“Gufungwa si ukubabazwa ahubwo ni ukugororwa” - Paul Rwarakabije
Komiseri ushinzwe urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aributsa Abanyarwanda ko gufunga umuntu bidakorwa mu rwego rwo kumubabaza ngo bamwumvishe abubwo ko ari mu rwego rwo kumugorora.
Ibi Paul Rwarakabije yabitangaje ubwo Urwego rw’Amagereza mu Rwanda rwamurikirwaga inyubako za gereza y’abana yubatswe mu Karere ka Nyagatare, ifite ubushobozi bwo kwakira abana bagera kuri 500.
Rwarakabije yagize ati: “ Ndagira ngo rwose abantu be kujya bafata ko umuntu gufungirwa hanze ari ukubabazwa! Si ukubabazwa ahubwo ni ukugororwa kugira ngo azasohoke yarabaye umuntu mwiza adakomeza kugongana n’amategeko”.
Beatrice Uwimana, Umuyobozi wa Gereza y’Abana ya Nyagatare we avuga ko bazubaka amashuri abana bagororwa bazajya bigiramo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa 12, hari na gahunda yo kubaka amashuri y’imyuga nko kubaza, ubwubatsi, kubaka, kogosha, kudoda no gukoresha mudasobwa.
Ati: “Urumva iyo umwana agororwa, ibyo byose uba ugomba kubimushakira kugira ngo azasohoke asanga ntacyo yacikanwe bityo azigirire akamaro ndetse akagirire n’umuryango nyarwanda muri rusange”.
Kugeza ubu Gereza y’Abana ya Nyagatare ifungiwemo abana bagera ku 122, barimo abahungu 50 n’abakobwa 72. Hacumbikiwe kandi abagororwa bakuru baje mu bikorwa by’ubwubatsi n’ababa bategereje kujya kuburana.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|