Guhindura icyo ubutaka bwagenewe ntibizongera gukorwa n’Akarere konyine

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire n’imikoreshereze y’ubutaka kiratangaza ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe byari bisanzwe bikorerwa ku rwego rw’Akarere honyine, ubu bizajya bikorwa ari uko n’icyo kigo kibanje kubisuzuma kikabitangira uburengazira.

Izo mpinduka ngo zibaye hagamijwe kubahiriza igishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka bw’u Rwanda giherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri cya 2020-2050, kugira ngo hatazagira amakosa agaragaramo mu kugishyira mu bikorwa.

Umuyobozi w’icyo kigo, Mukamana Espérance, avuga ko ikoranabuhanga ririmo gukoreshwa muri icyo kigo rituma gucunga ubutaka byoroha bityo kubuhindurira icyo bwagenewe kikazajya kibanza kubisuzuma.

Agira ati “Ubu mu ikoranabuhanga turagenda dutera imbere, impinduka zose ziba ku butaka bw’umuturage tuba tuzireba. Turashaka ko guhindura icyo ubutaka bwagenewe bitazajya bikorwa uko abantu babyishakiye nk’uko byakorwaga, ugasanga ubutaka bw’ubuhinzi buravogerwa”.

Ati “Abantu bashakaga guhindura imikoreshereze y’ubutaka bakajya ku Karere kuko Njyanama ibyemerewe, ariko ubu ikigiye gukorwa ni uko ikigo cy’ubutaka kizajya kibanza kugenzura muri ‘system’, niba iryo hinduka rikurikije igishushanyo mbonera. Niba aho hantu harateganyirijwe ubuhinzi, uzashaka kuhashyira imiturire cyangwa ikindi system ntizamukundira”.

Yongeraho ko ubu barimo guhuza iryo koranabuhanga n’amategeko ku buryo igenzura ry’ubutaka ryakorwa ku buryo buhagije mu gihugu hose, bityo imicungire yabwo itanyurana n’imiterere y’igishushanyo mbonera 2020-2050 nk’uko igihugu kibyifuza.

Mukamana akomeza avuga ko imicungire y’ubutaka irimo gushyirwamo ingufu kugira ngo ubwagenewe ubuhinzi budakomeza kototerwa bikazagira ingaruka ku baturage.

Ati “Ubutaka bw’ubuhinzi twabugeneye igice kinini muri icyo gishushanyo mbonera kuko bufite 47.2%, gusa ntibihagije ari yo mpamvu tugomba gushyiraho ingamba zikumira ababuvogera. Mu gishushanyo mbonera cya 2011 wasangaga ahantu heza ho guhinga hazamurwa inzu bigatera impungenge ko abaturage bazabura aho guhinga ari yo mpamvu tugomba kubikumira hakiri kare”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko ingamba zafashwe zitanga ikizere ko icyo gishushanyo mbonera cyo mu myaka 30 iri imbere kizubahirizwa.

Ati “Dufite ikizere ko kizubahirizwa kuko ibibazo byari byarabaye mu cy’ubushize byagaragaye kandi byahawe umurongo, kuko habagaho impinduka mu buryo budasobanutse. Ubu amategeko arimo kuvugururwa kandi hateganyijwemo n’ibihano ku bazahindura imikoreshereze y’ubutaka uko bishakiye”.

Ati “Ikindi kiduha icyizere ni ikoranabuhanga turimo dukoresha kuko rizatworohereza mu gukora igenzura nubwo twarikoreshaga ariko ku micungire yabwo twari tukiri inyuma. Ikindi kibazo cyabagaho ni uko hari uturere tutatangaga raporo y’imikoreshereze y’ubutaka uko byagenwe, ibyo na byo tugiye kubishyiramo ingufu guhera ku rwego rw’umurenge bikorwe uko bikwiye”.

Muri icyo gishyushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu, ibikorwa by’ubuhinzi byagenewe 47.2% by’ubutaka bwose bw’igihugu ari na wo mugabane munini, amashyamba yagenewe 29.3%, imiturire n’ibikorwa remezo bigenerwa 15% mu gihe amazi n’ibishanga bibungabungwa byagenewe 8.5%.

Nyuma y’icyo gishushanyo mbonera, hari n’ibindi birimo gukorwa by’utundi duce dutandukanye tw’igihugu, aho hategerejwe icy’umujyi wa Kigali ko gisohoka bidatinze ndetse n’iby’imijyi itandatu yungirije uwa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Ndibaza kubwicyo gishushanyo mbonera niba guhinduza ubutaka bigiye kugorana murubwo buryo nikibazo gikomereye abanyarwanda kuko niba mutarabasha gukosora amakosa yakozwe musohora ibyangombwa byanditseho ubuhinzi Kandi uwo muntu ariho atuye ese mugirango bamwe bitwe impunzi mugihugu cyabyo? Muge mujya mutekerezako hari abaturage bahawe icyangombwa cy’ubutaka batazi gusoma none uwo muturage araziriki? Turifuza mbere yo kwemeza ibintu nkibyo bigira ingaruka mbi kumuturage kdi leta ariwe ireberera mwabanza mukamenya mbese umuturage atuyehe kugira ubutaka ariko ntiwemererwe gutura cyaba Ari ikibazo kuri société nyarwanda murakoze.

Alias Maron yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Ndibaza kubwicyo gishushanyo mbonera niba guhinduza ubutaka bigiye kugorana murubwo buryo nikibazo gikomereye abanyarwanda kuko niba mutarabasha gukosora amakosa yakozwe musohora ibyangombwa byanditseho ubuhinzi Kandi uwo muntu ariho atuye ese mugirango bamwe bitwe impunzi mugihugu cyabyo? Muge mujya mutekerezako hari abaturage bahawe icyangombwa cy’ubutaka batazi gusoma none uwo muturage araziriki? Turifuza mbere yo kwemeza ibintu nkibyo bigira ingaruka mbi kumuturage kdi leta ariwe ireberera mwabanza mukamenya mbese umuturage atuyehe kugira ubutaka ariko ntiwemererwe gutura cyaba Ari ikibazo kuri société nyarwanda murakoze.

Gakwenzire Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Gukurikiza igishushanyo mbonera n’iby’ingenzi, ariko hari igihe biba bitarasuzumwe neza, none se ni gute ubutaka buri Ku muganda WA kaburimbo wabugira ubwo guhinga?
Ikindi niba n’akarere katagifite ubufasha bwo guhindura icyo ubutaka bukoreshwa konyine, hagombye kubaho uburyo bwo kuzamura ubusabe bw’umuturage, bimurinda gusiragira kuko kujya Ku kigo cy’ubutaka inshuro zirenze imwe hari abarabishobora, umuturage kwisonga

Alias mama Alfa yanditse ku itariki ya: 16-07-2022  →  Musubize

Murakoze nibyiza ko habaho imiturire ikurikije amategeko agenga ubutaka, ariko haramutse hagiye habaho Services zihuse byaba byiza kuruta kuko urasanga nkumuntu amaze umwaka urenga yarasabye ko yahindurirwa Ubuhinzi akajya mumiturire ntasubizwe kandi ntahandi afite hokuba, usanga arimo kudindira kwiterambere ryumuturage cyanwase nundi wese Murakoze

HABAMENSHI Joseph yanditse ku itariki ya: 2-06-2021  →  Musubize

Amakosa menshi yakozwe.mugishushanyo mbonera niyo yagombye ku banza gukosorwa usanga umuturage,atuye ahantu afite icyangombwa cyahagenewe guturwa yasaba uburenganzira bwo kubaka bati.haliho ahagenewe amashyamba nyamara hubatswe,hanatuwe hasorerwa kuko haditswe,gutura !!

lg yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ahubwo gutanga umurongo mwiza w’ubutaka mbona byaratinze kuko ubona bari n’uturere twahaye abakire ibishanga barangiza bakahatera ishyamba kandi abaturage barahakoreraga ubuhinzi bw’imboga!

Kwizera Theoneste yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ahubwo gutanga umurongo mwiza w’ubutaka mbona byaratinze kuko ubona bari n’uturere twahaye abakire ibishanga barangiza bakahatera ishyamba kandi abaturage barahakoreraga ubuhinzi bw’imboga!

Kwizera Theoneste yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Ibi ni byiza, ariko ibi kugira NGO bishoboka birasaba ko na Leta iigabanya ingano y’ubutaka yatwaraga cyane ku mihanda migari kuko namwe mutekereze 22m kuri buri ruhande rw’umuhanda wasangaga umuturage ntacyo yemerewe kuhakorera, wasangaga ari ahantu hanini kandi igihugu gifite ubuso buto! Rero n’izi metero zigabanywe bifashe abaturage. Uribaza zigabantutse kubera kuri 5 c7 m impact byagora? Murakoze

Rwanjoongabijeeyi yanditse ku itariki ya: 14-08-2020  →  Musubize

Buriya icyo ubutaka bugenewe, bigomba kubahiriza igishushanyombonera, ariko bibonereye umuturage kuko niwe uri kw isonga. Birakwiye ko byajya bigirwamo uruhare n abaturage, bakabita.gaho ibitekerezo kand ibyifuzo byabo bigashingirwaho nibura ku rugero rwa 80%.

Sayles yanditse ku itariki ya: 13-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka