Gitifu w’Akarere ka Gicumbi yanditse asezera ku mirimo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Mpayimana Epimaque, yanditse asezera ku mirimo ye akavuga ko abikoze mu nyungu z’akazi.

Mpayimana Epimaque wasezeye ku kazi
Mpayimana Epimaque wasezeye ku kazi

Mpayimana yasezeye ku mirimo ku wa 22 Mata 2021, ibaruwa isaba kuva ku mirimo ayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere n’inama njyanama, akaba atangaza ko ategereje ko inama njyanama yemera gusezera kwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nteziryayo Anastase, avuga ko babonye ubusabe bw’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere asaba guhagarika akazi, akongeraho ariko ko Inama Njyanama y’Akarere ari yo yemeza ubwo busabe.

Gusezera ku banyamabanga nshingwabikorwa b’uturere bije ari urukurikirane, kuko Gitifu wa Gicumbi asezeye mu gihe uw’Akarere ka Nyabihu, Ndizeye Emmanuel, wari umaze iminsi ashyirwa mu majwi ko yasabwe kuva ku mirimo akabyanga na we yasezeye kuri uyu wa Gatanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Buriya iyo ubanza ukamenya ko uburyo ashyirwaho binyura mu ipiganwa,ibi bikaba bituma ayagomba gutwarwa nka za nyobozi nuko zo ziratorwa muvandi.

Willy yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Beguzwa kugirango badasaba imperekeza

Odette yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Gitifu ni muntu ki!!buli gihe wumva ngo Gitifu runaka yaguye cyangwa yabyanze byanteye kwibaza nti ese Gitifu niki abandi bayobozi banafite imyanya irenze uwo ntibisakuzwe aliko ukumva ngo Gitifu yasabwe kwegura.cyangwa ngo yanze ukibaza niba atari umukozi wa Leta nabandi nikigituma mu gihe adakora ibyo asabwa.atirukanwa nkabandi !!aho kuvuga ngo yahagaritswe,arabyanga !!kwirukanwa bivugitse neza kuko aba afite amakosa kwegura.bivugitse nabi kuko bisa naho yarafite ukuri ntibakumve,agahitamo,kwigendera,

lg yanditse ku itariki ya: 24-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka