Guhungabanya uburenganzira bwa muntu muri Covid-19 byabayeho ariko byubahirije amategeko - NCHR

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yagaragaje uburenganzira 11 bwahutajwe mu Rwanda mu gihe cya ‘Guma mu rugo’, ariko ngo Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rirabyemera usibye abishe n’abahohoteye abaturage.

NCHR yeretse inzego zimwe na zimwe uko zitwaye muri iki gihe cya Covid-19
NCHR yeretse inzego zimwe na zimwe uko zitwaye muri iki gihe cya Covid-19

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ingingo yaryo ya 26 ivuga ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bwo kujya aho ashaka hose no gutura aho ari ho hose mu Rwanda, ndetse no kuva mu gihugu hamwe no kukigarukamo uko abishatse.

NCHR ivuga ko ubu burenganzira hamwe n’ubundi bwahungabanyijwe muri iki gihe cya Covid-19, ariko ngo byari byemewe n’Itegeko Nshinga, aho rikomeza rigira riti “ubwo burenganzira buzitirwa gusa n’itegeko ku mpamvu z’ituze rusange rya rubanda n’umutekano w’igihugu, kugira ngo icyahungabanya abaturage gikumirwe cyangwa abari mu kaga barengerwe”.

NCHR yizihije isabukuru ngarukamwaka ya 72 Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu rimaze rishyizweho, aho yatumiye inzego zitandukanye izigaragariza ibikwiye gukosorwa.

Perezida w’iyi Komisiyo, Marie Claire Mukasine, yagize ati “Birumvikana ko hari uburenganzira bwagiye bugabanuka, niba umuntu yemerewe kujya aho ashaka, gukora imirimo inyuranye, ibyo byose byabaye bisubitswe...kandi ibyemezo nk’ibyo na byo biteganywa n’amategeko”.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine
Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu, Marie Claire Mukasine

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, akomeza ashimangira ko ibyakozwe mu kubuza abaturage kwandura Covid-19 byemewe n’amategeko, kandi ko Leta izakomeza kubikora mu gihe nta rukingo n’umuti biraboneka kugeza ubu byo kurwanya iyi ndwara.

Minisitiri Busingye yagize ati “Ni ukureba urugero twageraho twemerera abaturage kubona uburenganzira busesuye, hamwe n’urwo twageraho tubabuza mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda benshi bashoboka, kabone n’ubwo bajya kurega ku Rwego rw’Umuvunyi ariko bagende ari bazima”.

Mu bitemewe n’amategeko NCHR ivuga ko byakozwe na bamwe mu bakorera inzego za Leta, hari aho abapolisi, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abasirikire bahohoteye abaturage bikanaviramo bamwe impfu.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ivuga ko hari abantu bane bishwe, ariko igashima ko abakoze ibyo byaha bakurikiranywe mu mategeko bakabihanirwa.

Iyi komisiyo yakomeje igaragaza ko uburenganzira ku butabera butatanzwe neza kubera Covid-19, aho mu mwaka wa 2018/2019 inkiko zari zifite imanza z’ibirarane 13, 010 ariko zikaza kwiyongera kugera kuri 25, 356 muri 2019/2020.

Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko Leta izakomeza kurinda abaturage bayo kabone n'ubwo hari aho bibabuza uburenganzira
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko Leta izakomeza kurinda abaturage bayo kabone n’ubwo hari aho bibabuza uburenganzira

NCHR irashima ariko ko hari abantu 2,855 bari bafungiwe muri kasho barekuwe ku bwo kwirinda Covid-19, kandi ko Polisi itakumiriye abanyamakuru ahubwo yaborohereje kubona inkuru bakeneye.

NCHR kandi irashima ibyumba by’amashuri 22,500 birimo kubakwa hamwe n’uburezi bwatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ubwo abana bo mu cyaro benshi ngo batigeze bakurikirana ayo masomo, ndetse ko hari n’abaretse ishuri bagatwara inda.

Ku bijyanye n’uburenganzira ku murimo, ubushomeri ngo bwageze ku rugero rwa 22.1% muri Gicurasi 2020 ariko bwongera kumanuka kugera kuri 16% muri Kanama 2020, ndetse kugeza ubu imirimo imaze kuboneka ngo iraruta ubwinshi iyari isanzweho mbere ya Covid-19 nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

NCHR isaba inzego zishinzwe gushyiraho amategeko gutangira gutekereza ku itegeko rirengera abantu mu gihe hateye icyorezo nk’iki cya Covid-19.

Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, avuga ko Covid-19 ishobora kuba atari cyo cyago cya nyuma isi ihuye na cyo, ariko ko buri gihe igihugu kiba kigomba gufata ingamba zirengera abantu bose cyane cyane ab’amikoro make n’abafite intege nke z’umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka