Guhugurwa byatumye bamenya ko inshingano zabo atari ukubyara gusa, biteza imbere

Bamwe mu bagore batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, barishimira iterambere bamaze kugeraho nyuma y’amahugurwa bahawe n’umushinga Women for Women Rwanda, kuko bumvaga ko nta kindi bashoboye uretse kubyara no kurera.

Guhemba iyo mishinga ngo ni ukongerera abagore ubushobozi n'ikizere
Guhemba iyo mishinga ngo ni ukongerera abagore ubushobozi n’ikizere

Ni abagore bavuga ko batari borohewe n’ubuzima, kubera ko babarirwaga mu cyiciro cy’abakene bari inyuma y’abandi, bigatuma bahora mu bwigunge bwaterwaga rimwe na rimwe no kubura icyo barya, bikabaviramo guhora barwaje abana indwara zikomoka ku mirire mibi nka bwaki, abandi batiga, kubera ubushobozi buke bw’ababyeyi.

Nyuma y’igihe kitari gito babayeho muri ubwo buzima, umushinga Women for Women Rwanda waje gutanga amahugurwa atandukanye, ariko bahereye ku bagore batishoboye kurusha abandi, bigishwa gusoma no kwandika, guha agaciro imirimo y’umugore ndetse banahugurwa mu bijyanye n’ubucuruzi, ibintu bavuga ko byabahinduriye ubuzima, bakaba bageze ku rwego rwo kohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Valentine Mukarusa wo mu Karere ka Nyaruguru, ni umwe mu bahinduriwe ubuzima n’amahugurwa bahawe na Women for Women, avuga ko yari umugore wo kubyara no kurera nta rindi terambere.

Ati “Nari umugore uri hasi cyane wo kubyara no kurere ariko nta terambere, kuko abagore b’abapasiteri tumenyereye kubyara no kurera gusa ariko. Aho women yaziye bantoranyije mu bagore bakennye, banyigisha imyuga itandukanye, tuza kwibyazamo ubundi bushobozi, ubu dufite ingurube icumi zibyara zifite impfizi, umugore wese uba muri koperative afite smart phone”.

Imishinga itanu yahize iyindi yarahembwe
Imishinga itanu yahize iyindi yarahembwe

Akomeza agira ati “Umugore uba muri iyo koperative yoroye byibuze amatungo atatu akomoka kuri izo ngurube, buri gihembwe azigamirwa muri ejo heza, nta wabura mituweli. Jye ubwanjye nabashije kwiyakira inguzanyo nigurira televiziyo, kuri ubu maze kugira isambu nkesha ububoshyi nize muri Women for Women, ku buryo ntari hasi ya hegitari n’igice”.

Mugenzi we witwa Donatha Murererehe wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko bari barasigaye inyuma, ariko amahugurwa bahawe mu bijyanye no kuba barwiyemezamirimo, yabafashije kugera ku rwego rwo kohereza umusaruro mu mahanga, bakaba bateganya kwigurira imodoka izabafasha mu kazi kabo.

Ati “Ifaranga rirahari hamwe n’ibikorwa bifatika kuko nk’iwacu duhinga urusenda, kandi rwinjiza amadorali, tugira isizeni zitandukanye, kuko dushobora guhinga nk’imiteja tugasarura miliyoni nka 15Frw, bitewe n’ubuso twahinzemo, kandi haba hari n’ibindi twohereje mu ngo zacu. Urumva nawe ko gutegura kugura imodoka ari ibintu bidasanzwe ku mugore wari ukennye cyane kurusha abandi”.

Bishimiye iterambere bagezeho
Bishimiye iterambere bagezeho

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kuzamura ubukungu n’iterambere muri Women for Women Rwanda, Ezechiel Rukema, avuga ko bagamije kuzamura abagore kugira ngo bagere ku rwego rwiza rushimishije, ahanini bashaka kuvanaho imyumvire y’uko umugore adashoboye.

Ati “By’umwihariko muri uyu mushinga wo guteza abagore ba rwiyemezamirimo imbere, urakorana n’abagore 1440, harimo abagore byibuze 400 bahabwa imishinga ishobora guhabwa igishoro. Turifuza kubona byibuze abagore 800 bari mu buhinzi bugamije isoko, ku buryo bagera ku rweo rwo kohereza umusaruro wabo mu mahanga, n’abandi bagera kuri 200 twifuza ko baba bamaze kugira ubushobozi bwo gukorana n’ibigo by’imari, kandi bibafitiye icyizere”.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Silas Ngayabosha, avuga ko u Rwanda rufite politiki n’ingamba zisobanutse ku buryo bitaba impamvu ikibangamira iterambere ry’umugore.

Ati “Ku rwego rw’ubushobozi ni ho hakiri ikibazo, kuko burya bwubakwa buhoro buhoro, buriya ni urugendo. Uyu mushinga ubona waragize uruhare rugaragara mu kubaka ubushobozi, kuko ntabwo ari ubushobozi bw’akanya gato, ahubwo byafashe igihe, aribyo bakoze byo guhuza aba bagore n’ibigo by’imari, kugira ngo ya mikoranire nayo igire iterambere rirambye”.

Silas Ngayaboshya, aganiriza abo bagore
Silas Ngayaboshya, aganiriza abo bagore

Umushinga Women for Women Rwanda ukorera mu turere twa Bugesera, Gasabo, Kayonza, Kicukiro, Muhanga, Nyaruguru na Rwamagana, aho bamaze kugera ku bagore basaga ibihumbi 78, baciye muri gahunda zitandukanye ziganjemo amahugurwa amara igihe cy’umwaka.

Ezechiel Rukema avuga ko bagamije guhindura imyumvire y'uko umugore adashoboye
Ezechiel Rukema avuga ko bagamije guhindura imyumvire y’uko umugore adashoboye
Bamwe mu bagore bafashwa bakaba barahinduriwe ubuzima na Women for Women
Bamwe mu bagore bafashwa bakaba barahinduriwe ubuzima na Women for Women
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka