Gukora ifumbire yifashishije iminyorogoto n’utundi dukoko bimuteje imbere

Imbabazi Dominique Xavio wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, avuga ko ageze ku iterambere abikesha umushinga wo gukora ifumbire yifashishije iminyorogoto, akaba anorora n’inyo nk’ibiryo by’amatungo ndetse yorora n’ibinyamushongo nk’uburyo bwo gukemura ikibazo cy’imirire mibi.

Akora ifumbire yifashishije iminyorogoto
Akora ifumbire yifashishije iminyorogoto

Uwo musore w’imyaka 29 avuga ko amaze imyaka itanu akoze uwo mushinga, aho yirinze gusabiriza ubwo yari amaze kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi ryahoze ryitwa ISAE-Busogo ubu rikaba ari UR-CAVM.

Avuga ko akimara kwiga yashinze Kampani yitwa Golden Insect Ltd, aho ngo yayishinze mu rwego rwo gushyira mu ngiro ibyo yize, dore ko ngo uwo mushinga ukubiye mu gitabo yanditse asoza Kaminuza.

Ati “Icyanteye gukora uyu mushinga, ni uko ndi muri Kaminuza twize isomo ryerekeranye no kwiga udusimba twangiza imyaka ndetse n’utundi dufite akamaro mu buhinzi, ubwo ndangije mbyandikaho igitabo ndasohoka ngeze hanze mbona ko kubona akazi ari ikibazo ndavuga nti, kubera ko rya somo naryumvaga neza reka ndifate ndikoremo ishoramari. Ni uko byatangiye nshaka igishoro cy’amafaranga atarenze ibihumbi 25, norora iminyorogoto ndazamuka ngera no ku masazi, ngera ku binyamushongo binibi, injereri byose nabitangiye ndangije amashuri”.

Ngo agitangira uwo mushinga abantu bagiye bamufata nk’umusazi bibaza uburyo umuntu uzi ubwenge yorora ibinyamushongo n’inyo, ariko ngo uko iminsi yagiye ihita ngo nibwo bagiye babona ko umushinga we ari ingirakamaro aho kugeza ubu umusuye aje kwihugura amwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Uwo musore avuga ko uwo mushinga akimara kuwiga yawugiriyemo amahirwe, ariko ngo nyuma waje kugira ibibazo kubera icyorezo cya Covid-19, amasoko menshi yari amaze kubona mu Rwanda no mu mahanga arahagarara aho yari ageze ku rwego rwo kwinjiza amafaranga angana na miliyoni n’igice ku kwezi.

Mu gusobanura uwo mushinga, avuga ko yahereye ku minyorogoto aho ayifata mu gace atuyemo akayororera mu bishinjwe cyangwa mu myanda yo mu ngo, aho igenda irya iyo myanda ibyo yitumye akaba aribyo ngo bibyara ifumbire nziza y’imborera.

Avuga ko uhingishije iyo fumbire adakenera indi y'imvaruganda
Avuga ko uhingishije iyo fumbire adakenera indi y’imvaruganda

Yagize ati “Uburyo nkora ifumbire y’imborera hifashishijwe iminyorogoto, mfata ibishingwe cyangwa imyanda yo mu kimoteri cyangwa mu byo abaturage basigaza, ibyo bahata bagiye guteka n’ibindi, iyo myanda tuyishyiramo iyo minyorogota ikabirya, uko irya iyo myanda ni nako yituma, ibyo yitumye nibyo bivamo iyo fumbire nziza cyane y’imborera”.

Uwo musore avuga ko iyo fumbire ifasha umuhinzi kongera umusaruro, aho ifumbire kuri hegitari hakoreshwa toni 20, mu gihe kuri iyo fumbire kuri hegitari hakoreshwa hagati y’ibiro 500 na toni imwe.

Ati “Ni ifumbire ifasha umuhinzi kugira umusaruro mwiza kandi ikenerwa kuri hegitari ni nke, ubundi usanga Minagri isaba abahinzi gukoresha toni 20 z’ifumbire y’imborera kuri hegitari, ariko kuri iyi fumbire usanga kuri hegirari hakoreshwa hagati y’ibiro 500 na toni, urumva ko biba bigabanutse ku kigero cy’inshuro zisaga 20”.

Avuga ko ageze ku bushobozi bwo gukora toni ebyiri n’igice by’iyo fumbire ku minsi 15, iyo fumbire ikaba ngo ikunzwe n’amakoperative aho abahinzi ku giti cyabo batayitabira kubera kutayisobanukirwa bavuga ko ihenze, aho bavuga ko ihenze kuko ikiro kigura 300FRW.

Aka gafuka k'ifumbire kagura amafaranga 7500
Aka gafuka k’ifumbire kagura amafaranga 7500

Ngo iminyorogoto ikoreshwa muri uwo murimo itandukanye n’iyo abantu basanzwe babona iyo imvura yaguye, ngo iyo ni ubwoko bwihariye bita iminyorogoto itukura.

Muri uwo mushinga wa Imbabazi kandi, yorora n’inyo mu rwego rwo kubona ibiryo by’amatungo bifite intungamubiri zihagije aho mu kororoka zibyara n’isazi z’umukara zitera amagi abyara na none izo nyo.

Avuga ko izo nyo arizo biryo by’amatungo ati “Aya masazi twise amasazi y’umukara atunzwe n’amazi, iyo ateye amagi dufata ya magi tukayashyira mu myanda, hakavuka inyo nk’ibiryo by’amatungo, ni uburyo burengera ibidukikije kandi bitanga n’ibiribwa bifite intungamubiri ku matungo”.

Arongera ati “Izo nyo iyo zibyara imyanda bigabanya gaz zangiza ikirere, ni imyanda itanuka, izo nyo kandi ni ibiryo byiza by’amatungo, amafi, ingurube, inkoko n’andi, zikize kuri protein ziruta izo muri soya no mu bindi bihingwa bitumizwa hanze bigaburirwa amatungo, mbere ya COVID-19 twari tugeze k’ubushobozi bwo gukora toni imwe y’imyo buri munsi”.

Ngo inyama z'ibinyamushongo zikize ku ntungamubiri
Ngo inyama z’ibinyamushongo zikize ku ntungamubiri

Muri uwo mushinga hororerwamo n’udusimba turibwa turimo ibinyamushongo (ibinyamujonjorerwa), injereri n’ibinyabwoya aho avuga ko mbere ya Covid-19 ibyo bisimba byari bifite amasoko menshi, ubu amahoteri hirya no hino mu gihugu akaba yatangiye gutanga komande.

Ngo ikilo cy’ibinyamushongo kigura hejuru y’amafaranga 5000, gusa asaba abantu kutitiranya ibinyamushongo yorora n’ibyo babona hirya no hino mu mirima, ngo kubitandukanya bisaba ubuhanga kuko hari ibiba bifite aside ishobora kwica ababiriye.

Uburyo byororwa ni amagi abikwa mu gihe cy’iminsi 21 akituraga akabyara ibinyamushongo, aho bigaburirwa imboga, amata, imvange ya sosoma n’ibindi, avuga ko intungamubiri ziva muri izo nyama y’ibyo binyamushongo zikubye inshuro nyinshi inyama zisanzwe.

Ati “Ku ntungamubiri inyama z’ibinyamushongo usanga ikubye iz’inka inshuro zisaga ibyiri, byifitemo intungamubiri utasanga ahandi aho byifitemo imyunyu ngugu, fer, zink, magnesium ibintu utasanga mu nyama, mu mboga n’ibindi, urabona muri iyi minsi turi kurwanya ikibazo cy’imirire mibi, umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi umugaburira inyama z’ibinyamushongo agahita akira, uwariye akanyamujonjogoro kamwe aba aruta uwariye inusu z’inyama z’inka”.

Uwo musore avuga ko uretse ikibazo cya Covid-19 cyamuvangiye, ngo ku kwezi yinjizaga atari munsi ya 1,500,000FRW, mu gihe buri kwezi yasurwaga n’amatsinda arenga atanu y’abaza kwiga, aho buri tsinda rimusuye ritanga amafaranga ibihumbi 150.

Ni umushinga ufasha n’abaturage aho kugeza ubu afite abakozi 20 ahemba bamwe bakaba bavuga ko ingo zabo zateye imbere kubw’akazi bahawe muri iyo kampani.

Banamwana Prosper ati “Ndi umwe mu bita ku bworozi bwa Xavio, ku kwezi mpembwa ibihumbi 60Frw ni akazi gatunze umuryango wanjye, aka kazi kamfitiye akamaro cyane nkigiramo byinshi bizamfasha mu buzima bw’ejo hazaza”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buremeza ko hari impinduka mu buhinzi nyuma yuko buvuye mu bakuze bukayobokwa n’urubyiruko rushaka kuwukora by’umwuga.

Umukozi ushinzwe igenamigambi n’ikurikiranabikorwa mu Karere ka Musanze Kamanzi Innocent, Ati “Twatekereje uburyo urubyiruko rwabyaza amahirwe ibikorwaremezo muri Musanze, tubona ko dufite Amahoreli menshi nk’umujyi w’urukerarugendo, dusanga urubyiruko rugomba kubyaza amahirwe ubuhinzi. Urubyiruko rukomeje kudufasha guhinduka mu myumvire kw’abaturage bari mu buhinzi, bakora ubuhinzi batavuga ko babuze icyo bakora ahubwo bagakora ubuhinzi bubatunga butunga n’igihugu”.

Si ubworozi gusa Imbabazi akora, kuko arimo kwiga n’uburyo iyo fumbire yakwifashishwa mu guhinga ibihingwa byinshi mu murima umwe byose bigatanga umusaruro, aho uwo mushinga yawutangiriye ku mboga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka