kurwanya ubujura n’ibindi byaha bishobora gukorerwa mu mudoka mu gihe hatabona.

ACP Francis Muheto yasabye abashoferi kubahiriza iryo bwiriza
ACP Francis Muheto yasabye abashoferi kubahiriza iryo bwiriza

Ni mu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda yatangije kuri uyu wa gatatu tariki 09 Kanama 2023, mu Ntara zitandukanye zigize u Rwanda.

Ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, ubwo bukangurambaga bwatangirijwe muri gare ya Musanze, aho abashoferi basabwe kubahiriza ibwiriza ryashyizweho ryo gucana amatara yo mu mudoka kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, abagenzi basabwa guharanira uburenganzira bwabo bibutsa abashoferi gucana ayo matara banatanga amakuru ku mushoferi udashaka kubahiriza iryo bwiriza.

Ni mu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ACP Francis Muheto, muri aya magambo, ati “Abaturage barinuba ko imodoka iyo zigenda nijoro, mbere na mbere izi nsoresore zigenda zikorakora abantu, ntabwo ari byo, ndetse no kwicarana n’umuntu utamuzi utamubona mu maso nabyo si ibintu”.

Arongera ati “Harimo n’abajura, umuntu mukicarana ni umujura, kubera ko harimo umwijima bigasa nabi cyane, tukavuga tuti rero guhera saa kumi n’ebyiri ugomba kwatsa itara wowe shoferi, ukagenda umurika imodoka uwinjiramo areba aho agiye, n’usohoka asohokamo amahoro areba umuzigo we, nabura ikintu cye abone aho cyaguye agitoragure, bityo bagereyo amahoro bareke kwinubira umwijima”.

Abashoferi bavuze ko iyo gahunda basabwe na Polisi yo gucana amatara bagiye kuyubahiriza, dore ko nabo bemera ko bagiye babona ibibazo by’ubujura, baterwaga no gutwara abaturage bicaye ahatabona.

Nshimiyimana Martin ati “Amatara ntabwo twayacanaga, cyane cyane ko burya iyo itara ricanye ntabwo abagenzi bareba hanze, ariko kubera impamvu isobanuwe yo kugira ngo tuyacane kubera umutekano w’abagenzi, twumvise aribyo tugiye kujya tuyacana, birashoboka ko umujura yakwitwikira uwo mwijima akaba yakwiba abagenzi”.

Ntamugabumwe Daniel ati “Umujura ashobora kwinjira mu mudoka itara ritaka agacucura abantu, kuba rero utwaye umugenzi akaba yaburira ibye mu modoka wawe ni ikibazo gikomeye, ibyo kandi bikurura izindi ngeso mbi, nk’ubu nkanjye shoferi mba ntwaye imodoka ariko simba nzi ibyo umugenzi ari gukorerwa inyuma, urumva rero ibyo kuba bakabakaba abagore kubera ko hatabona nabyo byashoboka, kandi bigize icyaha”.

Abagenzi nabo barishimira icyemezo cyafashwe na Polisi cyo gucana amatara y’imodoka mu masaha y’ijoro, mu rwego rwo kubarinda ingaruka zo kuba bakorerwa ihohoterwa ritandukanye.

Bikorimana Edouard ati “Afande ibyo avuze birashoboka, hari abagabo batagira ikinyabupfura akaba yakwitwikira uwo mwijima agakabakaba umugore utari uwe, abajura nabo barahari cyane si rimwe si kabiri bibira umugenzi mu modoka kubera ko hatabona”.

Umugore umwe ati “Mbere bataracana amatara mu modoka hinjiragamo ibisambo bigamije kwiba, bigeze kunyiba telefoni n’umutwaro nari mfite agatotsi kamaze kuntwara, gucana amatara bigiye kuduha umutekano wo mu modoka, kandi n’ibyo byo guhohotera abagore byakorwaga kubera uwo mwijima, ibyo bibazo byose byabonewe igisubizo kuva tugiye kujya tugenda ahabona”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko gucana amatara imbere mu modoka biri mu iteka rya Perezida wa Repubulika no mu mabwiriza y’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) yasohotse, mu rwego rwo kunoza umutekano w’abagenda mu binyabiziga, mu kubarinda ubujura n’urugomo rwajyaga rubakorerwa.

SP Mwiseneza, yasabye abashoferi kubahiriza iryo bwiriza kuko hari itegeko rihana utaryubahirije, asaba n’abagenda mu modoka guharanira uburenganzira bwabo bwo gutwarwa mu modoka mu mutekano usesuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bravo polisi yacu!!!! Iki cyemezo turacyishimiye cyane rwose. Gucana amatara ni ingenzi nijoro.

Lambert yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Bravo gucana amatara turacyishimiye iki cyemezo

Lambert yanditse ku itariki ya: 12-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka