Gufungwa kw’abakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza - Mayor Ndayambaje

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid aratangaza ko gutabwa muri yombi kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye n’ibikorwa byo kwiyamamariza manda itaha yo kuyobora akarere.

Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b'imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza
Ndayambaje avuga ko gufungwa kwa bamwe mu bakozi b’imirenge ntaho bihuriye no kwiyamamaza

Ibyo biravugwa mu gihe hari bamwe mu bakozi b’imirenge n’abaturage bavuga ko gufungwa kw’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Sovu na Kavumu no guhagarikwa by’agateganyo ku munyambanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwira, bigamije kwikiza bamwe mu bashobora kubangamira ibikorwa bya Mayor Ndayambaje byo kuziyamamariza manda itaha.

Hashize icyumweru kirenga abanyamabanga Nshingwabikorwa babiri b’Imirenge ya Sovu na Kavumu batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye, undi munyambanga nshingwabikorwa umwe arahagarikwa by’agateganyo.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, avuga ko mu Murenge wa Bwira hahagaritswe by’agateganyo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge, hagafungwa umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Intandaro y’ikibazo ngo ni amafaranga asaga miliyoni 1,5frw yakoreshejwe nabi mu kugura ingurube zagombaga guhabwa abakobwa bari munsi y’imyaka 20 babyariye iwabo nk’umushinga wo kwiteza imbere.

Umunyambanga nshingwabikorwa akaba yarahanishijwe guhagarikwa amezi atatu ku kazi, naho umukozi w’umurenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage we akurikiranwa n’ubugenzacyaha ku cyaha cyo gukoresha nabi ayo mafaranga.

Mu Murenge wa Sovu ho ngo hari ikibazo cy’amafaranga yagombaga kubakira abaturage batishoboye abarirwa mu bihumbi 500frw atarakoreshejwe icyo gikorwa, bituma umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge afatwa na RIB, ndetse n’umucungamutungo w’umurenge, n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari dutandatu barafungwa abandi bakajya batumizwa kubazwa.

Mu Murenge wa Kavumu ho ngo habaye ikibazo cy’uko hari amasoko yatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri gahunda yo kubaka inyubako zitandukanye z’amashuri, aho abaturage batwaye amabuye n’umucanga ariko hakishyurwa rwiyemezamirimo, ibyo byose ngo bikaba biri gukurikiranwa ngo harebwe ukuri kwabyo.

Agira ati “Turizera ko RIB mu bushishozi bwayo izagaragaza abagomba kubiryozwa n’abagomba kuba abere, byakozwe mu rwego rwo kubaza abayobozi ibyo bakora kandi buri wese agomba kujya abazwa ibyo akora, haba harimo amakosa akayahanirwa”.

Umuyobozi w’akarere Ndayambaje Godefroid avuga ko ntaho ahuriye no gufungwa kw’abo bakozi

Hari amakuru yagiye acicikana avuga ko gufungwa kw’abo bakozi bo mu mirenge ihana imbibi bose bakekwaho gukoresha nabi amafaranga kandi atari menshi, byaba ari amakosa yashakishijwe ngo abo bayobozi bafungwe, bityo amatora y’umuyobozi w’akarere azaba mu mwaka utaha azabe abashobora kuyabangamira baramaze kwigizwayo.

Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere avuga ko ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyabaye ari ibijyanye no kubazwa inshingano kandi ko umuyobozi wese azabazwa ibyo yakoze, cyane cyane igihe ibyo umuturage agenewe atabibonye umuyobozi abigizemo uruhare.

Agira ati “Nta gikuba gicitse kuko kubazwa inshingano ni ngombwa, ibyo bariya bantu bakurikiranyweho ntabwo ari ikibazo cya Mayor, igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera kandi abo bantu ni RIB iri kubakurikirana. Ibyabaye ni ukubaza inshingano ntaho bihuriye na Mayor uwabivuga ni ibitekerezo bye”.

Agira ati “Igihe cyo kwiyamamaza ntikiragera, nta n’uzi icyo umuntu atekereza. Nibaba abere ntabwo bizaba bivuze ko mayor abifitemo uruhare kuko si bo ba mbere babajijwe, ntaho bihuriye n’ibyo abantu bavuga kuko nibabazwa bagasanga ibyabavuzweho atari byo ,bizaba ari amahirwe yo kuguha imbaraga zo kurushaho gukora neza”.

Kuba abayobozi bari gufatwa bagafungwa mu gihe byari bimenyerewe ko abakozi bagize intege nke bandika begura, Ndayambaje avuga ko nta kindi bisobanuye, kuko ntabwo byatinze kugaragazwa amakosa yabo kandi aho ikosa rigaragariye ari ho rikurikiranirwa.

Umuyobozi w’akarere avuga ko abakozi bafashwe n’abakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha nabi ibigenewe abaturage nta yandi makosa bari basanzwe bazwiho yashimangira ibyo byaha, kandi ko n’ayaba yarabagaragayeho yaba yarakurikiranywe n’inzego bireba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Kuba S/E b’imirenge bafungwa ntibyatuma imihanda yashize ijya m’utubande no mu migeziisubirana.
Mayor nta jwi na rimwe akwiye mu gihe atazi akamaro k’ibikorwa-remezo mw’iterambere ry’abaturage n’akarere muri rusange. urugero rwiza ni gare yubatse mu marembo y’akarere irutwa n’imimoteri.
Niyigendere abise abashoboye.

Alias yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Nibafungure umugeni Ildegonde yikorere ubukwe kuko ndumva ibyo byaha bamishinja ari ibihimbano. Ngo abaturage batunze amabuye hishyurwa Rwiyemezamirimo? Ahubwo uwo Mayor aratuma babona niba nawe ashoboye cg adashoboye.

Rwose bikurikiranwe akarengane gacike

Boneza yanditse ku itariki ya: 29-11-2020  →  Musubize

Barimo barabikiza kuko baziko bakora cyane mayor aragira abone aho ahera yiyamamariza indi manda

Alias makanika yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Barimo barabikiza kuko baziko bakora cyane mayor aragira abone aho ahera yiyamamariza indi manda

Alias mafene yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

mwiriwe iyi nkuru ningenze kuko uyu mu Mayor ikigaragara cyo afite ubwoba bwo kwiyamamaza kuko arimo aribasira abayobozi bimirenge bakora cyane kurusha abandi agashaka kubikiza kuko afite ubwoba bwo gusimburwa mumihigo aza mumyanya yanyuma bitanduknye na Mayor RUBONEZA gedeon yasimbuye kuko yazaga mumyanya ya mbere duheruka imyanya myiza mumihigo icyo gihe rero ashobora kuba ariyo mpamvu arimo arabikiza murakoze

alias nasib yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

mwiriwe iyi nkuru ningenze kuko uyu mu Mayor ikigaragara cyo afite ubwoba bwo kwiyamamaza kuko arimo aribasira abayobozi bimirenge bakora cyane kurusha abandi agashaka kubikiza kuko afite ubwoba bwo gusimburwa mumihigo aza mumyanya yanyuma bitanduknye na Mayor RUBONEZA gedeon yasimbuye kuko yazaga mumyanya ya mbere duheruka imyanya myiza mumihigo icyo gihe rero ashobora kuba ariyo mpamvu arimo arabikiza murakoze

alias nasib yanditse ku itariki ya: 28-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka