Gufasha umuntu kubaho neza ku isi bituma yizera ijuru

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) isaba amadini n’amatorero kubanza gufasha abayoboke bayo kwikura mu bukene, bakabaho neza ku isi bityo bakabwirwa iby’ijuru kuko ari ngombwa ko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Ibyo byagarutsweho ku cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2019, ubwo itorero ‘Legacy of Hope International’, rikorera mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ryatangizwaga ku mugaragaro rinamurika ibikorwa byaryo, kuko rimaze imyaka umunani rikorera mu Rwanda ibikorwa biteza imbere abaturage ndetse n’iby’ubutabazi ku babaye.

Iryo torero ni ryo rishamikiweho n’umuryango ‘Rwanda Legacy of Hope’ umenyerewe mu bikorwa nko kuzana abaganga b’inzobere mu kuvura, aho cyane cyane babaga indwara zikomeye nka kanseri y’ibere, ibibyimba byo ku bwonko, umwingo n’izindi kandi abarwayi bakavurwa ku buntu.

Ufasha kandi urubyiruko kwiga imyuga inyuranye, utanga mituweri ku baturage batishoboye 200 buri mwaka, ubaha ibikoresho byo mu nzu birimo matela ndetse ukanafasha ababyeyi bafite abana bafite imirire mibi kubona indyo yuzuye, n’ibindi bifasha abaturage kugira imibereho myiza.

Ibyo bikorwa ni byo byatumye uwari uhagariye MINALOC muri uwo muhango, Mukakalisa Francine unashinzwe ubugenzuzi bw’inzego z’ibanze, avuga ko ari byiza gufasha abaturage kubaho neza ibyo kwizezwa kujya mu ijuru bikaza nyuma.

Mukakalisa Francine yemeza ko roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima
Mukakalisa Francine yemeza ko roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima

Ati “Andi matorero yagombye gufata urugero kuri iri, ntibabwire gusa abantu ko bazajya mu ijuru batabanje kureba uko babayeho ku isi. Ntiwafata umuntu urwaye amavunja, utariye, ufite ibibazo binyuranye, mbese nta mutekano ngo umuhe icyizere cy’ejo hazaza kandi n’icy’ubu atagifite”.

Ati “N’andi matorero yagombye kwereka abantu inzira ijya mu ijuru ariko bashingiye kuri ‘roho nzima mu mubiri muzima’. Ni ukuvuga bakabafasha kubaho neza ku isi mbere yo kubizeza kubaho neza mu ijuru”.

Umwe mu bafashwa n’iryo torero, Tuyisenge Hanah, ufite abana batatu ariko atabashaga kubabonera ibyo bakenera, ubu yishimira ko bishyurirwa mituweri.

Ati “Ndashima iri torero kuko ryamfashije mu bibazo nari mfite, jyewe n’abana banjye batatu nari narananiwe kwishyura mituweri yacu, none ubu barayinyishyurira. mbere umwana yararwaraga simbashe kumuvuza. Itorero ryatumye ngira umuryango unyitaho, ndarwara bakansura, bakansengera nkigarurira icyizere”.

Isubizaneza Joselyne na we ati “Nigiye hano kuboha imitako, amavaze n’ibindi bikoze mu masaro none ndagurisha nkabona amafaranga yunganira ababyeyi. Mbikora iyo ndi mu kiruhuko, nasubira ku ishuri nkigurira ibikoresho bitandukanye, ndetse niguriye inkwavu enye ubu ndoroye mbikesha uyu mwuga”.

Umuyobozi mukuru w’iryo torero, Reverand Osée Ntavuka, avuga ko bahisemo kuvuga ubutumwa bw’Imana ariko babubwira abantu bameze neza.

Umuyobozi w'iryo torero,Reverand Osée Ntavuka, avuga ko bateganya ibikorwa byinshi imbere
Umuyobozi w’iryo torero,Reverand Osée Ntavuka, avuga ko bateganya ibikorwa byinshi imbere

Ati “Intumbero yacu ni ivugabutumwa ariko ribanza ibikorwa aho gutangirana no kubaka urusengero ari yo mpamvu twagaragaje ibyo dukora twaratinze. Ubundi itorero ni abaturage, hari abo rero twasanze bababaye, bativuza, bashonje n’ibindi, duhitamo kubanza kubafasha ngo babeho neza banateze imbere igihugu”.

Iryo torero rigiye gutangira kubaka inyubako y’igorofa mu cyerekezo 2050, izaba irimo amashuri y’incuke, amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse n’ubugeni, aho kwigishiriza ababyeyi ibijyanye no guha abana indyo yuzuye ndetse n’ibyumba by’imikino n’imyidagaduro, icyiciro cya mbere kikazatangira umwaka utaha.

Muri uwo muhango kandi wabanjirijwe n’amasengesho yo guhimbaza Imana, bahise banimika umushumba mushya uzayobora iryo torero ari we Pasiteri Rutekereza Eliasar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka