Gucunga umutungo kinyamwuga bizarwanya abanyerezaga bakanakoresha nabi ibya rubanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) iratangaza ko imicungire y’umutungo n’abantu ikozwe kinyamwuga izatuma abanyerezaga bakanakoresha nabi ibya rubanda bakurikiranwa kandi bagacika ku mikorere itanoze.

Abashinzwe imicungire y'umutungo bongerewe ubumenyi
Abashinzwe imicungire y’umutungo bongerewe ubumenyi

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, yabitangaje nyuma y’amahugurwa y’imikorere ya kinyamwuga mu gucunga umutungo n’abantu yamaze iminsi itanu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kongerera abakozi ubushobozi (RMI) yitabiriwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere n’abashinzwe imicungire y’imari mu turere n’Umujyi wa Kigali.

Abayobozi bashinzwe gucunga ingengo y’imari n’ishyirwa mu bikorwa ryayo mu turere n’Umujyi wa Kigali bavuga ko bagiye guca ukubiri n’amakosa yagaragaraga mu gucunga nabi ibya rubanda, kubera kudakora kinyamwuga.

Babitangaje nyuma y’ayo mahugurwa bamazemo iminsi itanu mu kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga ubushobozi ku bakozi, abategurira kwinjira mu kigo mpuzamahanga cy’imicungire y’umutungo n’abantu mu buryo bwa kinyamwuga ku Isi (PMI).

Abahawe amahugurwa bagaragaza ko hari amakosa n’ibyaha bakoraga kubera ko batakoraga kinyamwuga n’ubwo bari bafite ubumenyi mu bijyanye n’imicungire y’umutungo n’abantu.

Niyongabo Joseph ushinzwe ibijyanye n’imicungire y’Umutungo mu mujyi wa Kigali ashimira Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) yabageneye amahugurwa azabafasha kutongera kwitaba inzego z’ubugenzuzi mu Gihugu.

Agira ati “Ntabwo tuzongera kwitaba PAC kuko ibyo twakoze tutari tubizi, amakosa yagaragaraga ntabwo ashingiye ku kwiba cyangwa kuko batazi ibyo bakora ahubwo yaterwaga no kuba ibintu batabigira ibyabo, aya mahugurwa akaba yatuma mbizeza ko ngiye gutanga icyo nari mfite kugira ngo amakosa yakorwaga atazongera kubaho”.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Samuel Dusengiyumva, na we wahawe amahugurwa, ahamya ko hafashwe ingamba zo guhugura abashinzwe imicungire y’imishinga mu turere n’Umujyi wa Kigali nyuma yo kubona ko hari imishinga itegurwa nabi, itarizwe neza cyangwa inyigo zarakozwe nabi.

Agira ati “Hari aho usanga umushinga wateguwe ariko bikaza kugaragara ko ingengo y’imari yawuteganyirijwe ari nini, turizera ko amahugurwa nk’aya mpuzamahanga azafasha abashinzwe imicungire y’umutungo n’abo bakorana kuziba ibyo byuho”.

Dusengiyumva avuga ko amahugurwa mu gucunga imishinga kinyamwuga azafasha kunoza iyateguwe nabi no gutegura neza imishyashya
Dusengiyumva avuga ko amahugurwa mu gucunga imishinga kinyamwuga azafasha kunoza iyateguwe nabi no gutegura neza imishyashya

Yongeraho ati “Hari ikibazo kijyanye n’ubumenyi, uko umushinga utegurwa, uko iyo habayeho impinduka bigenda, ese iyo habaye ibiza bigenda gute ku mushinga, ese abafatanyabikorwa bigenda gute, abaturage uruhare rwabo ni uruhe mu gutangira kubyaza amahirwe umushinga, umushinga uzatangira gukoreshwa ryari, ibyo bintu byose rero bifite uburyo buzwi buteganywa n’ubumenyi mpuzamahanga uko byanozwa”.

Dusengiyumva avuga ko impinduka zizagaragara nyuma y’aya mahugurwa cyane mu mishinga yari ifite ibibazo ikaba igiye gusesengurwa mu buryo bwimbitse, ikanononsorwa, cyane cyane imishinga mishya igiye gutegurwa ikazaza ifite itandukaniro.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe amahugurwa, Rwanda Management Institute (RMI) avuga ko amasomo yibanzweho ari ajyanye no kuzamura ubushobozi mu gucunga imishinga.

Avuga ko abahuguwe bazakomeza gukurikirana amasomo azabafasha gutsinda ibizamini bazakora ku rwego rw’Isi kugira ngo bahinduke abanyamuryango b’Ikigo Mpuzamahanga cy’abakozi bakora kinyamwuga (PMI).

Avuga ko kwinjira muri iki kigo mpuzamahanga gishinzwe gukora kinyamwuga bisaba kuba hari imikorere myiza n’imyitwarire ijyanye n’imikorere mpuzamahanga, iyo myitware ikaba isaba gukorera hamwe kugira ngo bahore bahugurana.

Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI avuga ko abazinjira muri PMI bazaba bafite ubushobozi n'imyitwarire ku rwego mpuzamahanga
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa muri RMI avuga ko abazinjira muri PMI bazaba bafite ubushobozi n’imyitwarire ku rwego mpuzamahanga

Avuga ko kujya mu ruhando mpuzamahanga bisaba gukora neza kuko uba ufite amaso abiri aguhoraho kurusha uko wagenzurwaga n’inzego z’iwanyu gusa.

Agira ati “Mbere wasangaga abagenzuzi b’imari ari bo bacunga aba bakozi, ariko ubu hagiye kwiyongeraho n’Ikigo mpuzamahanga gikora kinyamwuga, urumva ko bizatuma banoza imikorere kuko barebwa noneho n’umuntu urenze umwe”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere 27 n’abashinzwe imicungire y’umutungo mu turere n’Umujyi wa Kigali ni bo bashoje icyiciro cya mbere cy’amahugurwa ku rwego mpuzamahanga mu micungire y’umutungo n’abantu, bakaba bazakomeza kwiga kugeza bakoze ibizamini bibemerera kwinjira mu kigo mpuzamahanga gikora kinyamwuga ku Isi (PMI).

Amahugurwa mu gucunga umutungo azafasha kutongera kwitaba abagenzuzi no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga
Amahugurwa mu gucunga umutungo azafasha kutongera kwitaba abagenzuzi no kongera ubumenyi ku rwego mpuzamahanga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka