Gucunga imishinga bisaba ubumenyi bwihariye, si izina gusa – PMI Rwanda

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2022-2023, yagaragaje ko imishinga umunani y’iterambere, ifite agaciro ka miliyari 564 z’amafaranga y’u Rwanda yadindiye, bitewe n’uko igihe yari yagombaga gukorwamo cyararangiye cyangwa kikaba kiri hafi kurangira, iyo mishinga itaragera ku musozo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, igaragaza ko hakozwe ubugenzuzi mu bigo 208, hatangwa raporo 255, zirimo 222 zerekeye ibitabo by’ibaruramari n’iyubahirizwa ry’amategeko, raporo 16 ku bugenzuzi bucukumbuye, raporo zirindwi ku ikoranabuhanga na raporo 10 ku bugenzuzi bwihariye.

Ubwo yagezaga iyi raporo ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri Mata 2024, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yagize ati “Twabonye imishinga y’iterambere na yo yakererewe igihe yari iteganyirijwe cyararangiye cyangwa se kiri hafi kurangira … Ni imishinga umunani ifite agaciro ka miliyari 564”.

Uretse iyi mishanga umunani, hirya no hino mu gihugu hari indi mishinga itegurwa mu byiciro bitandukanye, ariko ntigere ku ntego yashyiriweho.

Ikigo gitanga ubumenyi ku micungire y’imishinga (Project Management Institute), kivuga ko gutegura no gucunga imishinga bisaba ubumenyi bwihariye, bugaragazwa n’amasuzuma yabugenewe ahabwa abari muri urwo rwego.

Muri ayo masuzuma harimo irihabwa abarangije amashuri yisumbuye, hakaba n’irihabwa abarangije Kaminuza kandi bamaze nibura imyaka itatu mu mwuga wo gutegura no gucunga imishinga.
Ikigo PMI kikagira inama ibigo bya Leta n’iby’abikorera, guha akazi abantu bashinzwe gutegura no gucunga imishinga ariko babifitiye ubumenyi, nk’uko bishimangirwa na Innocent Kayigamba, uyobora iki kigo mu Rwanda.

Agira ati “Ntabwo wafata umushinga uzateza imbere ikigo, ngo uwuhe umuntu utazi neza ko afite ubumenyi buzatuma uwo mushinga ugera ku ntego. Ibi ni byo bituma hari imishinga itegurwa ariko ntisubize ibibazo byatumye itegurwa”.

Kayigamba agaragaza ko ubu bumenyi mu gutegura no gucunga imishinga, bukenewe mu nzego zose kuko zuzuzanya.

Ati “Burya iyo umushinga ukozwe neza mu rwego rumwe, n’urundi ruwungukiramo”.

Iki kigo kigaragaza ko hakiri icyuho mu micungire y’imishinga kugira ngo ibashe kugera ku ntego zayo, ariko cyane cyane icyuho kinini kikaba kiri mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyo mishinga.
Kuva tariki ya 18 kugera ku ya 20 Ugushyingo muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda rukazakira Inama Nyafurika y’Ikigo gitanga ubumenyi ku micungire y’imishinga (PMI-Africa).

Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, George Asimani, avuga ko iyi nama ari umwanya wo guhuza abanyamwuga mu micungire y’imishinga, bityo bakungurana ubumenyi mu ngeri zitandukanye.

George Asimani, Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara
George Asimani, Umuyobozi wa PMI muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Kugeza ubu mu Rwanda, abanyamuryango ba PMI bararenga 200, muri bo hakaba harimo abasaga 120 bafite ubumenyi buhagije mu mitegurire n’imicungire y’imishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka