Gukaraba intoki bibe umuco, kuko ntibirinda Coronavirus gusa

Muri iki gihe abantu bashishikarizwa gukaraba intoki kenshi mu rwego rwo kwirinda Coronavirus, hari bamwe bibwira ko gukaraba intoki bifasha kwirinda icyo cyorezo gusa.

N'abafite ubumuga hari aho bashobora gukarabira
N’abafite ubumuga hari aho bashobora gukarabira

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyamagabe, ku kibazo cyo kumenya icyo batekereza ku kamaro ko gukaraba intoki muri rusange, umunyonzi umwe yagize ati “Bituma twirinda iki cyorezo cya Coronavirus”.

Umukobwa wari muri gare ateze imodoka igana iwabo mu Gasarenda, na we yagize ati “Gukaraba biturinda umwanda w’iyi ndwara ya Corona”.

Umukecuru bari kumwe na we, ati “Gukaraba intoki babwira abantu, ni ukwirinda umwanda, na Coronavirus”.

Umukuru w'umudugudu umwe wo muri Nyamagabe yahise akaraba intoki kuri kandagira ukarabe bahawe na Water Aid
Umukuru w’umudugudu umwe wo muri Nyamagabe yahise akaraba intoki kuri kandagira ukarabe bahawe na Water Aid

Lambert Karangwa, Impuguke mu by’amazi, isuku n’isukura mu muryango Water Aid, avuga ko abantu bose bakwiye kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi kandi neza, kuko bidafasha kwirinda indwara ya Coronavirus gusa, ahubwo bifasha kwirinda kwandura n’izindi ndwara zishobora kwandura binyuze mu ntoki.

Yanabigarutseho ubwo umuryango Water Aid wifatanyaga n’Akarere ka Nyamagabe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, wizihirijwe kuri Gare ya Nyamagabe tariki 15 Ukwakira 2020.

Yagize ati “Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, birwanya indwara hafi 90% ziterwa n’umwanda. Muri zo harimo Coronavirus duhanganye na yo muri iyi minsi, harimo ebola na korera. Gukaraba intoki bikwiye kuba umuco”.

Ibyo Karangwa avuga, bishimangirwa na Dr Augustin Sendegeya, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), uvuga ko mu ndwara zandura binyuze mu ntoki harimo iy’amaso abantu bamwe bajya bita amarundi, impiswi n’umwijima wo mu bwoko bwa A.

Asobanura uko bigenda ngo umuntu yandure iyi ndwara y’umwijima, agira ati “Virus iwutera inyura mu musarane. Uyirwaye avuye mu bwiherero ntakarabe intoki, ashobora kwanduza umuntu amusuhuje, cyangwa akoze ahantu na we akahakora hanyuma akikora mu kanwa. Ishobora kujya no ku biryo ukabirya bitogeje. Korera na macinya n’izindi ndwara nyinshi ni ko byandura”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, avuga ko kugeza ubu mu Karere ka Nyamagabe, amazi meza yamaze kugezwa ku bahatuye ku rugero rwa 87%, ariko ko 17% ari yo anyura muri robine. Ayandi ni amasoko gakondo yagiye atunganywa.

Ubukarabiro Water Aid yubatse kuri gare ya Nyamagabe
Ubukarabiro Water Aid yubatse kuri gare ya Nyamagabe

Ibi ariko ngo ntibikwiye kubuza abantu kugira isuku no gukaraba intoki kenshi, kuko umuntu asutse amazi y’isoko mu ibase yasukura intoki hamwe n’isabune, zigacya.

Tugarutse ku bikorwa bijyanye n’umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, i Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro ubukarabiro bune bwubatswe n’umuryango Water Aid: bumwe kuri gare ya Nyamagabe, ubundi ku isoko ryo mu mujyi i Nyamagabe, ndetse no ku isoko rya Kaduha n’irya Gasarenda.

Watanze kandi kandagira ukarabe ku midugudu y’intagatugero, umwe umwe mu mirenge 17 igize Akarere ka Nyamagabe, maze umufatanyabikorwa Radio Ishingiro bakunze gufatanya mu bikorwa by’ubukangurambaga we atanga kandagira ukarabe 30, zagenewe ibigo 10 by’amashuri byo muri aka Karere ka Nyamagabe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka