Guhuza izi nyito byavuye he?

Urubuga Quora.com ruvuga ko kwitiranya ijambo avocat nk’urubuto na avocat nk’umunyamategeko bikomoka ku ikosa ryakozwe n’Icyongereza cyo ha mbere mu gihe cyo gutiririkanya amagambo.

Guhuza izi nyito bikomoka ku ikosa ryakozwe n'Icyongereza ahagana mu 1066
Guhuza izi nyito bikomoka ku ikosa ryakozwe n’Icyongereza ahagana mu 1066

Ijambo avocat, nk’uko turizi mu gifaransa, ryatangiye gukoreshwa ku mugabane w’Uburayi biturutse ku ijambo ry’icyesipanyole (Espagnol) ‘aguacate’, naryo rikomoka mu kinya ‘Nahuatl’ ururimi rukoreshwa muri Mexique ariko bo bakavuga ‘āhuacatl’.

Iryo jambo ryakoreshwaga mu buryo bwo kuzimiza bashaka kuvuga kimwe mu bice bigize ubugabo cy’ahagana hepfo, bamwe bita udusabo tw’intangagabo (Amabya). Icyo gihe ni bwo ryaje kwitiranywa n’ijambo ry’Icyesipanyole ‘abogado’ risobanura umunyamategeko bitewe n’ikosa ryakozwe mu Cyongereza cya kera.

Ijwi ‘b’ mu Cyesipanyole icyo gihe bakundaga kurivuga nka ‘v’, bigatuma ijambo ‘abogado’ rivugika nka ‘avocado’ nk’uko bimeze kugeza ubu mu Cyongereza iyo bavuze avoka nk’urubuto. Icyongereza ni nacyo cyabikongeje mu Gifaransa ariko hatariho inyajwi ‘o’, maze birangira habonetse ijambo avocat.

Ni mu gihe ijambo avoka (avocat) nk’umunyamategeko, ryo rikomoka mu kilatini ‘advocatus’, bisobanura umwunganizi. Naho mu Cyongereza ijambo ‘advocate’ ryaburijemo ‘avocat’ ryakoreshwaga mu Cyongereza bitaga igiciriritse ahagana mu 1066.

Nuko rero, kubera ko n’Ikinyarwanda cyagiye gitira amagambo atandukanye hirya no hino, ni ko kwisanga tugira ijambo avoka rikoreshwa ku rubuto ruribwa, n’ijambo avoka risobanura umwunganizi mu mategeko, yombi akandikwa kimwe mu Gifaransa (Avocat).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka