Gitifu udakurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa akora nabi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge waba adakorana n’abafatanyabikorwa bakorera mu Murenge ayobora, yaba akora nabi.

Erasme Ntazinda umuyobozi w'akarere ka Nyanza
Erasme Ntazinda umuyobozi w’akarere ka Nyanza

Yabishimangiye tariki 21 Gashyantare 2019 ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyanza bari kugirana n’abayobozi b’amashami mu Karere, ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge.

Yagize ati “Ingengo z’imari z’uturere ntizakemura ibibazo byose. Hinjiyemo ingengo z’imari z’abafatanyabikorwa na bwo ntibishira ariko tugera kuri byinshi.

Yabwiye rero abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge na bo bari muri uyu mwiherero ko uwaba adakorana n’abafatanyabikorwa bakorera mu murenge ayobora yaba akora nabi, maze abasaba kubyitaho cyane, bakanabisaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, kuko abafatanyabikorwa babazanira imbaraga badakwiye kwirengagiza.

Ati “Mumenye abafatanyabikorwa, mu byo mukurikirana umunsi ku wundi ibikorwa byabo bibe birimo, kugira ngo ejo umufatanyabikorwa nanagenda bizasigare ari iby’umurenge.”

Abafatanyabikorwa n'abayobozi bo mu Karere ka Nyanza mu mwiherero wo guhuza igenamigambi
Abafatanyabikorwa n’abayobozi bo mu Karere ka Nyanza mu mwiherero wo guhuza igenamigambi

Jean Baptiste Bizimungu, umukozi w’urwego rw’imiyoborere myiza, RGB, mu Ntara y’Amajyapfo, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’abafatanyabikorwa, avuga ko urebye imikoranire y’abafatanyabikorwa n’inzego z’ubuyobozi zo ku rwego rw’imirenge itaratera imbere.

Agira ati “Ku rwego rw’akarere intambwe imaze guterwa ni nziza, ariko iyo mikoranire kuyubaka ku rwego rw’imirenge n’utugari biracyasaba gushyirwamo imbaraga.”

Bizimungu avuga ko ibyo bigezweho, umuturage yarushaho kugerwaho n’ibimugenerwa.

Atanga urugero ku bafatanyabikorwa bakora ibijyanye n’ubuhinzi agira ati “umufatanyabikorwa afite amafaranga yo gufasha abantu kugira ngo bahinge kijyambere, afatanyije na agronome w’umurenge basesengurira hamwe ibibazo biri mu buhinzi, bakiha intego hamwe bakanabishyira mu bikorwa hamwe.”

Asoza agira ati “urumva aho agronome yakoraga wenyine, abonye abafatanyabikorwa bane batanu icumi bagiye gufatanya ibikorwa, kandi hamwe bagakorana n’abaturage, ibintu byose byahita byoroha kandi bikagenda neza.”

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yo mu Karere ka Nyanza bavuga ko urebye bakorana n’abafatanyabikorwa bakorera mu mirenge bayobora, ariko ko kubyibutswa bigaragaza umumaro bifite, bikanatuma barushaho gutekereza ku kuntu byagenda neza kurushaho.

Mu bindi bigomba kuva muri uyu mwiherero harimo guhuza igenamigambi ry’Akarere ka Nyanza rya 2019-2020 n’ibikorwa by’abafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka