Gukora umuhanda wa kaburimbo Base - Kirambo - Butaro byasubukuwe

Umuhanda wa Base-Kirambo-Butaro/Butaro-Kidaho mu Karere ka Burera, hari hashize imyaka isaga icumi (10) abaturage babwirwa ko uzashyirwamo kaburimbo, ndetse rimwe na rimwe hagashyirwamo imashini zikora imihanda, ariko zikawusiga wangiritse kurusha uko wari umeze, ubu imirimo yasubukuwe.

Imirimo yo gukora uyu muhanda yasubukuwe
Imirimo yo gukora uyu muhanda yasubukuwe

Abaturage basanzwe bakoresha uwo muhanda, bavuga ko ubu bishimiye ko urimo gukorwa, kuko hari byinshi uzabafasha mu bijyanye n’ubuhahirane n’iterambere ryabo.

Umwe muri abo ati “Twariteguye tuzi ko bagiye kuwukora neza, tugira ngo turabona kaburimbo, nyuma turategereza imyaka irenze 10, turategereza turaheba. Gufata moto ntibyari byoroshye, kubera kugenda mu mikuku umumotari akaguca amafaranga menshi, kuko anyura mu muhanda mubi, ariko ari kuri kaburimbo yaguca makeya”.

Undi yagize ati “Uyu muhanda uhora wangirika, bitewe n’uko uri ahantu hameze nk’imibande, ahantu unyuramo amazi kubera nta miferege bakoze ngo igaragare ku buryo yayobora ayo mazi, ni uku bimeze”.

Hari kandi abavuga ko ikibazo cyabaye imashini zazaga zigatengura ibitaka zikabisiga mu muhanda, nyuma abari batangiye kuwukora bakigendera, isuri yaza ikabitembana. Ikindi abo baturage bavuga, ni uko umuhanda uramutse ukozwe byabafasha kugera ku iterambere, kuko uwifuza kugura moto, yayigura agatwara abagenzi, igihe kirekire bakoreshaga mu ngendo nacyo ngo cyagabanuka, n’ibindi.

Abo baturage bari bamaze icyo gihe cyose bategereje umuhanda mwiza, bagiye gusubizwa kuko ubu ngo guhera mu kwezi gushize, ibikorwa byo kuwubaka byasubukuwe, kandi ku buryo budasubira inyuma, bikazarangira umuhanda wa kaburimbo wuzuye nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nshimiyimana Jean Baptiste.

Aganira na Kigali Today, uwo muyobozi yasobanuye ko hagiye habaho ingorane zitandukanye zituma uwo muhanda utarangira, harimo nko kubura ingengo y’imari ihagije, kutagira inyigo ikozwe neza n’ibindi, ariko ubu ibyo byose ngo biri ku murongo.

Avuga ko hari inyigo ivuguruye, hapimwe kandi hanemezwa ubuguri umuhanda uzaba ufite, ingengo y’imari irahari kandi n’abawubaka barahari, ku buryo nta gusubira inyuma ukundi.

Yagize ati “Amasezerano yo kubaka uyu muhanda yasinywe ku itariki 19 Nzeri 2022, hagati ya Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo ‘RTDA’ na Sosiyete yo mu Bushinwa ikora imihanda yitwa ‘China Road’, ikazafatanya kuwubaka n’indi sosiyete yubaka imihanda yitwa ‘NPD’. Ni umuhanda w’ibilometero 63, uzahera kuri Base-Kirambo-Butaro, nyuma ugakomeza uva Butaro ugana Kidaho”.

Nshimiyimana yavuze ko uwo muhanda, uzaba ukomeye cyane ku iterambere ry’Akarere ka Burera, kuko ngo ari umuhanda w’ubukerarurgendo, uzakora ku Gishanga cy’Urugezi gifite ubuso bwa Hegitari 6000, gisurwa na ba mukerarugendo kubera ko kibamo amoko atandukanye y’inyoni.

Ni umuhanda kandi uzorohereza abagana kuri Kaminuza mpuzamahanga y’Ubuzima ya Butaro, ndetse n’abajya kwivuza ku Bitaro bya bya Butaro. Ikindi kandi, uwo muhanda ngo uzafasha abakerarugendo basura ibiyaga bya Burera na Ruhondo.

Ati “Ni umuhanda uzorohereza abaturage kugeza umusaruro ku masoko, ubafashe mu buhahirane n’abo mu Karere ka Rulindo, kuko unyuramo igice gito, ariko n’abaturuka ahandi. Ni umuhanda uzanafasha n’abaturuka mu bihugu by’abaturanyi birimo Uganda, kuko uzagera ku mupaka wa Cyanika mu Murenge wa Cyanika”.

Nshimiyimana avuga ko nk’Akarere uwo muhanda bawutegerejeho byinshi mu rwego rw’iterambere, kuko ngo uzakurura ishoramari rinini n’irito, harimo amaduka, sitasiyo za lisansi, ufashe mu kwihutisha serivisi zitangwa n’Akarere n’ibindi, ati “Ni umuhanda uje twari tuwukeneye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hazakorwe ibishoboka byose uyu muhanda uzahuze bitari vya Bitari n’ibya
Byumba. Byaba byiza cyane bidget ishakishijwe vuba kuburyo uyu muhanda wuzuye n’uwo kundi wakomerezwaho

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2024  →  Musubize

Ariko se ibi byateye ni ibiki? Umuhanda se wibirometero 6o n’ibindi ni kuri iriya speed wubakwaho? Rwiyemezamirimo kereka niba ari umu volontaire akaba yubakira ubuntu! Ababonye uko umuhanda wa Base Byumba wubakagwa ntabwo twemera ko ibi byatangiye ku muhanda wa Kiruli-Kigeyo byazarangira bigeze mu kidaho!
Rwiyemezamirimo niba yarahawe avance niyubake atayarya ngo ashire maze ngo mutubwire ko wamubaniye. Niba kandi atarahawe avance ababishinzwe ubwo bararangaye cyangwa baramubeshya na we akatubeshya ko arimo kubaka umuhanda. Kubaka umuhanda wa Kaburimbo bitandukanye no gukora cantonage! Contractor Nazane Imashini n’abakozi tubibone ko iyubaka rymuhanda ryatangiye. Niba nta bihari kandi muhagarike gukomeza kutwereka umugi!

Alias2 yanditse ku itariki ya: 24-05-2023  →  Musubize

mwaramuutse, nje ntuye BURERA , NONE KO NTAMASHINE CYAGWA SE ABAKOZI TURABONA BAWUKORA UBWO IYO MIRIMO YARATANGIYE? AHUBWO NIBA BAZATANGIRA ITARIKI NI RYARI?

UWIRINGIYIMANA yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Wazajya kwivuza amaso kuko nge ndazibona cyane kandi ziri mu kazi. Kereka utegereje ko zizaza no mu rugo byo ntazo wabona.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka