Guhemberwa ibihangano mu marushanwa ntibikwiye gutuma ba nyirabyo babyamburwaho uburenganzira

Hari abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bajya bitabira amarushanwa y’imivugo, indirimbo n’ubundi buhanzi bushingiye ku muco nyarwanda, bavuga ko kwishyura udufaranga dukeya abatsinze bakabambura uburenganzira ku bihangano byabo, bidakwiye.

Emmanuel Nsanzimana na Modeste Ukwishaka, bavuga ko bitabiriye amarushanwa y’Inteko y’umuco mu mwaka ushize wa 2021, bahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga ibihumbi 50 ari uko bamaze gusinyira ko batakaje uburenganzira ku bihangano byabo.

Ibyo ngo babyemeye kuko batari gutahira aho, ariko batekereza ko Inteko y’umuco, kimwe n’abandi bashobora kuba babigenza kuriya badakora neza kuko ntaho bitaniye no kubafatirana mu bukene.

Nsanzimana agira ati “Kugira ngo umuntu agire igihangano ku muco nyarwanda gitsinde mu bya mbere hanyuma ahabwe ibihumbi 50, ariko ugasanga nk’uhanga wenda indirimbo itanagaruka ku muco nyarwanda, we atezwa imbere, ntibikwiye.”

Yungamo ati “Niba mpanze igihangano warangiza ukambwira ko nta burenganzira ngifiteho, ntabwo uzaba ushaka ko nzamuka kugira ngo ngire izina nubaka, hanyuma n’ababona cya gihangano bakumva ko ari icyanjye na bo batere intambwe nk’iyo nanjye nateye.”

Ukwishaka na we ati “Muri rusange ubuvanganzo buravuna. Kujya mu nganzo bisaba umwanya munini wo kwicara ugatekereza. Hari ibyo wigomwa, kuko hari ibindi uhugiyemo ntiwabona ibitekerezo. Iyo uzanye igihangano bakaguha amafaranga ibihumbi 50, ntiwavuga ko ari igihembo cy’uwatsinze amarushanwa ku rwego rw’igihugu.”

Arongera ati “Nibura baguhaye ibihumbi 500 bagitwara burundu, bitaba ibyo bakaguhembera ibyo wakoze, hanyuma igihangano ukaguma kugikoresha.”

Françoise Niyonshuti ushinzwe kujya inama no guteza imbere amasomero mu Rwanda mu Nteko y’umuco, ubwo yamenyaga ko aba banyeshuri batishimiye kuba ibihangano byabo byaraguranywe amafaranga ibihumbi 50, yavuze ko aya marushanwa bari bayateguye mu rwego rwo kugira ngo ibihangano bizakosorwe, hanyuma bishyirwe ahagaragara, n’abantu babimenye.

Icyakora, Gérard Mporanayo ukora mu Nama y’Igihugu y’abahanzi, avuga ko ubundi umuhanzi aba afite uburenganzira busesuye ku gihangano cye, akaba ashobora kucyifashisha mu kumuteza imbere. Ngo iyo habayeho amarushanwa umuhanzi akamburwa igihangano cye, ntaho bitandukaniye no kumwambura umutungo we.

Ati “Si n’ubwanditsi gusa, ahubwo ubuhanzi bwose. Kimwe mu byo tuzaganiraho n’Inteko y’umuco harimo kuba gufata umuririmbyi akaririmba indirimbo, igihe itaramugirira akamaro ukamubwira ngo yizane uyambuweho uburenganzira bitamufasha mu gutera imbere, ahubwo bimusubiza inyuma.”

Yungamo ati “Turateganya kuzarebera hamwe n’Inteko y’umuco uko yakoresha igihangano ariko kikanakomeza gutunga nyiracyo, kuko ni umutungo we.”

Inama y’igihugu y’abahanzi yashinzwe mu mwaka wa 2016, ifite inshingano zo guteza imbere ubuhanzi.

Mu byo ikora harimo kubakira ubushobozi abahanzi, kandi ngo barateganya guhuriza hamwe abahanzi kuko bari hamwe kubakorera ubuvugizi byoroha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka