Gitifu ukurikiranyweho gukubita umuturage yeguye ku mirimo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bwatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2020, bwakiriye ibaruwa ya Mwiseneza Ananie wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirehe, ivuga ko yahagaritse imirimo ye.

Uyu Mwiseneza yahagaritse imirimo ye, mugihe yakurikiranwagaho amakosa n’imyitwarire mibi mu kazi, irimo gukubita umuturage yari ashinzwe kurengera, yakoze tariki ya 3 Kanama 2020.

Mwiseneza ngo yakubise umuturage umwe mu bari baje kumugezaho ikibazo ku makimbirane ashingiye ku bukode bw’urutoki bari bagiranye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald, yabwiye Kigali Today ko uwo muyobozi (Mwiseneza) akimara gukubita umuturage, ubuyobozi bw’akarere bwakurikiranye amakosa ye, ariko n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rukaba rwarahise rutangira iperereza kuri ayo makosa.

Muzungu avuga ko n’iyo Mwiseneza ategura, mu rwego rw’akazi yari kuzakurikiranwa.

Ati “Amaze kubona ko twatangiye kubikurikirana ni bwo yahisemo kwegura”.

Uwo muyobozi avuga ko kuyobora abaturage ari ukubafasha, bityo ko nta muyobozi ufite uburenganzira bwo gukubita umuturage, kabone n’iyo yaba yakoze amakosam, kuko hari uburyo ahanwa, bitari ukumukubita.

Ati “N’umuturage ubwe ntiyemerewe gukubirta mugenzi we. Noneho umuyobozi gukubita umuturage, ntibyihanganirwa. Na mbere y’uko ahagarika akazi yari kuzabihanirwa ku buryo bwihanukiriye”.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gukubita umuturage ushinzwe kurengera ni ikibazo gikomeye yarengerwa nande niba uwo kumurengera ariwe umuhohotera! Abayobozi nk’aba bakwiye kubikuramo isomo.

Obed yanditse ku itariki ya: 25-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka