Guhunga Igihugu kubera inkingo za Covid-19 ntacyo byafasha - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yakebuye abantu bahunga igihugu kubera inkingo za Covid-19, abibutsa ko n’ibihugu bahungiramo na byo, bitinde bitebuke, bizakenera gukingira abantu babyo.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney

Minisitiri Gatabazi yavuze ibyo nyuma y’uko bimenyakanye ko hari Abanyarwanda bambuka umupaka bajya mu bihugu bituranye n’u Rwanda, by’umwihariko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi mu rwego rwo guhunga gahunda zo gukingira Covid-19 zirimo gukorerwa mu Rwanda.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, ivuga ko mu kiganiro Minisitiri Gatabazi aherutse gutanga kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko ubwitabire mu kwingiza Covid-19 mu Rwanda buri hejuru, kandi ko abantu benshi bitabira gufata izo nkingo ku bushake bwabo.

Yagize ati “Hari abantu bakeya bagerageje guhunga Igihugu, ariko barongera baragarurwa mu gihugu. Ntiwavuga ngo ngiye muri Tanzania, ngiye mu Burundi cyangwa se ngiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bihugu na byo birimo gukingira, rero nta mpamvu yo gutinya inkingo”.

“Inshingano zacu ni ukwigisha abantu, tukagira umwanya wo kuba hamwe na bo, tugakoresha imbuga zose zadufasha kubumvisha akamaro k’izi nkingo ”.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ashima uruhare rw’abayobozi b’amadini n’amatorero bakomeje gufatanya na Guverinoma mu kwigisha abantu, kugira ngo bemere kwikingiza, kuko byatumye umubare munini w’abantu bemera kwikingiza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko bantu bazarira mu kwikingiza, bisaba kubigisha no kubereka ibyagezweho nyuma y’uko gahunda yo gukingira itangiye. Kuri ibyo yavuze ko urugero kuva gahunda yo gukingira itangiye, ibyo kuremba no kujya mu bitaro kubera Covid-19 byagabanutse cyane ku buryo bugaragara ugereranyije n’igihe umubare w’abikingije wari ukuri muto cyane.

Dr Ngamije ati “Ibi byagombye kwereka abantu ibyiza byo kwikingiza. Iyo wakingiwe uba urinzwe. Uba ufite abasirikare mu maraso bakurinda. Iyo uhuye na virusi abo basirikare barayirwanya, icyo gihe ntugire ibimenyetso bikomeye by’iyo ndwara bikugeraho ” .

Ati “Ni siyansi, nta kigoye kirimo. Si ubwa mbere dukingiye abantu . Twese twarakingiwe guhera turi bato. Kuri karindari yacu y’inkingo, dutanga ubwoko 12 bw’inkingo, kandi zimwe muri zo zitangwa inshuro enye (4).”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka