Guhindura Afurika mu ikoranabuhanga bisaba kwihuza - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko guhindura Umugabane wa Afurika, bisobanuye gushyira imbere ikoranabuhanga mu bukungu bwawo.

Umukuru w’igihugu yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya 6 ya Transform Africa, yiga ku Iterambere ry’Ikoranabuhanga muri Afurika iri kubera I Victoria Falls muri Zimbabwe guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mata 2023.

Perezida Kagame avuga ko kugeza ubu imyinshi mu mirimo yo ku rwego rwo hejuru ihangwa muri Afurika, iba ishingiye ku ikoranabuhanga no kwihuza.

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo uyu mugabane ubashe kugera ku mpinduka zifuzwa, hakenewe kwihuriza hamwe, ndetse n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Buri wese agomba kugerwaho n’umurongo mugari wa interineti, kandi akaba afite igikoresho cy’ikoranabuhanga. Umuyoboro mugari w’ikoranabuhanga warakwirakwijwe byihuse ariko abanyafurika bagera kuri 60% babasha kuwugeraho ntibawukoresha, tugomba gukomeza kugabanya ikiguzi.”

Yakomeje agira ati: “Icyakabiri, icyuho kinini ni ubumenyi ku ikoranabuhanga, impamvu ituma abanyafurika benshi badakoresha uko bikwiye umurongo wa internet, ni uko batarasobanukirwa imikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyangwa se kubikoresha bikaba biri mu rurimi batumva.

Icya gatatu ni umwimerere w’ibikorerwa ku ikoranabuhanga ndetse n’umutekano wabyo, ikindi kikaba ari ukwihuza k’umugabane nk’isoko rusange rya Afurika cyangwa se umuyoboro umwe uhuza umugabane wa Afurika.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko ibi kandi binareba inzego zigikorwa mu buryo bwa gakondo nk’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ubucuruzi buciriritse.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko hakenewe guhuriza hamwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigamije gufasha abakora bucuruzi bwambukiranya imipaka mu gukuraho inzitizi mu bucuruzi. Ndetse ko ibyo bintu byose babifite mu bubasha kugirango bigerweho.

Yagaragaje kandi uruhare rw’ikoranabuhanga mu byubwenge bw’ubukorano, avuga ko hari byinshi umugabane w’Afurika wakungukiramo bigatanga umusaruro no kuziba icyuho kiri hagati yibigo byo kuri uyu mugabane ndetse n’ibyo kuyindi migabane. Ashimangira ko bisaba gushyiramo imbaraga kugirango Afurika nayo itangire kungurkira mu ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano.

Iri huriro kugeza ubu rigizwe n’ibihugu 36 byo ku Mugabane wa Afurika. Ni ku nshuro ya mbere inama ya Transform Africa igiye kubera hanze y’u Rwanda, kuko izindi nshuro yaberaga i Kigali mu Rwanda.

Transform Africa Summit ni inama yatangirijwe bwa mbere I Kigali mu Rwanda mu mwaka wa 2013, n’abakuru b’ibihugu birindwi, birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo, Mali, Gabon na Burkina Faso.

Iyi nama izigirwamo uburyo ibihugu bya Afurika byateza imbere gahunda zo gutanga serivisi z’imari hifashishijwe ikoranabuhanga, guha imbaraga ubwikorezi bwibanda ku ngufu zitangiza ibidukikije n’izindi serivisi zishyira ku ntego yo kugira Afurika isoko rimwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga bitarenze mu 2030.

Iyi nama kandi byitezwe ko izasinyirwamo amasezerano mu ngeri zitandukanye agamije kugira uruhare mu iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu masezerano azasinywa harimo ayo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uzasinyana n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), azasinywa hagati ya Smart Africa n’ibigo nka Ascend Digital Nations, Galax, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Isoko Rusange ry’Afurika, ITL, Zhejiang n’ibindi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Guhuza, Guhanga Ibishya no Guhindura.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka