Guha amafaranga uwangirijwe n’ibiza byihutisha ubutabazi - Croix Rouge

Ubuyobozi bw’Umuryango utabara imbabare, Croix Rouge y’u Rwanda, butangaza ko koherereza amafaranga abahuye n’ibiza byihutisha ubutabazi kurusha kubashyira ibikoresho.

Croix Rouge isanga guha amafaranga uwangirijwe n'ibiza ari byo byihutisha ubutabazi
Croix Rouge isanga guha amafaranga uwangirijwe n’ibiza ari byo byihutisha ubutabazi

Ubuyobozi bwa Croix rouge bubitangaje mu gihe bugereranya ibihe bwakoresheje buha abaturage ibikoresho bigasaba gutinda, no kohereza amafaranga kuri telefoni zabahuye n’ibiza bakikenura.

Uburyo bwo koherereza amafaranga uwahuye n’ibiza buzwi nka Cash Transfer na Voucher Assistance, aho izo mpapuro mvunjwafaranga umuturage azijyana ku mucuruzi agahabwa ibyo akeneye.

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda bwakiriye inama mpuzamahanga ihuje abahagarariye porogaramu ya Cash Transfer na Voucher Assistance muri Croix rouge zikorera mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba birimo Kenya, u Rwanda, Uganda, Tanzaniya na Somalia, bigira hamwe gukoresha ubwo buryo bwa Cash Transfer na Voucher Assistance.

Perezida wa Croix Rouge y’u Rwanda, Pierre Claver Ndimbati, avuga ko uburyo bwahozeho bwo kugura ibikoresho bikagera ku mugenerwabikorwa byatindaga bitewe no gutanga amasoko.

Agira ati "Kashi ni nziza, zihutisha ubutabazi, umuturage wari mu bibazo akabona amafaranga akikenura, akagura ibyo akeneye, mu gihe mbere umuturage ahuye n’ibiza twabanzaga gutanga amasoko, imodoka zitwara ibikoresho n’igihe umuturage ategereje gutabarwa."

Ndimbati avuga ko Cash Transfer na Voucher Assistance byatangiye gukoreshwa na Croix Rouge kuva 2017, cyane cyane ku bahuye n’ibiza baba bakeneye kugobokwa kandi bitanga umusaruro.

Imwe mu nzu Croix Rouge yubakiye abasenyewe n'imitingito i Rubavu
Imwe mu nzu Croix Rouge yubakiye abasenyewe n’imitingito i Rubavu

Croix Rouge y’u Rwanda imaze kubakira imiryango 150 mu Karere ka Rubavu yangirijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo muri Gicurasi uyu mwaka, uburyo bwo gutanga amafaranga ntibwakoreshejwe ahubwo hubatswe inzu mu gihe abagenerwabikorwa bavuga ko batari gushobora kwiyubakira nk’uko Croix-Rouge yabikoze.

Croix Rouge iteganya kubaka umudugudu w’inzu 70 z’abandi bangirijwe n’imitingito mu gihe cy’iruka rya Nyiragongo, Akarere ka Rubavu karacyafite abaturage amagana basenyewe inzu batarabasha gusana kubera kubura ubushobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka