Guhera ku wa mbere abayobozi baratangira kwitaba PAC

Komisiyo y’Umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC), ku wa Mbere tariki 5 Nzeri 2022 iratangira guhamagaza abayobozi bazasobanura irengero ry’amafaranga arenga miliyari eshatu, atagaragaza icyo yakoreshejwe.

Hari abayobozi bagiye kwitaba PAC
Hari abayobozi bagiye kwitaba PAC

PAC izashingira kuri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2020/2021, aho izabaza abayobozi 85 b’inzego za Leta hamwe na 31 b’imishinga itandukanye, ibijyanye n’ayo mafaranga ashobora kuba yaranyerejwe.

Iyo raporo igaragaza ko hari amafaranga arenga miliyoni 229 yatanzwe nta nyandiko iyaherekeje, hamwe n’arenga miliyari imwe na miliyoni 243 yaherekejwe n’inyandiko zituzuye.

Urwego rugenzura imari ya Leta (OAG) rugaragaza ko hari n’amafaranga arenga miliyari imwe na miliyoni 682 yasesaguwe ku bidafite agaciro kajyanye na yo, ndetse n’arenga miliyoni 45 yanyerejwe cyangwa yibwe.

OAG ikomeza ivuga ko hari ibikorwa bigera ku 1807 bitagezweho mu mwaka wa 2020/2021, hamwe n’ibindi 805 byakozwe ariko ntibirangire, nyamara byari byateganyirijwe ingengo y’imari ariko ikaburirwa irengero.

OAG ivuga ko muri 2020/2021 hanabayeho idindira ry’imishinga y’iterambere ifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 90Frw, kubera gutinda kubahiriza amasezerano Leta igirana n’abashoramari.

Raporo ya OAG ivuga kandi ko hari Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 41 inzego za Leta zitishyuye ba rwiyemezamirimo bazigezaho ibicuruzwa bitandukanye.

Inzego zishinzwe Uburezi, Ubuzima, Imibereho myiza, Ibikorwa remezo, Ubucuruzi hamwe n’Imari, ni zo ahanini zitezweho kujya gusobanura ibijyanye na gahunda za Leta zikomeje kudindira kubera kubura ingengo y’imari, nyamara iba yaratanzwe.

Icyakora OAG ikavuga ko ibyaha byo kunyereza no gusesagura imari ya Leta birimo kugenda bigabanuka, kuko muri 2021 ayaburiwe irengero yarengaga miliyari eshatu mu gihe muri 2020 habuze arenga miliyari eshanu, muri 2019 na bwo Leta yari yahombye arenga miliyari umunani.

ADVERTISEMENT
rkad1
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko se igihe bahereye bitaba ko ntawe bari bafatira ibihano nibura ngo ANATERERWE ICYIZERE yeguzwe. .......?

Ibifi binini bizahora ari ibifi binini kabisa
.

BYINZUKI JEAN BAPTISTE yanditse ku itariki ya: 4-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka