Gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali byankoze ku mutima - Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250, bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu butumwa yatanze nyuma yo gusura urwo rwibutso, yavuze ko amateka yarubonyemo yamukoze ku mutima cyane, anashimira ubutwari bw’Abanyarwanda bwabafashije kwikura mu kaga Jenoside yakorewe Abatutsi yari yabasizemo.
Yagize ati" Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni ikimenyetso gikomeye cyerekana ububi bw’icyaha cyakorewe inyoko muntu. Ndashimira imbaraga Leta y’u Rwanda yashyizemo nkanashimira Abanyarwanda muri rusange bahisemo kwiyunga no kubaka amahoro. Imana ihe iruhuko ridashira abishwe."
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, uwo muyobozi yakomereje mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rweru, aho ateganya kugabira imiryango yatujwe mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rweru inka 200.
Uwo muyobozi mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda akigera mu Rwanda, yashimiye Perezida Kagame wimakaje inzira y’amahoro nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga Miliyoni.
Iyo nzira ngo ni yo yabaye inkingi yo kwihuta mu iterambere u Rwanda rurimo, ari na yo mpamvu u Buhinde butazahwema gushyigikira u Rwanda muri iyo nzira y’iterambere rwahisemo.









Inkuru zijyanye na: India
- VIDEO: Minisitiri w’intebe w’ u Buhinde Narendra Modi aherekejwe na Perezida Kagame bagabiye abaturage ba Rweru Inka 200
- Nsogongeye ku buzima bw’icyaro mu Rwanda- Minisitiri w’Intebe Narendra Modi
- Kuba inshuti y’u Rwanda biduteye ishema- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde
- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde Narendra Modi ageze mu Rwanda
- Minisitiri w’intebe w’u Buhinde azagabira abatuye Rweru inka 200
Ohereza igitekerezo
|