Guhaha akaboga biri mu byaranze imyiteguro ya Noheli (Amafoto)

Imyiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli irarimbanyije aho abantu benshi bitabiriye guhaha inyama ndetse n’ibindi biribwa.

Mu Mujyi wa Kigali, abacuruza inyama bagaragaye bitegura ku buryo butandukanye n’uko biteguraga mu yindi minsi bitewe n’uko bizeye abaguzi benshi. N’ubwo bamwe bavuga ko icyorezo cya COVID-19 cyatumye uyu mwaka utabagendekera neza, ngo ntibibabuza guhaha inyama (bamwe bita akaboga) mu rwego rwo kwishimira ko babashije kugeza ku munsi wa Noheli.

Aha i Kigali kandi, abantu bagaragaye bahaha n’ibindi biribwa bitandukanye mu rwego rwo kwitegura kuryoherwa n’umunsi mukuru wa Noheli.

Nyagatare

I Nyagatare na ho abantu bagaragaye bari mu myiteguro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, abantu bakaba ku mugoroba wo ku wa Kane bahahaga ibintu bitandukanye birimo n’inyama.

Mwesigye Patrick ukora akazi ko gucuruza inyama avuga ko yabaze inka ebyiri kandi ko ziri bushire nyamara ubundi yari asanzwe abaga imwe ntinashire.

Isoko rya Nyagatare ryarimo abantu benshi bahaha.

Muri gare i Nyagatare abagenzi bari abasanzwe uretse ko bigera ku mugoroba ibiciro by’ingendo bigahinduka kuri kompanyi zitandukanye zitwara abagenzi. Urugero ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza igiciro kuva Kabarore kugera Nyagatare cyari ibihumbi bibiri nyamara yari asanzwe ari 876.

Bugesera

Mu Karere ka Bugesera, abantu baho batandukanye babwiye Kigali Today ko nta myiteguro ihambaye bakoze kuko ngo icyorezo cyatumye amafaranga abura, abandi bavuga ko Noheli y’uyu mwaka bayifashe nk’umunsi usanzwe kuko nta birori byemewe kandi ubundi ngo kuri Noheli babaga bateguye ibirori mu miryango yabo.

Mu isoko rya Nyamata, nubwo hari ku munsi ubanziriza Noheli, nta bantu benshi bari barimo cyane, hari harimo abantu bakeya, ugereranyije n’uko byajyaga bigenda mu minsi mikuru isoza umwaka, nk’uko bisobanurwa n’abacuruza ibintu bitandukanye muri iryo soko.

Uwimpuhwe Denyse ucuruza imboga zitandukanye muri iryo soko, yagize ati “Urebye nta mafaranga ahari kuko nawe urebye abantu bari muri iri soko urabona ko bitoroshye, nta bakiriya turimo kubona pe, ariko uko biri ejo bajemo, ugereranyije n’uyu munsi, kuko wari umunsi w’isoko wa nyuma ubanziriza Noheli, abaturuka kure bashobora kuba barahashye mbere”.

Umubyeyi ucuruza ibirayi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abakiriya barimo baraza, ariko ntibagura byinshi nk’uko byajyaga bigenda mu minsi mikuru. Ubu nta cyashara gihari cyane kuko ubusanzwe ku munsi ubanziriza Noheli cyangwa ubanziriza ubunani nashoboraga gucuruza imifuka irindwi cyangwa umunani y’ibiro ijana, ariko ubu nabonye ejo umunsi wira nta n’imifuka itatu ncuruje, ubu reba aho amasaha ageze nta n’imifuka ibiri ndacuruza”.

Abacuruza inyama, amafi, inkoko, na bo bavuga ko barimo kubona abakiriya, ariko ngo si benshi nk’uko byajyaga bigenda mu minsi mikuru, ubu ngo baraza ari bake kandi n’uje aratwara ibiro bikeya, kuko nta birori abantu bateguye mu ngo zabo.

Umubyeyi witwa Umuhire wari uje guhaha mu isoko rya Nyamata, yavuze ko ubu impamvu iminsi mikuru yakonje cyane, byatewe n’icyorezo abantu bahanganye na cyo, hakiyongeraho no kuba nta bana bahari kuko abenshi bari ku mashuri, ibyo rero ngo biri mu byatumye abantu badahaha cyane.

Yagize ati “Nkanjye ubu ndi mu rugo njyenyine, abana bari ku mashuri, ubu nta bintu byinshi nahaha kandi ntawe nzabigaburira, kandi burya iminsi mikuru ishyushywa n’uko abantu bari kumwe ari benshi”.

Abacuruza imyambaro yaba iy’abagabo cyangwa abagore, na bo baravuga ko nta mafaranga ahari ku buryo nta n’abakiriya bafite kandi ubundi ngo mu minsi mikuru bacuruzaga cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka