Gitifu w’Umurenge wa Jali afunzwe akekwaho ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho kwakira ruswa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, Bucyana Alex.

Undi watawe muri yombi ni Ndagijimana Ephrem, Umunyamabanga Nshingwabikora w’Akagari ka Gateko mu Karere ka Gasabo, bombi bakaba barafashwe ku ya 11 Gashyantare 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko bakekwaho kwakira ruswa, ati "Aba bagabo bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, kugira ngo batange ibyangombwa byo kubaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko".

Dr Murangira akomeza avuga ko ibi byabereye mu mudugudu wa Byimana, mu Kagari ka Gateko mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Gisozi na Kimironko, mu gihe iperereza ririmo gukorwa kugira ngo dosiye zabo zishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.

Dr Murangira ati "Aba bagabo babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa, gihanwa n’ingingo ya kane y’itegeko ryo kurwanya ruswa".

Yongeraho ko ibihano bahabwa baramutse babihamijwe n’urukiko, ari igifungo cy’imyaka hagati y’itanu n’irindwi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda, yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke bakiriye.

RIB itanga ubutumwa bushimira Abanyarwanda bamaze kumva ko ruswa idakwiriye gushyigikirwa cyangwa guhabwa intebe.

Dr Murangira ati "Turashimira Abanyarwanda batanga amakuru ndetse dushishikariza n’abandi bagafatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu rwego rwo kugira ngo iyi ruswa ihashywe".

RIB yibutsa abantu bose bumva ko bashobora gufata ruswa, kuyaka cyangwa kuyakira kugira ngo bagire uwo baha serivisi, nta mahirwe bafite, bakwiye kubireka kuko RIB itazigera idohoka kurwanya ruswa na rimwe.

RIB isaba kandi abaturarwanda bose kwirinda kwishyura ikintu bemerewe n’amategeko, kuko kitemerewe gutangwaho ikiguzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka