Gufungurwa kwa Rusesabagina ntigukuraho indishyi z’akababaro ku bahohotewe - Alain Mukuralinda

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko abantu bagizweho ingaruka n’ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019, bazahabwa impozamarira n’ubwo Rusesabagina yafunguwe.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Yabitangaje ku mugoroba wa tariki ya 24 Werurwe 2023, nyuma y’uko Paul Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ndetse na Nsabimana Callixte wiyita Sankara, wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, abantu benshi bahise batekereza ku bagizweho ingaruka na biriya bitero, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019 niba batazahabwa ubutabera ndetse n’impozamarira.

Ati “Aba barekuwe nuko basabye imbabazi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bakagaragaza kwicuza ku byaha bakoze ndetse ko nyuma yo guhabwa izo Mbabazi batazongera kugwa mu makosa nk’ayo bakoze”.

Mukuralinda avuga ko guhabwa imbabazi ku makosa bakoze bidakuraho ko abagizweho ingaruka na biriya bitero batagomba guhabwa impozamarira.

Yagarutse ku bikubiye mu ibaruwa yanditswe na Rusesabagina, ivuga impamvu yashingiyeho asaba imbabazi.

Yagize ati "Rusesabagina yagaragaje kwicuza cyane kuko hari aho yanditse agira ati ndifuza kwicuza ibikorwa by’ihohohotera byakozwe na FLN bishingiye ku kazi nakoranye na MRCD. Mbere na mbere, byumvikane neza, ntabwo nihanganira ihohotera. Nta na rimwe ihohotera rigomba kwemerwa, n’igihe rikoreshejwe mu nyungu za politiki."

Rusesabagina yakomeje agira ati "Ihohotera nk’igikoresho cya politiki si iryo kwihanganira cyane iyo rikoreshejwe mu guhohotera abasivili. Sinemera ihohotera iryo ari ryo ryose rikorewe abasivili, ryaba rikozwe na FLN cyangwa undi mutwe uwo ari wo wose, nzakomeza kuryamagana ku mugaragaro. Kubura ubuzima n’iyo bwaba ubw’umuntu umwe, buri gihe bitera intimba itagira ukwo ingana."

Mukuralinda avuga ko mu gusaba imbabazi kwa Rusesabagina yagaragaje kwicuza nk’uwahoze ayobora MRCD, akicuza kuba ataritaye bihagije ku kuba abagize ihuririro rya MRCD barangwa n’imyumvire nk’iye itihanganira ihohotera.

Ati “Mbabajwe cyane n’ibikorwa FLN yakoreye abahohotewe n’imiryango yabo, bikabatera agahinda gakomeye."

Rusesabagina yanditse kandi avuga ko aramutse ahawe imbabazi, nta yindi migambi iyo ari yo yose azongera kugaragaramo irebana na politiki y’u Rwanda.

Agira ati "Ndamutse mpawe imbabazi ngafungurwa, ndabyumva ko nzamara ubuzima bwanjye busigaye ntuje kandi ntuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Binyuze muri iyi baruwa, mbemereye ko nta yindi migambi iyo ari yo yose cyangwa iya politiki mfite. Ibibazo birebana na politiki y’u Rwanda nzatandukana nabyo ubudasubira."

Mukuralinda avuga ko uku kwicuza kwe kwamuhaye imbabazi, ariko kudakuraho ko abahohotewe bagomba guhabwa indishyi z’akababaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ari mukurarinda wagiye umenye Aho isi igeze Koko?ngo yicujije cg resesabagina Yara amaze gudufungishiriza amazi n’umuliro duhitamo kumurekura?

Ntare yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka