Goma: Abanyarwanda bongeye gukomeza gukora n’ubwo isakwa rigikomeje
Abanyarwanda bakorera n’abajya kwiga mu mujyi wa Goma bongeye gusubirayo nta kibazo, kubera agahenge kagarutse muri uyu mujyi nyuma y’uko hagati muri iki cyumweru dusoza hari hatangiye isakwa rikomeye hakagira n’abagabo n’abasore bafatirwayo n’ubu bataragaruka.
Ubwo Kigali Today yasuraga umupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma ukunze kurangwaho ibibazo, yasanze abantu bambukiranya umupaka nta bibazo n’ubwo isakwa ritakuweho.
Abanyekongo bakora ku mupaka bashoboye kuvugana na Kigali today, batangaje ko n’ubwo bakajije isaka, ibyo bakora biri mu kazi kandi kuko n’inzego z’umutekano z’u Rwanda zibikora, kubera ikibazo cy’umutekano bafite.

Bamwe mu Banyarwandakazi bari bavuye mu mujyi wa Goma bavuga ko agahenge kari kabonetse kandi ko ntabo bigeze bafungira muri Kontineri n’ubwo kubabwira nabi bitabura babita aba M23, nk’uko bitangaza n’uwitwa Nyirakamana.
Nyirakamana usanzwe akora akazi ko kwikorera imyaka ayikura Gisenyi ayambutsa Goma, avuga ko ubu akazi ko kwambutsa imyaka gakorwa n’abagore kuko abagabo bo mu Rwanda batinya.
Gusa yongeraho ko hari bacye bahara ubuzima bakajya gukorera Goma, kugira ngo bashobore kubona igitunga imiryango yabo kimwe n’abajya gukomeza masomo.
Iyo uhagaze ku mupaka ukareba abajya Goma mu kazi, umubare munini ni abagore nabo kandi abenshi ni abanyecongo kuko baza mu Rwanda ntakibazo bafite.

Gusa abo banyekongo bavuga ko batishimira ibikorerwa Abanyarwanda iyo binjiye muri Congo, nk’uko bamwe banze gufatwa amajwi n’amazina babitangarije Kigali today.
Bavuga ko bishobora kuzatera Abanyarwanda umutima mubi bakaba bafungirwa umupaka cyangwa nabo bagashyirwaho amananiza kandi ibiribwa byinshi biva mu Rwanda, Abanyekongo bakaba bahura n’ikibazo cy’inzara.
Ku bibazo bijyanye n’ihohoterwa Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma, bakorerwa Carina Tertsakian, umuyobozi w’umuryago uharanira uburenganzira bwa muntu Human Right Watch aherutse gutangaza ko ko iki kibazo bagifiteho amakuru kandi bari kugikurikirana.
Cyakora ntiyagaragaje aho ahagaze kuko avuga ko ntacyo yabitangazaho mu gihe bakiri mu iperereza. Avuga ko byaba bibabaje hari abantu bari gufatwa bagafungwa ku buryo budahuje n’amategeko.

Mu masaha ya mbere ya saa Sita zo kuri uyu wa Gatanu, mu mujyi wa Goma habaye imyigaragambyo yo kwamagana ishami ry’umuryango w’abibumbye ryoherejwe kugarura amahoro muri Congo MONUSCO.
Barishinja ko nyuma y’amasaha 48 ryatanze ku barwanyi bitwaza intwaro ryagombye guhita rirwanya umutwe wa M23 kandi ko niba ritabikoze ryagombye kubavira mu gihugu.
Iyi myigaragambyo yateguwe na sosiyete sivile ivuga ko gushyira Goma na Sake mu gace katarangwamo imirwano ntacyo bimaze kuko ntabarwanyi bahasanzwe, ahubwo ahakwiye kwitabwaho ari Rutshuro na Nyiragongo na Masisi ahagaragara imitwe yitwaza intwaro nka M23.
Mu mujyi wa Goma abaturage bafunze imihanda basaba MONUSCO gukora akazi kabazanye hamwe na Brigade yazanywe kwambura imitwe yitwaza intwaro.
Iyi myigaragambyo ikaba yashoboye guhoshwa n’uyoboye ibikorwa bya gisirikare mu mujyi wa Goma Col.Mamadu Ndal Coast wasabye abaturage gusubira mu ngo kuko ibyo bakora ari ukwangiza umutekano baharanira.
Umuyobozi wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku akaba yatangarije abatuye umujyi wa Goma ko ibyo MONUSCO ikora ari ugutegura kwambura intwaro imitwe yitwaza intwaro.
Ati: “Twavuganye na MONUSCO, babanje Goma na Sake kugira ngo abafite intwaro bitemewe bazamburwe hanyuma Brigade na MONUSCO bashobore gukomereza handi ariko bazi neza ko aho bari ntawe ubavangira.”
Biteganyijwe ko nyuma y’umujyi wa Goma na Sake, ibikorwa byo kwambura intwaro imitwe yitwaza intwaro bizakurikira muduce iyi mitwe yiganjemo nka Nyiragongo, Rutshuro na Masisi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|