Gukemura ibibazo by’imiryango ntibigombera inkunga z’amahanga- Min Nyirahabimana

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga ko ibibazo bibangamiye imibereho y’umuryango byakemuka hatabayeho inkunga z’amahanga.

Amb. Solina Nyirahabimana avuga ko gukemura ibibazo by'umuryango bidasaba inkunga z'amahanga
Amb. Solina Nyirahabimana avuga ko gukemura ibibazo by’umuryango bidasaba inkunga z’amahanga

Amb. Solina Nyirahabimana avuga ko u Rwanda rwakemuye ibibazo bikomeye cyane ndetse bimwe byasabaga amikoro ahambaye bikaba ngombwa ko hakwa inkunga z’amahanga cyangwa imfashanyo.

Avuga ko ibibazo bibangamiye umuryango byo bidasaba inkunga z’amahanga ahubwo byakemurwa n’Abanyarwanda ubwabo.

Ati “Ibibazo turwana na byo, ubwacu twaba abaterankunga babyo. Ni ibintu twakwishakamo ibisubizo, ni ibintu biri mu maboko yacu, ni ibintu tugomba gukemura no kumenya imikorere yacu, ni ibintu byavamo kwihesha agaciro no kugira ubuzima bufite intego.”

Yabitangaje kuwa 05 Nzeri 2019, ubwo yatangizaga inama mpuzabikorwa y’intara y’Uburasirazuba ku iterambere ry’umuryango no kurengera abana, yabereye mu karere ka Nyagatare.

Ni inama yateguwe muri gahunda yo gushyira mu bikorwa umwe mu myanzuro y’inama ya 14 y’Umushyikirano, wasabaga ko hagomba kubaho ubufatanye bwa hafi hagati y’inzego za Leta, iz’abikorera, ababyeyi, abarezi, amiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero, hagamijwe guha ingufu umuryango Nyarwanda.

Iyi nama kandi yari igamije kungurana ibitekerezo ku bikibangamiye umuryango mu turere tw’intara y’Uburasirazuba n’ingamba zidasanzwe zafatwa mu kubikemura ku buryo burambye.

Minisitiri Nyirahabimana asaba abafatanyabikorwa mu mibereho myiza y’umuryango gukangurira abantu kugaruka ku ndangagaciro za Kinyarwanda, buri wese akamenya aho aganisha umuryango.

Ubufatanye bwa benshi cyane amadini n'amatorero bwakuraho burundu byinshi mu bibazo bibangamiye umuryango
Ubufatanye bwa benshi cyane amadini n’amatorero bwakuraho burundu byinshi mu bibazo bibangamiye umuryango

Agira ati “Umuntu akwiye kwibaza uko umuryango ufatwa n’abaturanyi, umuryango wanjye uzwiho izihe ndangagaciro, ubundi ni iki cyatuma umuntu aza gusaba umugeni muri uyu muryango, mbese Abanyarwanda indangagaciro bashyiraga imbere zatumaga bagufata nk’intangarugero, mbese bagufata uko ubiyeretse.”

Mufulukye Fred, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba avuga ko inzego zose zirebwa n’imibereho myiza y’umuryango zibishyizemo imbaraga ibibazo bihari byakemuka.

Mufulukye avuga ko amadini afite uruhare runini mu mibereho y’umuryango kuko Abanyarwanda hafi 90% babarizwa mu madini n’amatorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbanje kubasuhuza mwebwe mwese nshuti mukurikiye KIALITODAY
Dore zimwe mungero dushobora gukurikiza tukabasha kwirinda
ingeso mbi ziri muri iyi si mbi ya Satani nibi bikurikira :

- Kgira irari
-Kwicisha bugufi
-Kutirarira
-Ubwibone
-Uburiganya
-Ishyari ..........................etc

TUYISENGE JOSEPH yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Niyo amahanga yaduha imfashanyo,ntabwo byakemura ibibazo byo mu miryango.Kimwe nuko batadufasha gukuraho ubujura,ruswa,ubusambanyi,akerengane,etc...Iwabo naho bafite ibyo bibazo.Ibibazo dufite mu isi byavaho gusa aruko abantu bumviye amategeko y’imana dusoma muli bible.Urugero,imana isaba abashakanye gukundana,kwihanganirana,kubabarirana,kudacana inyuma,etc...
Uwo niwo muti rukumbi.Kuba isi ifite ibibazo,nukubera abantu banga kumvira Imana,bakarwana mu ntambara,bakiba,bakarya ruswa,bagasambana,etc...Imana ntacyo ibabwiye.Ariko bajye bibuka ko yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abayumvira gusa nkuko bible ivuga.Hanyuma isi yose ikaba paradizo.Nguwo umuti rukumbi.It is a matter of time kandi si kera.

gatare yanditse ku itariki ya: 6-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka