Gisozi: Basobanuye impamvu bagereranya Perezida Kagame na Yezu

Yezu Kristu ngo yahaye abatuye isi kuba umwe bitwa abakristo, azi abantu mu mazina yabo nk’uko na Perezida Kagame ngo yagize abaturage ubwoko bumwe (Umunyarwanda), kandi ngo arabazi mu mazina yabo n’ibibazo bafite, nk’uko uwitwa Batamuliza Jennifer Cyakwita abisobanura.

Nk’uko birimo kugenda hirya no hino mu gihugu, mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo nabo bashyigikiye ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga ihindurwa, mu rwego rwo guha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma ya 2017.

Gisozi: Basobanye impamvu bagereranya Perezida Kagame na Yezu.
Gisozi: Basobanye impamvu bagereranya Perezida Kagame na Yezu.

Batamuliza yabaye umwe mu batuye uwo murenge basobanuye impamvu bandikiye Inteko ishinga amategeko, aho basaba ko Perezida Kagame yakomeza kuyobora u Rwanda igihe cyose akibishoboye, kuko ngo bishimira imiyoborere ye n’iterambere yabagejejeho.

Ati “Perezida Kagame mufata nka Yesu kuko yatugize abavandimwe, ubwoko bumwe; azi abaturage mu mazina yabo n’ibibazo bafite; yahaye abanyarwanda umudendezo wo gusenga; ntabwo agira amagambo menshi ahubwo avugisha ibikorwa.”

Abasenateri barimo Tito Rutaremara(wambaye imyeru), baje kumva ibisubizo by'abaturage ku kijyanye n'ihindurwa ry'ingingo ya 101 y'Itegeko nshinga.
Abasenateri barimo Tito Rutaremara(wambaye imyeru), baje kumva ibisubizo by’abaturage ku kijyanye n’ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga.

Uwitwa Gatera Anicet yakomeje ashimira Perezida Kagame kuba yarahaye abatuye mu cyahoze ari Cyangugu (Rusizi na Nyamasheke) kuba abanyarwanda, aho ngo bafatwaga ko ari abagizwe Abanyarwanda batari bo).

Hari abaturage hirya no hino mu gihugu bakomeje kuvuga ko Perezida Kagame ameze nka Yesu, aho bamwe bajya kure bakavuga ngo “Ni Yesu wagarutse.”

Mu batanze ibitekerezo nta n’umwe wigeze asaba ko ingingo y’101 itahindurwa, usibye uwitwa Joseph Rurangwa wavuze ko yabanje kwibaza ibibazo bitandukanye ariko aza kwisubiza, ubu akaba aribwo asaba kwemererwa kugaragaza ko ashyigikiye Perezida Kagame.

Rurangwa yagize ati “Ntabwo nari ndi mu banditse basaba guhindura ingingo ya 101, nta n’ubwo nsaba ko itahindurwa. Nari nzi ko Perezida Kagame atakwemera gukomeza kutuyobora ariko ubwe yiyemereye ko bizaterwa n’ibyo abanyarwanda bazemeza; kandi we abaturage baramukunda si kimwe n’abakuru b’ibindi bihugu.”

N’ubwo amatora ya kamarampaka ari yo azemeza mu buryo budakuka ko ingingo ya 101 y’Itegeko nshinga ihinduwe, abaturage bakomeje kwifuza ko manda z’Umukuru w’Igihugu zajya zimara imyaka irindwi, ariko ngo zikaba zitagomba kugira umubare, mu rwego rwo guha amahirwe umuntu wese baba bacyifuza.

Senateri Tito Rutaremara uyoboye itsinda ryagiye mu murenge wa Gisozi, yabwiye abaturage ko abasaba manda imara imyaka irindwi hatabayeho kugena umubare wazo batibeshya, kuko ngo ari bwo buryo bukoreshwa henshi mu bihugu by’i Burayi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

I Can call him a God given chance for all rwandans for his uncomparable heroic deeds .you keep on and never give up. we are all waiting for your unchanging good position!

BAVUGEMPORE JEAN DE DIEU yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka