Gucunga neza Buruse bahabwa bibabyariye Kampani
Itsinda ry’abanyeshuri15 basoje umwaka wa mbere muri INES-Ruhengeri mu byishimo, nyuma y’uko bashinze Kampani ikora Protokole, biturutse ku gitekerezo bagize cyo gucunga neza buruse, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo birinda ibishuko byugaruje bamwe mu rubyiruko.

Mu kiganiro bagiranye na Kigali Today, Umwe muri bo witwa Umurisa Doreen ati “Birashoboka ko ushobora kuba utabona bimwe mubyo ukenera wiga Kaminuza, umuntu akaza kugushukisha icyo kintu ati fata iki dukore ibi”.
Arongera ati “Ugasanga bigushoye muri izo nzira zose yaba iz’ibiyobyabwenge, ubusambanyi…, ibintu bituma uta umurongo wajemo wo kwiga, niyo mpamvu twahisemo kwemera tukagira ibyo twigomwa, turazigama kugeza ubwo dushinze Kampani ikora Protokole”.
Ngo bagize icyo gitekerezo bakigera muri Kaminuza, aho babonaga ko mu mafaranga ya buruse bahabwa, atari kurangiza ibyo bakenera ku ishuri kandi badashaka no kugondoza ababyeyi babasaba ibyo badafite, ngo nibwo bigiriye inama yo kujya bagira icyo bashyira mu isanduku buri kwezi giturutse kuri buruse, bagera ku rwego rwo gushinga Kampani yitwa Excellent Creation Protocol.

Ngo bagira icyo gitekerezo, babanje kubigishamo inama ubuyobozi bw’Ishuri bubyumva vuba, bakaba bamaze kugera ku nzozi zabo, aho batangiye gukirigita ifaranga ku buryo nta cyabaca mu rihumye ngo kibagushe mu bishuko, nk’uko Umuriza akomeza kubivuga.
Ati “Turakora tukabona amafaranga, uje ukambwira uti ndakugurira telefoni nziza mu by’ukuri nta niyo ufite, icyo gishuko nticyamfata kuko ninjiza amafaranga nkaba nabasha kwigurira iyo telefoni, ntabwo rero nashorwa muri izo nziza, umurimo twihangiye usa n’aho udukumira kujya muri za ngeso mbi”.
Tuyishime Guillome, ati “Ibi twabitekereje kubera ko hari ibibazo tugenda duhura nabyo mu buzima bwa Gisore, iyi Kampani twayishinze tugamije kwigira uyu munsi n’ejo hazaza”.
Arongera ati “Ndabizi hari ibishuko mu rubyiruko, ariko nkatwe ibi dukora bidufasha kwirinda ibyo bishuko bitera ubusinzi, kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi, ubujura n’ibindi”.
Uwo musore avuga ko bafite intumbero zo ugukora cyane, Kampani yabo ikarenga urwego iriho, bakagaba amashami hirya no hino mu gihugu, banatanga imirimo kuri benshi.

Umuhoza Divine, yavuze impamvu bahisemo Protokole, ati “Impamvu twahisemo Protokole, twasanze idasaba igishoro kirenze ubushobozi, tuti niba dushobora gusagura amafaranga make kuri buruse mu gihe twabashije kurya no kwishyura icumbi, ubwo bwizigame bushobora kudufasha kubona ibindi nkenerwa tubikesha amaboko yacu”.
Arongera ati “Umukobwa akenera byinshi, aba akeneye gusa neza, imisatsi, kwambara, amavuta n’ibindi bikoresho, iyi gahunda ya Protokole ikintu idufasha cyane cyane abakobwa, biturinda byinshi, ntacyo umugabo yanshukisha kuko ndishoboye”.
Abo banyeshuri bavuga ko bamaze kubona bimwe mu bikoresho bakenera mu kazi, aho ibirori bitabira babikora nta mbogamizi, bakaba bakomeje kongerera imbaraga Kampani yabo bayigurira ibikoresho bigezweho.

Umurisa ati “Abo tumaze gutegurira ibirori baradushima cyane, dukorana ubwitange kandi tugatunganya akazi neza, ibirori duherutsemo,batwishyuye ibihumbi 400FRW ku munsi”.
Abo banyeshuri barasaba inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’izigenga kubashyigikira no kubizera babaha akazi mu birori bitegurwa hirya no hino mu turere, aho bemeza ko bashoboye.
Ohereza igitekerezo
|