Guhindura Afurika bijyana no guhindura imitekerereze y’abaturage–Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ba Afurika ko guhindura Afurika kwiza bigomba kujyana no gushyiraho uburyo buha abaturage imitekerereze ishaka ibisubizo.

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ba Afurika ko guhindura Afurika kwiza bigomba kujyana no gushyiraho uburyo buha abaturage imitekerereze ishaka ibisubizo.
Ibihugu 18 bya Afurika byatangiye urugendo rwo guhindura Afurika, umugabane ugendera ku miyoborere n’imitangire ya serivisi byifashisha ikoranabuhanga.
Iyo gahunda ni yo ibyo bihugu birimo n’u Rwanda byise "Smart Africa Alliance".
Ni n’aho byahereye bitegura inama yiswe "Transform Africa summit", u Rwanda rwakiriye kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 10 kugera 12 Gicurasi 2017.

Perezida Kagame wayifunguye ku mugaragaro, yavuze ko guhindura Afurika bikenewe bigomba guhera mu myumvire y’abaturage.
Yagize ati "Guhindura Afurika bivuze guhindura Abanyafurika ukabaha ububasha n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo n’ubushobozi bwo guhanga."
Yabivuze ashingiye ku mibare igaragaza ko muri Afurika abakoresha internet batarenze 20% ugereranyije n’icyerekezo cyo kugera kuri 50% ubuyobozi bwari bwihaye.
Perezida Kagame yavuze ko kugirango icyo cyerekezo kigerweho hagomba kubahirizwa ihame ry’uko tekinoloji igera kuri bose aho kugera kuri bamwe.
Perezida Kagame yanakomoje ku mpamvu nyamukuru insanganyamatsiko yagizwe "Smart Cities, asobanura ko Afurika ifite imijyi yihuta mu iterambere kuruta ahandi ku isi.
Ati "Mu gihe abakobwa n’abagore bakiri inyuma mu ikoreshwa rya tekinoliji ntaho tugana.
Gukwirakwiza tekinoloji kandi bigomba kugera kuri bose nta kurobanura abakene cyangwa abakire no mu mijyi cyangwa mu byaro.

Jared Cohon umwarimu muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yavuze ko kimwe mu byakwihutisha iterambere ry’imijyi mu ikoranabuhanga "Smart Cities" ari uko leta zaha urubuga za kaminuza no kugira imikoranire ya hafi nazo.
Phumzile Mlambo-Ngcuka umuyobozi wa UN Women we yifuje ko abagore baba mu byaro bakangurirwa kandi bagahabwa uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga.

Amafoto menshi hano
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|