Guhuriza hamwe abangavu babyaye bakanaganirizwa byabakijije ihungabana

Abakobwa babyaye bo mu Mudugudugu wa Nyamifumba uherereye mu Kagari ka Remera, Umurenge wa Gasaka, Akarere ka Nyamagabe, bavuga ko gutwita bakiri batoya bakanabyara imburagihe byagiye bibagusha mu gahinda gakabije no kwigunga, ariko ko aho bahurijwe hamwe ubu bumva n’ejo hazaza hashobora kuzamera neza.

Abakobwa babyaye bo muri Nyamifumba ntibakirangwa n'agahinda gakabije babikesha guhurizwa hamwe
Abakobwa babyaye bo muri Nyamifumba ntibakirangwa n’agahinda gakabije babikesha guhurizwa hamwe

Inda bazisamye mu buryo butandukanye kuko hari abavuga ko bajya gutwita bashutswe n’abasore bavugaga ko babakunda, abandi bagafatwa ku ngufu n’ababasanze bonyine. Harimo n’uvuga ko yagemuwe na mugenzi we w’umukobwa wamubeshye ngo aze amubwire, yakwinjira mu nzu akamufungirana hamwe n’umusore wamukoreye ibya mfura mbi.

Ariko icyo bahuriyeho muri rusange, ni uko nyuma yo gutwita bagiye bigunga, bakabaho mu gahinda gakabije biturutse ku magambo mabi babwirwaga, ku buryo byagiye bibahungabanya, bakanatekereza kwiyahura ndetse no gukuramo inda.

Uwitwa Claudine Ingabire w’imyaka 19, akaba afite umwana w’umwaka umwe agira ati “Nyuma yo gusama byarangoye, mu rugo bakanyita ikirumbo, n’aho nciye mu muryango ngo cya kirumbo kirahise. Nahoranaga agahinda. Naje guta umutwe njya no kuba i Kigali, nsanga incuti zanjye, ari na zo zampaye ibikoresho by’umwana. Mu rugo nta wari kubimpa kuko bavugaga ngo wataye agaciro.”

Akomeza agira ati “Nagize n’ikibazo cyo mu mutwe. Mu Gatsata hafi y’aho nabaga hari ivuriro ryigenga, najyagayo abaganga bakanganiriza, bakangira inama yo kutaba aha njyenyine, no kureba filime, kugira ngo noye kwitekerezaho cyane. I Kigali navuyeyo nitegura kubyara.”

Joséphine Mukeshimana na we watwise afite imyaka 17, ubu akaba afite 19 agira ati “Maze gutwita nahoranaga ipfunwe ryo kujya muri bagenzi banjye, nkumva nta muntu nkeneye kuganira na we, nkahora mu nzu ndira. Naje kugera n’aho ntekereza kwiyahura, ngapfana n’umwana wanjye, ariko nkumva ntazi uko nabyifatamo.”

Akomeza agira ati “Rimwe niyumvamo ko ngomba kuyikuramo, mpamagara mukuru wanjye ngira ngo abimfashemo, arantsembera ati uwo mwana ugomba kumubyara, tukamurera.”

Kuri ubu babumbiwe hamwe n’Umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry’abakobwa n’abagore bakiri bato (YWCA), uterwa inkunga n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF). Ibiganiro bagenda bagirirwa n’abafashamyumvire b’urungano, no guhurira hamwe ubwabo mu itsinda nk’abahuje ibibazo bakaganira, bakanizigamira bagamije kuzatera imbere, byatumye batakigunga.

Itsinda bibumbiyemo baryise Tuzamurane, baririmo ari 30. Bafatiye ku nkunga y’ibihumbi 600 bahawe na YWCA, ubu buri mumyamuryango afite ikibwana cy’ingurube yoroye. N’ubwo bakiri mu ntangiriro, bakaba bizeye kuzagera kuri byinshi babikesha kwibumbira hamwe no kungurana ibitekerezo, igikomeye kuri bo ni uko batakirangwa n’agahinda nka mbere.

Ingabire agira ati “Kuba mu itsinda byaramfashije, kuko twese tujyayo tukibukiranya uko byagenze, tukisanga turi bamwe.”

Mukeshimana na we ati “Turahura tukaganira, tugatera inzenya, tugaseka. Ushobora kuba wumva ko ufite ikibazo gikomeye, wahura n’undi ugasanga icye kiruta icyawe. Bikagufasha gutuza, ukagenda wiyakira.”

Ubu buri wese afite ikibwana cy'ingurube, kandi bafite icyizere cyo kuzatera imbere
Ubu buri wese afite ikibwana cy’ingurube, kandi bafite icyizere cyo kuzatera imbere

Mu Karere ka Nyamagabe umuryango YWCA waharemye amatsinda y’abakobwa babyariye iwabo 10, urema n’andi 10 mu Karere ka Kirehe na ho ukorera umushinga wo gufasha urubyiruko rwo hagati y’imyaka 10 na 19, kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Abakobwa bakorana muri rusange ni 600 kuko buri tsinda riba rigizwe na 30. Icyakora, urubyiruko bakorana muri rusange habariyemo bariya bakobwa ndetse n’urundi rubyiruko bagenda bafasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bagera ku bihumbi 40, harimo abo mu Karere ka Nyamagabe 18,080. Abandi ni abo mu Karere ka Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka