Gitifu w’Akagari yatawe muri yombi yakira ruswa ya 200,000Frw

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi.

Amakuru atangazwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa kabacuzi Ndayisaba Aimable, avuga ko uwitwa Mfura Erneste wayoboraga Akagari ka Butare yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB akekwaho kwakira ruswa.

Ndayisaba avuga ko yamenye amakuru ko Mfura yatawe muri yombi kubera ikibazo yagombaga gukemurira umuturage witwa Ngendabanga Celestin afitanye na Kompanyi AFRICOM icukura amabuye y’agaciro mu Kagari ka Butare.

Avuga ko Ngendabanga yagejeje ikibazo cye mu nzego z’ibanze ashaka kurega uwitwa Firo, bivugwa ko ari we ucukura mu butaka bwabo ariko inzego z’ibanze zikamubwira ko akwiye kurega Kompanyi kuko uwo bashaka kurega ari yo akorera.

Ibyo ngo byatumye umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari yandika ko uwo Firo akorera Kompanyi ya Africom, bituma ikibazo kigeze ku murenge gihindura isura kuko bitari gushoboka ko ubuyobozi bwayobya umuturage bumwandikira ikirego nabi, kuko ukurikiranye yakabaye arega kompanyi icukuru aho kuba umuntu ku giti cye.

Agira ati “Ndakeka ko gitifu w’akagari yaguye mu mutego n’ubundi utari no kugira icyo ufasha umuturage, kuko n’ubundi nanjye bangezeho bansaba kubandikira ikirego ko uwo barega ari Firo ariko ndabahakanira. Ubwo sinzi uko bagiye kongera kubyandikisha kwa gitifu w’akagari abaca amafaranga ibihumbi 200Frw ari na byo yaba yazize”.

Ngendabanga watanze amakuru ku nzego z’umutekano ko yatswe ruswa maze zigacunga uko itangwa zigafata Mfura, avuga ko ku wa gatatu tariki ya 05 Kanama 2020, ari bwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari yamusabye ko amuha ibihumbi 200Frw ngo amukemurire ikibazo arayamwima.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 07 Kanama 2020, ngo yongeye guca ku muntu ufasha Ngendabanga mu rubanza afitanye na AFRICOM maze amusaba ko kukirangiza bisaba ibihumbi 200Frw, maze arashakwa ariko mbere yo kuyamuha abanza kumenyesha inzego z’umutekano”.

Agira ati “Nayashatse ndamuhamagara ngo aze duhure nyamuhe ariko nari namenyesheje polisi ihita imufata, nahisemo kumufatisha kuko ari uburenganzira bwanjye guhabwa serivisi ntishyuye ikiguzi, ndifuza ko ubuyobozi bumfasha kubona isambu yacu bacukuramo amabuye cyangwa nkerekwa ibigaragaza ko ari iya Africom”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gutanga ruswa kuko uyitanga ahanwa nk’uyakira, kandi ko serivisi bakenera ziba zibagenewe nta kiguzi, agasaba n’abayobozi mu nzego z’ibanze kutishyuza serivisi bagomba umuturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 9 )

Uyu muyobozi wumurenge nawe abifitemo uruhare mukuyobya abaturage kko avugango yarabahakaniye yangakubandikira ikirego ese nkumuyobozi yagombaga kubayobora ahobarega nuwobarega kko iyo campany one gukoreremo mumurenge babereka ibyongomba bivugako yabahishe amakuru nawe

Barigira Florent yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Imfura erineste ararengana nge ntuye mukagari ayoboye ahubwo nakagambane kuberako yakoraga akazike neza najyiye kumwaka serivise azimpaneza ntakibazo

Nyemazi jean baptiste yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ubushishozi buruta ibintu byose tubona ndibaza impamvu bamukeka gusa ruswa igaragara kubayobozi butugali nokutita kukazi ntibikwiriye kwihanganirwa uwukoze nabi abihanirwe uwakoze neza abishimire bagomba guhazwa n,umushahara bahabwa barya abaturage kugerango bigende bite RIB ikomeze ibacumbikire.

Kabanda enock yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Ubwoce uwo wayitanze we ntagombaguhanwa??

Ngo yabwiye police ko agiye gutanga ruswa?
Ako nakagambane.
Kuko umuntu ushobora kutamwaka ruswa , kubera akagambane akaguha amafranga nkimpano (wamubwiye ikindi cyokuyakoresha) , hanyuma wowe wamaze kubwira police KO Ari ruswa

Elie yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ejo nagera murukiko ntazaba umwere?

Vianney yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ejo nagera murukiko ntazaba umwere?

Vianney yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Report ya United Nations yerekana ko Ruswa imunga Ubukungu bw’isi ku kigero cya 3.6 Trillions USD buri mwaka.Naho World Bank ikerekana ko abantu na companies batanga Ruswa ingana na 1 Trillion USD buri mwaka.Nubwo ntacyo Leta zidakora ngo zirwanye Ruswa,ndetse na UN igashyiraho Umunsi wo "kurwanya ruswa" (le 09/December),ntacyo bishobora gutanga.Kubera ko n’abayirwanya nabo barya Ruswa.Amaherezo azaba ayahe?Umuti w’ibibazo byose byananiye abantu,tuwusanga muli Bibiliya,kandi uwo muti urizewe cyane kuko watanzwe n’Imana yaturemye.Yashyizeho Umunsi wa nyuma,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,kandi igakuraho n’ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na Yezu.Ibyo byanditse henshi muli Bibiliya yawe.Imana ifite Calendar yayo ikoreraho kandi buri gihe irayubahiriza.Kuva na kera,nta kintu na kimwe Imana ivuga ngo cyekuba.

rwemalika yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

bibere abandi isomo

byiringiro elike yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

natwe nayatwakaga ruswa

CLEMA yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka