Guhinduranya abayobozi ntibihagarika ibikorwa byakorwaga - Mayor Mushabe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko guhinduranya uwari umuyobozi w’Umurenge wa Karama, akaza kwimurirwa mu wa Rukomo, na ho akaza kuhavanwa, atari yo ntandaro y’idindira ry’inyubako zari zatangiye kubakwa muri iyo mirenge, kuko zizakomeza kubakwa.

Inzu mberabyombi y'Umurenge wa Karama imyaka 5 ishize imirimo yo kuyubaka yarahagaze, bivugwa ko ari ukubera guhindura umuyobozi w'umurenge
Inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama imyaka 5 ishize imirimo yo kuyubaka yarahagaze, bivugwa ko ari ukubera guhindura umuyobozi w’umurenge

Abitangaje mugihe inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama ndetse n’ibiro by’Umurenge wa Rukomo bihagaze kubakwa, nyuma y’ihindurwa ry’abari abanyamabanga nshingwabikorwa b’iyo mirenge.

Inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2015 nyuma y’ubusabe bw’abaturage bifuzaga aho gukorera inama batanyagirwa.

Ni inyubako yubakwaga ku misanzu y’abaturage aho buri muryango wari wiyemeje gutanga amafaranga ibihumbi 10.

Tuyisenge Felix Marchal, umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Karama, avuga ko guharagara kw’imirimo yo kuyubaka byatewe no guhindura umuyobozi kuko abamukurikiye nta n’umwe wabishyizemo imbaraga, nubwo njyanama yahoraga isaba ko imirimo isubukurwa.

Ati “Imyanzuro ya Njyanama 2017, 2018 ndetse n’iyo duheruka twasabaga ko inzu yakomeza kubakwa. Urumva burya n’iyo umuntu yatangiye nk’umushinga undi muntu kuza kuwinjiramo biragorana, urebye ni nayo mbogamizi yahabaye cyane kuko aba atazi uko umushinga watangiye n’uko umeze, ariko nka njyanama dukurikirana, tubaza uko bimeze, dukora imyanzuro dutegereza ko bikorwa ubwo bikaguma gutyo nyine”.

Iyi nzu mberabyombi yahagaze nyuma y’iyimurwa ry’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Karengera Katabogama Alex, wajyanywe kuyobora Umurenge wa Rukomo.

Aha na ho yahatangije inyubako y’uwo murenge, yimurirwa mu wundi ituzuye. Na yo yubakwaga ku misanzu y’abaturage aho buri muryango wari wariyemeje gutanga amafaranga ibihumbi bitanu, hakaba hari hamaze gukusanywa miliyoni 38.

Umuyobozi w’inama njyanama y’Umurenge wa Rukomo Niyonsenga Isaie, avuga ko akihava inyubako yahagaze kuko amafaranga yari amaze gushira ndetse bafite n’amadeni y’ababahaga ibikoresho angana na miliyoni eshatu n’igice.

Gusa bo ngo basabye akarere kubunganira ndetse ngo ubu n’isoko ryo kuzuza iyi nyubako ryamaze gutangwa ku buryo bizeye ko izuzura vuba.

Agira ati “Karengera yaragiye imirimo irahagarara ariko yagiye tumaze gusakara, gushyira umucanga ku nkuta, inzu ikinze ndetse no hasi twarashashe ariko amafaranga amaze gushira. Twasabye akarere karatwemerera gaha agaciro igikorwa cy’abaturage kiyemeza gukora imirimo isigaye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, avuga ko guhagarara kw’imirimo yo kubaka izi nyubako bitatewe no guhindura abayobozi, ahubwo byatewe n’ibura ry’amafaranga yo gukomeza imirimo rimwe na rimwe hakabamo no kwiga nabi umushinga wo kuzubaka.

Ati “Ntaho biba bihuriye ubuyobozi burakomeza, n’iriya salle twakabaye twarayikomeje ariko harimo ibibazo biba bigomba kubanza kurangira kugira ngo abantu bashobore kuba bavuga ngo niba ari cyo kihutirwa abantu bakora kuko abaturage bari bahari n’ubu barahari, hari igihe bitangira bidakorewe neza inyigo”.

Inyubako y’ibiro by’Umurenge wa Rukomo yahagaze imaze gusakarwa ndetse n’amasuku make amaze gukorwa, mu gihe inzu mberabyombi y’Umurenge wa Karama yahagaze imaze kurenga ku madirishya isigaje gushyirwaho isakaro.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, akavuga ko nibasoza iy’ibiro by’Umurenge wa Rukomo bazareba niba koko inzu mberabyombi ari yo ikenewe cyane kurusha ibindi mu Murenge wa Karama na yo basubukure imirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka