Gufunga isoko rya ‘Kigali City Market’ byatumye imiti ibura muri za farumasi

Tariki 17 Kanama 2020, ni bwo icyemezo cyo gufunga isoko rya Kigali City Market n’iry’ahazwi nko Kwa Mutangana, yombi aherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali cyashyizwe mu bikorwa.

Isoko rya Nyarugenge rirafunze mu kwirinda icyorezo cya Covid-19
Isoko rya Nyarugenge rirafunze mu kwirinda icyorezo cya Covid-19

Ayo masoko yafunzwe nyuma y’uko byari byemejwe n’inzego z’ubuzima ko yagaragayemo umubare munini w’abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu, hari abarwayi bavuga ko bandikirwa imiti bagera ku mafarumasi bakayibura babwirwa ko yabuze, ngo babuze aho bayirangura kuko za ‘depots’ zifungiranye mu isoko ryo mu Mujyi (Kigali City Market).

Uwitwa Mukandayisenga Marianne, ni umukecuru ufite imyaka 68 y’amavuko. Avuga ko hari umuti bajyaga bamwandikira (gel), yawisiga imitsi ikareka kumurya, ariko ngo kuva bafunga isoko ryo mu Mujyi yarawubuze muri farumasi zitandukanye zo muri Kigali.

Yagize ati “Maze kujya muri farumasi ntazi umubare nshaka uwo muti kuko uramfasha, vuba aha hari uwo bampaye bavuga ko ukora kimwe n’uwo nisigaga, nywisize nkumva bimeze nk’aho ndimo gushya mu mubiri, kandi ngakomeza kubabara mpita nywureka. Ubu nari ngarutse kureba ko hari farumasi yaba yarawubonye, none ndawubuze ndatashye ariko ndababaye”.

Twayigize Innocent, na we avuga ko kuva bafunga isoko ryo mu Mujyi amaze gushaka imiti y’amoko atatu atandukanye akayibura, harimo uwo bamubwiraga ko uvura ububabare, ashakira muri farumasi zo hirya no hino muri Kigali mu mafarumasi avugwaho guhorana imiti myinshi ariko arawubura, bamubwira ko wabuze batabona n’uko bawurangura kuko depots zifungiranye mu isoko ryo mu Mujyi wa Kigali.

Mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri Farumasi eshatu zitandukanye zose, bavuga ko bagize ikibazo cy’aho kurangurira imiti kuva isoko ryafungwa, ngo hari abahise babona aho bimukira, abandi barahabura.

Gusa ngo n’ababonye aho bashyira ‘utudepots’ hanze ngo ntibyoroshye kuhamenya, kuko usanga kurangura ngo bibasaba kuzenguruka cyane bashakisha hakaba n’izo babura kandi wenda zikorera hanze y’isoko.

Ibyo rero ngo birabagora mu bwikorezi kuko isoko ritarafungwa ngo byabaga byoroshye kuko depots zisa n’izegeranye, urangura yabura umuti hamwe akawubona ahandi hamwegereye bidasabye gukora ingendo ndende.

Umubyeyi ukorera muri imwe muri izo Farumasi z’i Nyamata utifuza ko amazina ye avugwa cyangwa aya Farumasi akorera, yagize ati “Ubu biragoye kubona imiti, bisaba kuzenguruka cyane ushakisha aho abo bagira ‘depot’ z’imiti bimukiye hari n’ubwo bahakurangira ukarinda utaha wahabuze.

Numva Leta mu bushishozi bwayo yareba uko ibikora abarangura imiti bakayibona kuko hari imiti ikenerwa n’abantu benshi, ariko ubu tukaba tutayifite kuko twabuze aho tuyirangura, tukagenda tuyishaka tukayibura none hakaba hashize ibyumweru hafi bibiri tuyishakisha itaboneka, rwose Leta yareba uko ibikora n’ingamba zo kwirinda zitavuyeho”.

Icyemezo cyo gufunga ayo masoko cyafashwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’icyorezo, ariko n’ubundi mu gihe izo nzego z’ubuzima zizabona ko bishoboka ko ryakongera gufungura rizafungura nk’uko bivugwa na Gisagara Alex, Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imiti n’ibiribwa mu Kigo gishinzwe ibiribwa n’imiti (Rwanda-FDA).

Gisagara ati “Ikibazo cy’amarumasi abura aho arangura imiti turakizi,kuko ama ‘depots’ manini y’imiti aba muri ririya soko, kandi turiho turakorana n’inzego nka RBC n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, kugira ngo harebwe niba bishoboka ko hongera hafungurwa, kandi no kwirinda icyorezo bikomeze”.

Mu gihe cyo gutara iyi nkuru, ushinzwe itumanaho mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali yavuze ko nta kintu bavuga, kuko hari inama irimo kubera mu biro by’Umujyi wa Kigali, ikaza kuba ari yo ivamo umwanzuro wo kumenya ko iryo soko rifungura rikongera gukora cyangwa se rigakomeza gufungwa bitewe n’uko ibipimo bitangwa n’inzego z’ubuzima byerekana uko icyorezo gihagaze ubu.

Gusa ngo mu rwego rwo gufasha ibigo bikora n’ibicuruza imiti, ngo bigizwemo uruhare n’urugaga rw’abo bakora imiti ndetse na Minisiteri y’ubuzima, hari ibigo 17 ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunguriye kugira ngo bisohore imiti, bitewe n’uko byagaraje ko bifite za (komande) zihutirwa nk’uko bivugwa n’uwo ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru yaje gushyirwa ahagaragara n’Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Kanama 2020 agaragaza ko isoko riherereye rwagati mu Mujyi rizwi nka Kigali City Market rizafungurwa ku wa Kane tariki 03 Nzeri 2020. Ni mu gihe isoko rizwi nko kwa Mutangana-Nyabugogo rizakomeza gufunga.

Itangazo ry’Umujyi wa Kigali riravuga ko abakoreraga muri ayo masoko yari yarafunzwe bapimwe, n’abo bahuye na bo bagakurikiranwa ndetse n’inyubako zigaterwa umuti wo kuhasukura.

Ubuyobozi bw’isoko rya Kigali City Market bwasabwe ko mbere y’uko rifungurwa bubanza gutegura uburyo bunoze bwo gukaraba intoki, imirongo igaragaza abarigana aho banyura no kugabanya ubucucike bugaragaramo kandi bigakorwa bitarenze ku wa Gatatu tariki ya 02 Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka