Gucika kw’imigenzo n’imiziririzo ku nka ngo bibangamiye abakuru

Bamwe mu nararibonye mu muco nyarwanda bavuga ko n’ubwo imigenzo n’imiziririzo ku nka igenda icika ntacyo bitwaye ku ruhande rumwe, ariko ngo hari ibikorwa bikababangamira.

Mu Rwanda rwo hambere inka ryari itungo ryubahwaga cyane kuko n’uwayigabiwe yahoraga yirahira uwayimuhaye, inka ikaguha inshuti, ukayihakirwa ariko by’umwihariko igakobwa umugeni.

Kubera agaciro yahabwaga mu muryango nyarwanda byatumaga uyitunze yitwa umukire kabone n’iyo nta yindi mitungo yabaga afite.

Ninayo mpamvu inka zagiraga imwe mu miziririzo itandukanye kandi abantu bakemera ko koko urenze ku muziro runaka aba amaze inka.

Hari imigenzo n’imiziririzo yabayeho abazungu bataragera mu Rwanda na n’ubu igikomeye kandi igikorwa. Hari imigenzo n’imiziririzo igabanuka, isigaye ahantu hamwe, kandi isigaye ku bantu bamwe, ariko nayo ni myinshi.

Hari imigenzo n’imiziririzo igiye gucika mu Rwanda cyane cyane iyerekeye ku nka, kubera agaciro kazo ko hambere katakiriho.

Hari imigenzo n’imiziririzo mishya ab’ubu batangiye kwadukana, bakora bavangavanga ibya kera n’iby’ubu.

Inararibonye mu muco nyarwanda, Nsanzabaganwa Straton, avuga ko inka mu Rwanda rwo hambere yari ifite agaciro gakomeye ari nayo mpamvu yari ifite imiziro myinshi.

Ariko na none avuga ko kuba iyo miziro itagikurikizwa ntacyo bitwaye, cyane ko ishingiye ku myemerere y’umuryango.

Ati “Ntukambaze ngo ntacyo bitwaye kuko ntacyo bitwaye nyine, ni ibintu byo kwemera. Nk’ubu se abatemera ko Yezu aza muri ukarisitiya ku cyumweru cyangwa mu misa hari icyo babaye? Utabikoze nta cyo waba nyine”.

Akomeza agira ati “Ariko ubana n’umusaza nkanjye ubyemera urambangamira, n’ubu tuvugana sinshobora kunywa amata mpagaze, sinabikora ariko se ntibirirwa bayanywa bahagaze ariko abikoreye iruhande rwanjye yaba ambangamiye”.

Umworozi mu Karere ka Nyagatare, Muzehe Ndayambaje Vital, avuga ko imigenzo n’imiziririzo ku nka iciwe n’ibintu bibiri.

Icya mbere ngo abana ntibagikurira mu nka ahubwo bakurira mu mashuri bityo ibyazo bakaba batabimenya.

Ikindi ngo ni uko inka zabaye iz’abakozi, ba nyirazo bazigeramo gacye bityo bigatuma ababyiruka ntaho bazabonera aho gutorezwa ibizira ku nka.

Agira ati “Abana bose bamenya ubwenge bibera ku mashuri nta by’inka azamenya n’ugira umugisha azamenya gukama gusa. Ubu inka twazihariye abakozi none natwe ko twaziretse ubwo harya umwana we azigishwa kirazira na wa mukozi nawe utazizi?”

Imwe mu miziro n’imiziririzo ku nka

Kirazira ko umugore aca hagati y’inka ariko abantu ntibabivuga kimwe kuko hari abavuga ko bituma zitagwira abandi ngo ni ukuzitera umwaku;

Kirazira ko umukobwa akama inka ariko n’ubikoze akaba atarajya imugongo kuko ngo bikenya inka;

Umuntu iyo agiye kurahura umuriro wo gucanira inka, kirazira kurahura ikara rimwe kuba ari ukuzitubya, kuko ikara rimwe ryitwa umuriro mubi, kuko ari ryo bashyira mu mazi bakaraba bavuye guhamba;

Umuntu azira kunywa amata ahagaze, kuba ari ukwisurira kuzagwa kure;

Kirazira ko umuntu arya inyama z’inyana yapfuye, agahindukira akanywa n’amata ya nyina, ngo ipfa amabere, maze ntizongere kubyara ukundi;

Umuntu wariye inyama z’intama ntanywa amata, iyo ayanyoye zipfa amabere (amaziri);

Uriye inyama z’ihene nawe ntanywa amata kereka iyo babanje kuzirunga (kuzikarangisha amavuta y’inka);

Kurya ibyoba byo ku gasozi, imegeri, intyabire, igisura, isanane, inkware, urukwavu, ntiyanywa amata, nabyo byica amabere y’inka n’amata barayacunda akanga kureta;

Umuntu iyo yariye ibiryo bishyushye, yirinda kunywa amata iyo ayanyoye inka yanyoye iturika amabere, ikarwara ibisebe bibi.

Umuntu wariye inkarange z’amashaza nawe azira kunywa amata ayo ari yo yose;

Umuntu yirinda kurya inka yakubiswe n’inkuba, kereka babanje kuyigangahura, kwanga ko inkuba izamara inka yakubisemo;

Umuntu iyo abonye igicaniro cy’inka kiyakije areba icyansi akacyerekeza ku gicaniro ati “Uraze utazira abagore”. Ibyo biba bisura inka izaza muri urwo rugo;

Ntawe bagaburira inka zitarahumuza, aragenda akabanza gukora inka ku mabere cyangwa ku cyansi cyangwa se bakamuha amata akanywa. Iyo batabikoze baba ari uguca inka mu rugo;

Kirazira guha umutsima umushumba ucyuye inka, ngo awuririre ku mwuko izo aragiye zihora zibyara ibimasa gusa;

Kirazira gucisha icyansi mu nsi y’inka, kirazira gukamira inka i bumoso, ni ukuzisurira nabi;

Umuntu ntiyahirahira ngo akubite inka injishi ni ukuzica, inka bakubise injishi ipfa itabyaye;

Umuntu azira gukubita inka itarima igiti cyo ku rusenge, biba ari ukuyimanika ikazapfa itimye;

Umuntu azira guhagarara inyuma y’urugo rutahamo inka ngo ateremo ibuye, ngo bimara inka mu rugo;

Umuntu azira gucisha ivu hagati mu nka, ngo kuba ari ukuzisurira kuyoyoka nk’ivu;

Nta muntu ujyana icyarire cy’inka ahandi, ngo ni ukuzisurira kunyagwa cyangwa se gupfa;
Nta mu ntu umurika mu kiraro cy’inyana, ngo ntizagwira zashira;

Kirazira kuzirikisha ikimasa injishi y’inka, ngo yahora ibyara ibimasa gusa;

Umuntu azira kuba yahereza undi amata ayarengeje amashyiga, bikenya inka;

Kirazira kunywa ubuki wanyoye amata y’amacunda, kuko byica imizinga;

Umuntu iyo anyuze ku nka ikamukubita umurizo, aguma aho agategereza ko yongera kuwumukubita cyangwa ko indi iri kumwe nawe iwumukubita. Iyo awukubiswe n’inka agahita agenda, ntibamugaburira ngo arye ahage;

Umuntu utunze inka ajya gutiza intorezo amaze kuyimenesha urugo, iyo atayimenesheje urugo, inka ze zipfira gushira;

Umuntu w’umutunzi akunda gutereka urwara rw’agahera ngo rumusurira neza ntazashire ku nka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka