Gitifu ari mu ba mbere basezeranye muri Kiliziya nyuma yo gukomorerwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruhengeri, Barikumwe Isaie n’umukunzi we Nyiraneza Evelyne, bari mu byishimo nyuma y’uko basezeranye mu buyobozi (imbere y’amategeko) no muri Kiliziya (imbere y’Imana) ku itariki 20 Kamena 2020, bakaba bishimira uburyo ubukwe bwabo bwagenze muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19.

Uwo muyobozi abimburiye abandi gusezeranira muri Paruwasi Gatolika Catedarali ya Ruhengeri, nyuma y’igihe kirekire asaba Imana ko Coronavirus yacogora. Ngo mu ma saa sita z’ijoro ryo ku itariki 16 Kamena 2020 nibwo yumvise itangazo ry’Inama ya Guverinoma rikomorera abashaka gusererana imbere y’Imana ariko batarengeje umubare w’abantu 30.

Ni kimwe mu byashimishije Barikumwe, mu gihe we n’umukunzi we bari baramaze kuzuza gahunda yo kujya mu murenge ku itariki 20 Kamena 2020.

Ati “Twabonye ko bakomoreye kujya mu Murenge ariko batarenze abantu 15, njye na Cherie duhita dupanga tuti noneho tuzajya mu murenge, dupanga ku itariki 20 Kamena. Kubera ubukirisitu bwinshi twakomeje kujya ku mavi dusengera ko no gusezerana imbere y’Imana byakomorerwa tugiye kumva ku itariki 16, twumva na Kiliziya barayikomoreye”.

Arongera ati “Umva twabimenye saa saba z’ijoro ko bakomoreye abantu gusezeranira imbere y’Imana, duhita dusenga turavuga tuti Mana koko usubije icyifuzo cyacu twari twaraguhaye tugusaba ko gusezeranira mu Kiliziya nibikunda tuzagushimira”.

Barikumwe Isaïe yavuze ko bahise bategura ubukwe bakabanza mu Murenge bakazakomereza no kwa Padiri, ngo ni nako byagenze kuri uwo munsi wo ku itariki 20 Kamena kandi ubukwe bwe bugenda neza cyane kuruta uko babikekaga.

Ati “Nkigera mu Kiliziya, numvise umutima wanjye ufungutse numva meze nk’umuntu uri mu ijuru. Noneho ku bw’akarusho na Padiri adusomera Misa neza cyane, hari aho Padiri yagize ati ubu bukwe bwa Isaïe ni ubw’Imana. Padiri ashimira abantu bose babwitabiriye barimo n’abayobozi bari baje kunshyigikira numva umutima uraruhutse, bwari ubukwe butangaje”.

Uwo mugabo, yavuze ko yari yubahirije amabwiriza ya Leta yo kwirinda Coronavirus, ndetse mbere y’ubukwe abanza gutanga n’urutonde rw’amazina y’abitabira ubwo bukwe kuri Polisi kugira ngo bigende neza.

Ati “Ubukwe bwari buryoshye, ndetse mbere y’uko buba Polisi yatwatse urutonde kugira ngo igenzure ibintu byacu barebe ko tutarengeje umubare wemewe, turarubaha. Byari byiza cyane ku buryo n’abayobozi bankuriye bari baje kunshyigikira biranshimisha”.

Yavuze ko ubwo bukwe n’ubwo bwatwaye byinshi, ariko butamuhenze cyane nk’uko byari kuba bimeze mu bihe bisanzwe ati “Birumvikana abantu 30 bitabiriye ubukwe, ntabwo bari gutwara byinshi, kandi iyo biba nko mu gihe gisanzwe hari kuza abantu batari munsi ya 1000”.

N’ubwo ubwo bukwe bwitabiriwe n’abantu 30, Barikumwe Isaïe yavuze ko bitabujije abantu b’inshuti ze kumushyigikira kabone n’ubwo batabutashye, aho avuga ko abasaga 50% mu nshuti ze bamutwerereye.

Nyiraneza Evelyne na we yavuze ko yashimishijwe no kuba ari kumwe n’umugabo we mu buryo bwemewe n’amategeko, mu gihe Coronavirus yibasiye isi, ashimira Leta yafashe icyemezo cyo gukomorera insengero zigasezeranya Abakirisitu bazo.

Ati “Ndumva nishimye kuba ndi kumwe n’umugabo wanjye mu nzira zinyuze mu mategeko, Coronavirus itera birumvikana nk’abantu twari turi gupanga ubukwe, twarihebye gusa turihangana dutegereza ko ibintu byajya mu buryo, none Imana ikoze ibikomeye ubukwe burabaye. Imana ishimwe”.

Gitifu Barikumwe Isaie, arasaba abantu bategereje ko Coronavirus ibanza kurangira bagakora ubukwe bw’abantu benshi ko bitari ngombwa gutegereza. Abasaba gufata icyemezo bagakora ubukwe, aho atabona ikibazo cyo kuba ubukwe bwakwitabirwa n’umubare wagenwe na Leta mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Ati “Inama nagira abantu bafite umugambi w’ubukwe bakazitirwa n’umubare w’abantu 30, ni uko bafata icyemezo kuko icya ngombwa ni urukundo, muba mugiye kwiyubakira urugo ntabwo ari abandi bazaza kubibubakira, ni yo mpamvu baba batanu baba icumi, icya mbere ni urukundo, n’Imana ikabiha umugisha”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Arko ubukwe nibwiza ndumva abantu 30 rwose ntagusesagura kurimo ibintu biroroshye

Naho kukijyanye nisezerano ryamberen numva riba kkumitim.

Nugusezerana mwitorero naho imbere yimana ho baba babicuritse kuko habaye arugusezerana imbere y’ lmana ntago nyuma yamezi abantu batanduka ngo basubiranemo kd barasezeranye imbere y’ Imana

Elina yanditse ku itariki ya: 23-06-2020  →  Musubize

Uwo uri guhakana ngo Imana ntiba mu nsengero zubatwe n’abantu,azasome mu gitabo cyo kuva(iyimuka Misiri)’icyigisho kijyanye n’ubuturo bwera,aho umutambyi mukuru yajyaga kubonanira n’Imana ahera cyane rimwe mu mwaka,azongere asome muri malaki aho Imana ivuga iti"muzane imigabane ya 1/10 n’amaturo inzu yanjye ibemo ibyo kurya". Azongere asome muri Matoyo aho Yesu yacyashye abari barahinduye inzu ya se iguriro no muri Luka 4:16-24,aho yagiye mw’Isinagoge gusenga hamwe n’abandi,kereka niba utemera ko Yesu ari Imana. Yorongeye ati aho ababiri cg batatu bazaba bari bateranye mw’izina ryanjye nzaba ndi kumwe nabo nkanswe mirongo itatu!

Nyemazi yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Mwiriwe nezas? Nabazaga niba ubwobukwe bwariburimo Dote na Reception
Icyindi..mbaza bagariso doner baribangahe na bakokobawa babo murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Wowe Munyemana wagiye ukomera kukwemera kwawe ukareka kwinjirira ukwemera kw’abandi? imbuga nkoranyambaga wirirwaho unenga ukwemera kw’abandi ushimagiza ukwawe ntabwo aribyo bizazana abantu kuba abayehova jya ushyira ballon hasi rero

Zubeda yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

@ Wowe ZUBEDA,ndumva uhora Munyemana ubusa.Ntabwo yaguhatiye kwemera ibyo yavuze.Kandi ibyo yakubwiye byose yakweretse aho ubisoma muli Bible yawe.Kereka niba utayemera.Kuki wababajwe n’ibyo yatubwiye kandi byose byanditse muli bible???Ahubwo ibyiza,wowe twereke aho bible idusaba Gusezerana mu nsengero,ureke gusakuza gusa.

karekezi yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ndabona Ababikira n’Abapadiri aribo benshi babutashye.
Ese koko kujya Gusezerana mu Rusengero cyangwa mu Kiliziya biba ari ugusezerana "imbere y’imana"?
Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwibaruza" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu ba mbere bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets z’insengero.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nk’abandi bose.Bible yerekana ko icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.

munyemana yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Niba uri umu Yehova no wowe ubizi ariko nziko nabayehova basezerana imbere yImana nikimenyimenyi mu Bantu batabura mu gutanga ubukwe bwabaye ni ABASAZA BITORERO(Pasteurs ku kiyehova) ikindi ahubwo wakabashimiye bateye intambwe ikomeye kuko barumiwe bacye nkuko namwe nujya kubikora. Ahubwo abayehova nabonye nabo ubwabo batizerana mushobora kuba musengana akaba afite ubukwe ntabikumenyeshe. Ni byiza buri wese guhagarara ku myizerere ye kuko niyo Imana izareba ku musi wumuzuko.Felicitations ku bageni bacu

Anne yanditse ku itariki ya: 22-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka